18 kugira ngo muri mwe hatagira umugabo cyangwa umugore cyangwa inzu cyangwa umuryango, ugira umutima umutera kwimura Yehova Imana yacu agakorera imana z’ayo mahanga,+ no kugira ngo muri mwe hatabamo umuzi ushibukaho igiti cy’uburozi kandi gisharira cyane.+