Gutegeka kwa Kabiri
19 “Yehova Imana yanyu narimbura abantu bo mu gihugu Yehova agiye kubaha maze mukacyigarurira mugatura mu mijyi yabo no mu mazu yabo,+ 2 muzatoranye imijyi itatu mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire.+ 3 Muzaharure imihanda ijya muri iyo mijyi kandi igihugu Yehova Imana yanyu yabahaye ngo mucyigarurire muzakigabanyemo gatatu kugira ngo umuntu wese wishe undi ajye ahungirayo.
4 “Umuntu wese ushobora kwica undi agahungirayo kandi akabaho, ni uwishe mugenzi we atabishaka kandi atari asanzwe amwanga.+ 5 Urugero, umuntu wajyanye na mugenzi we mu ishyamba gushaka inkwi, ashobora kuzamura ishoka ngo ateme igiti, iyo shoka igakuka ikikubita kuri mugenzi we agapfa. Uwo muntu azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo akomeze kubaho.+ 6 Naho ubundi, uhorera uwishwe+ yakurikira uwishe uwo muntu, kuko aba akirakaye maze kubera ko urugendo ari rurerure akaba yamufatira mu nzira akamwica kandi atagombaga guhanishwa igihano cyo gupfa kuko atari asanzwe amwanga.+ 7 Ni yo mpamvu ngutegeka nti: ‘uzatoranye imijyi itatu.’
8 “Yehova Imana yanyu niyagura igihugu cyanyu akakigira kinini nk’uko yabirahiye ba sogokuruza banyu,+ maze akabaha igihugu cyose yasezeranyije ba sogokuruza banyu ko azabaha,+ 9 kubera ko muzaba mwarakurikije amategeko yose mbategeka uyu munsi mukayitondera, mugakunda Yehova Imana yanyu kandi buri gihe mukajya mumwumvira,+ icyo gihe kuri iyo mijyi itatu muzongereho indi itatu.+ 10 Ibyo bizatuma hatagira umuntu urengana upfira+ mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo kandi namwe ubwanyu ntimuzabarwaho ko mwishe umuntu.+
11 “Ariko niba umuntu asanzwe yanga mugenzi we+ maze akamukubita amutunguye akamwica, hanyuma agahungira muri umwe muri iyo mijyi, 12 abayobozi b’umujyi yaturutsemo bazohereze abantu bamuvaneyo, bamushyire uhorera uwishwe amwice.+ 13 Ntimuzamugirire impuhwe. Ibyo bizatuma igihugu cya Isirayeli gikurwaho icyaha cyo kwica umuntu urengana+ kandi bizatuma mumererwa neza.
14 “Ntimuzimure imbibi* z’imirima ya bagenzi banyu zizaba zarashinzwe+ na ba sogokuruza banyu mu masambu muzahabwa mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mugituremo.
15 “Umuntu umwe ntahagije ngo ashinje umuntu ikosa cyangwa icyaha icyo ari cyo cyose yaba yakoze.+ Ikintu cyose kizajya cyemerwa ari uko cyahamijwe n’abantu babiri cyangwa batatu.+ 16 Nihagira umuntu ushinja mugenzi we icyaha ariko agamije kumugirira nabi,+ 17 abo bantu bombi baburana bazajye imbere ya Yehova, imbere y’abatambyi n’imbere y’abacamanza bazaba bariho muri icyo gihe.+ 18 Abacamanza bazagenzure neza bitonze,+ nibasanga uwo muntu ahamya ibinyoma, akaba yashinje ibinyoma umuvandimwe we, 19 muzamukorere nk’ibyo yari yiyemeje kugirira umuvandimwe we,+ mukure ikibi muri mwe.+ 20 Abandi bazabyumva batinye maze ntibazongere gukora ikintu kibi nk’icyo.+ 21 Ntimuzamugirire imbabazi.+ Uwishe undi na we bazamwice. Umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho, ukuye undi iryinyo na we bamukure iryinyo, uciye undi ukuboko na we bamuce ukuboko n’uciye undi ikirenge na we bamuce ikirenge.+