Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike
2 Bavandimwe, mwe ubwanyu muzi ko kuba twarabasuye byabagiriye akamaro.+ 2 Muzi ukuntu twabanje kubabarizwa i Filipi+ kandi bakadutesha agaciro. Ariko Imana yacu yatumye tugira ubutwari kugira ngo tubabwire ubutumwa bwiza bwayo+ nubwo baturwanyaga cyane.* 3 Inama twabagiriye ntiyarimo ibitekerezo bidahuje n’ukuri cyangwa ngo tuyibagire dufite intego mbi cyangwa tugamije kubashuka. 4 Nk’uko Imana yatwemeye ikabona ko dukwiriye gushingwa umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, iyo tuvuga ntituba dushaka gushimisha abantu, ahubwo tuba dushaka gushimisha Imana, yo igenzura imitima yacu.+
5 Nk’uko mubizi, nta na rimwe twigeze tubabwira amagambo yo kubashima ariko tubaryarya cyangwa ngo twigaragaze uko tutari tubashakaho inyungu.+ Ibyo Imana yabihamya! 6 Nta n’ubwo twigeze dushaka icyubahiro cy’abantu, yaba mwe cyangwa abandi. Mu by’ukuri twashoboraga kwitwaza ko turi intumwa za Kristo, tukababera umutwaro uremereye.+ 7 Ariko twabitagaho twiyoroheje, nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabagaragariza urukundo. 8 Bityo rero, kubera ko twabakundaga urukundo rurangwa n’ubwuzu, ntitwababwirije ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twari twiteguye no kubura ubuzima bwacu kubera mwe+ kuko mwatubereye incuti magara.+
9 Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukavunika cyane. Igihe twabatangarizaga ubutumwa bwiza bw’Imana, twakoraga amanywa n’ijoro, kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera.+ 10 Mwebwe abizera, ndetse n’Imana ubwayo, mwakwemeza ko twababereye indahemuka, tugakiranuka kandi tukaba inyangamugayo. 11 Muzi neza ko twakomezaga kugira inama buri wese muri mwe, tukabahumuriza kandi tukabatera inkunga,+ nk’uko papa w’abana+ abigenza. 12 Ibyo bituma mukomeza kwitwara nk’uko Imana ibishaka,+ yo ibatoranya kugira ngo muzahabwe Ubwami bwayo+ bwiza cyane.+
13 Ni yo mpamvu natwe duhora dushimira Imana,+ kubera ko igihe mwakiraga ijambo ryayo twababwiye, mutaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, ari na ryo ribaha imbaraga mwebwe abizera, mukagira icyo mukora. 14 Bavandimwe, mwiganye abo mu matorero y’Imana y’i Yudaya bunze ubumwe na Kristo Yesu, kubera ko mutotezwa na bene wanyu,+ nk’uko batotejwe n’Abayahudi. 15 Nanone Abayahudi bishe Umwami Yesu+ n’abahanuzi kandi baradutoteza.+ Byongeye kandi, ntibashimisha Imana, ahubwo barwanya ibifitiye abantu bose akamaro. 16 Batubuza kubwiriza abatari Abayahudi ubutumwa buzatuma babona agakiza.+ Ibyo bituma ibyaha byabo birushaho kwiyongera. Ariko uburakari bw’Imana buri hafi kubageraho.+
17 Naho twebwe bavandimwe, igihe twatandukanaga namwe by’igihe gito, nubwo tutababonaga twakomeje kubatekerezaho. Twakoze uko dushoboye kugira ngo tubonane kubera ko twari tubakumbuye cyane. 18 Ni yo mpamvu twifuje kuza iwanyu, ndetse njyewe Pawulo sinabigerageje rimwe gusa, ahubwo ni kabiri. Ariko Satani yakomeje kutuzitira, ngo tutabona aho tunyura. 19 None se, si mwe muzatuma tugira ibyiringiro n’ibyishimo kandi mukatubera nk’ikamba rizadutera ishema igihe Umwami Yesu azaba aje? None se hari abandi batari mwe?+ 20 Rwose, ni mwe mudutera ishema kandi mugatuma tugira ibyishimo.