Abacamanza
5 Uwo munsi Debora+ na Baraki+ umuhungu wa Abinowamu bararirimba bati:+
2 “Kubera ko muri Isirayeli abasirikare barekuye umusatsi,*
Kandi abantu bakaba baritanze,+
Nimusingize Yehova.
3 Nimwumve mwa bami mwe; namwe mwa batware mwe, nimutege amatwi:
Ngiye kuririmbira Yehova.
Ndirimbe nsingiza* Yehova+ Imana ya Isirayeli.+
4 Yehova, igihe wazaga uturutse i Seyiri,+
N’igihe wazaga uturutse mu karere ka Edomu,
Isi yaratigise, ijuru rigusha imvura,
Ibicu bitonyanga amazi.
5 Imisozi yashongeye* imbere ya Yehova,+
Ndetse na Sinayi ishongera imbere ya Yehova,+ Imana ya Isirayeli.+
6 Mu minsi ya Shamugari+ umuhungu wa Anati,
Mu minsi ya Yayeli,+ imihanda ntiyari ikigendwa,
Abagenzi banyuraga mu tuyira.
7 Abatuye mu giturage cya Isirayeli bari barashize,
Bari barashize, kugeza aho njyewe Debora+ nahagurukiye,
Kugeza aho nahagurukiye ndi umubyeyi muri Isirayeli.+
Mu basirikare 40.000 ba Isirayeli,
Nta n’umwe wabaga afite ingabo cyangwa icumu.
9 Umutima wanjye uri kumwe n’abayobozi b’ingabo za Isirayeli,+
Bajyanye n’abaturage ku bushake;+
Nimusingize Yehova.
10 Mwebwe abagendera ku ndogobe,
Mwebwe abicaye ku matapi meza cyane,
Namwe abagenda mu muhanda,
Nimutekereze kuri ibi:
11 Amajwi y’abavomaga amazi yumvikaniye ku mariba,
Ni ho bavugiye ibyo gukiranuka Yehova yakoze,
Ibikorwa byo gukiranuka by’abatuye mu giturage cyo muri Isirayeli.
Nuko abantu ba Yehova baramanuka bajya ku marembo.
Nawe Baraki+ umuhungu wa Abinowamu, haguruka ujyane abo wafatiye ku rugamba!
13 Ni bwo abarokotse bamanutse bagasanga abakomeye;
Abantu ba Yehova baransanga ngo dutere abafite imbaraga.
14 Abari mu bibaya baturutse mu Befurayimu,
Baragukurikiye Benyamini we, bari mu ngabo zawe.
15 Abatware bakomoka kuri Isakari bari kumwe na Debora,
Isakari yari kumwe na Debora, na Baraki yari kumwe na we.+
Yoherejwe mu kibaya agenda n’amaguru,+
Abo mu muryango wa Rubeni bananiwe gufata umwanzuro.
Abo mu muryango wa Rubeni bananiwe gufata umwanzuro.
17 Gileyadi yagumye hakurya ya Yorodani.+
Naho se Dani, kuki yigumiye mu mato?+
Asheri yiyicariye ku nkombe y’inyanja nta cyo akora,
Akomeza kwibera ku byambu bye.+
Nta kintu na kimwe cy’ifeza batwaye.+
20 Inyenyeri zarwanye ziri mu ijuru,
Zarwanyije Sisera ziri mu nzira zazo.
Nakandagiye abafite imbaraga.
23 Umumarayika wa Yehova aravuga ati: ‘nimuvume* Merozi,’
‘Muvume abaturage bayo,
Kuko bataje gufasha Yehova,
Ngo bafashe Yehova bari kumwe n’abagabo b’intwari.’
24 Yayeli umugore wa Heberi+ w’Umukeni
Yahawe umugisha kurusha abandi bagore bose,+
Yahawe umugisha kurusha abandi bagore bose baba mu mahema.
26 Yarambuye ukuboko afata urubambo rw’ihema,
Ukuboko kwe kw’iburyo gufata inyundo y’igiti,
Ayikubita Sisera amumena umutwe.
Yarawumennye, amutobora imisaya yombi.+
27 Yaguye hagati y’ibirenge bye, ararambarara;
Yaguye hagati y’ibirenge bye.
Aho yaguye, ni na ho yatsindiwe.
28 Umugore yarebeye mu idirishya,
Uwo ni mama wa Sisera wari umutegereje, yibaza ati:
‘Kuki igare rye ry’intambara ryatinze kuza?
Kuki imirindi y’ibinono by’amafarashi akuruye amagare ye yatinze?’+
29 Mu bagore be b’abanyacyubahiro, abazi ubwenge kurusha abandi baramushubije,
Na we agakomeza kwibwira ati:
30 ‘Bashobora kuba barimo kugabana ibyo basahuye,
Buri musirikare agahabwa umukobwa umwe cyangwa babiri,
Umwenda w’amabara ugahabwa Sisera, umwenda mwiza basahuye w’amabara,
Umwenda uboshye, umwenda w’amabara, imyenda ibiri iboshye
Yo kwambika mu ijosi abasahuye.’
31 Yehova, abanzi bawe bose barakarimbuka batyo!+
Ariko abagukunda bose barakamera nk’izuba rirashe rifite icyubahiro.”
Nuko igihugu kimara imyaka 40 gifite amahoro.+