Gutegeka kwa Kabiri 17:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Nugera mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, ukacyigarurira ukagituramo+ maze ukavuga uti ‘reka niyimikire umwami nk’andi mahanga yose ankikije,’+ Abacamanza 9:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 “Umunsi umwe, ibiti byashatse kwiyimikira* umwami. Nuko bibwira umwelayo+ biti ‘tubere umwami.’+ 1 Samweli 8:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ariko Samweli abona ko ibyo ari bibi, kuko bari bavuze bati “duhe umwami uzajya aducira imanza.” Nuko Samweli asenga Yehova.+ 1 Samweli 12:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Mubonye Nahashi+ umwami w’Abamoni abateye, murambwira muti ‘oya, turashaka umwami uzadutegeka!,’+ kandi Yehova Imana yanyu ari we wari umwami wanyu.+ Hoseya 13:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 “Umwami wawe ari he ngo agukirize mu migi yawe yose?+ Abacamanza bawe se bo bari he, abo wambwiraga uti ‘duhe umwami n’abatware’?+
14 “Nugera mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, ukacyigarurira ukagituramo+ maze ukavuga uti ‘reka niyimikire umwami nk’andi mahanga yose ankikije,’+
6 Ariko Samweli abona ko ibyo ari bibi, kuko bari bavuze bati “duhe umwami uzajya aducira imanza.” Nuko Samweli asenga Yehova.+
12 Mubonye Nahashi+ umwami w’Abamoni abateye, murambwira muti ‘oya, turashaka umwami uzadutegeka!,’+ kandi Yehova Imana yanyu ari we wari umwami wanyu.+
10 “Umwami wawe ari he ngo agukirize mu migi yawe yose?+ Abacamanza bawe se bo bari he, abo wambwiraga uti ‘duhe umwami n’abatware’?+