Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
7 “Nimureke gucira abandi urubanza,+ kugira ngo namwe mutazarucirwa, 2 kuko urubanza muca ari na rwo namwe muzacirwa,+ kandi ibyo mukorera abandi ni byo namwe muzakorerwa.+ 3 None se kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ukirengagiza ingiga* y’igiti iri mu jisho ryawe?+ 4 Cyangwa se wabasha ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘reka ngukure akatsi mu jisho,’ kandi mu jisho ryawe harimo ingiga y’igiti? 5 Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga y’igiti mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho rya mugenzi wawe.
6 “Ikintu cyera ntimukagihe imbwa, cyangwa ngo amasaro yanyu meza cyane muyajugunyire ingurube,+ kuko zayaribata hanyuma zigahindukira zikabarya.
7 “Mukomeze gusaba muzahabwa,+ mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.+ 8 Umuntu wese usaba arahabwa,+ ushaka wese arabona, kandi n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa. 9 Mu by’ukuri se, ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? 10 Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? 11 None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, Papa wanyu wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza+ ababimusaba?+
12 “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babakorera, ni byo namwe mugomba kubakorera.+ Mu by’ukuri, ibyo ni byo Amategeko n’amagambo y’Abahanuzi bishingiyeho.+
13 “Nimunyure mu irembo rifunganye,+ kuko irembo rigari n’inzira ngari bijyana abantu kurimbuka kandi abanyura mu iryo rembo rigari ni benshi. 14 Ariko irembo rifunganye n’inzira nto biyobora ku buzima, kandi ababibona ni bake.+
15 “Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma+ baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama,+ ariko imbere muri bo ari amasega* y’inkazi.+ 16 Muzabamenyera ku bikorwa byabo.* Ese hari uwasarura imizabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu?*+ 17 Mu buryo nk’ubwo, igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zidafite icyo zimaze.+ 18 Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto zidafite akamaro, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza.+ 19 Igiti cyose kitera imbuto nziza kiratemwa kikajugunywa mu muriro.+ 20 Ubwo rero, abo bantu muzabamenyera ku bikorwa byabo.*+
21 “Umuntu wese umbwira ati: ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo.+ 22 Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati: ‘Mwami, Mwami,+ ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’+ 23 Nyamara icyo gihe nzababwira nti: ‘sinigeze mbamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’+
24 “Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, aba ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.+ 25 Imvura yaraguye haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite fondasiyo ishinze ku rutare. 26 Naho umuntu wese wumva ibyo mvuga ntabikurikize, aba ameze nk’umuntu w’injiji wubatse inzu ye ku musenyi.+ 27 Imvura yaraguye haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha, maze byikubita kuri iyo nzu iragwa,+ kandi irasenyuka burundu.”
28 Yesu amaze kuvuga ibyo, abantu batangazwa n’uko yigishaga,+ 29 kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware,*+ ntamere nk’abanditsi babo.