Yesaya
57 Umukiranutsi yararimbutse,
Ariko nta wubizirikana mu mutima we.
2 Agira amahoro.
Abantu bose bagendera mu nzira yo gukiranuka, baruhukira mu mva* zabo.
3 “Naho mwe, mwa bana b’umugore w’umupfumu mwe,
Mwa rubyaro rw’umusambanyi n’umugore w’indaya mwe,
Nimwigire hafi.
4 Uwo museka ni nde?
Ni nde mukomeza kwasamira mugasohora indimi mumuseka?
Ese ntimuri abana b’abanyabyaha
N’abana b’abanyabinyoma,+
5 Abantu bagirira irari mu biti binini,+
Munsi y’igiti gitoshye cyose,+
Bakicira abana mu bibaya,+
Munsi y’imikoki yo mu bitare?
6 Umugabane wawe uri kumwe n’amabuye asennye yo mu kibaya.+
Ni byo koko ni wo mugabane wawe.
Unayasukira ituro ry’ibyokunywa kandi ukayaha impano.+
Ese ibyo byanshimisha koko?
7 Washashe uburiri bwawe ku musozi muremure uri hejuru cyane+
Kandi wajyagayo ukahatambira ibitambo.+
8 Washyize urwibutso rwawe inyuma y’urugi n’icyo rufasheho.
Warantaye ukuramo imyenda wari wambaye.
Warazamutse maze uburiri bwawe ubugira bunini.
Wagiranye isezerano n’abakunzi bawe.
Wohereje intumwa zawe zigera kure,
Ku buryo wamanutse ukagera mu Mva.*
10 Waruhiye mu nzira zawe nyinshi wanyuzemo,
Ariko ntiwavuga uti: ‘ibi nta cyizere bitanga!’
Wabonye ibikongerera imbaraga,
Ni yo mpamvu utarambiwe.*
Ntiwigeze unyibuka.+
Nta cyo wigeze uzirikana mu mutima wawe.+
Kubera ko nakomeje guceceka kandi sinite ku byo ukora,+
Ni yo mpamvu utigeze untinya.
13 Nutabaza ushaka uwagufasha
Ibigirwamana byawe warundanyije ntibizagukiza,+
Byose bizatwarwa n’umuyaga.
14 Umuntu azavuga ati: ‘nimuhubake, nimuhubake umuhanda! Muhashyire inzira!+
Muvane ikintu cyose mu nzira cyabangamira abantu banjye.’”
15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,
Uhoraho iteka ryose+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+
Aravuga ati: “Ntuye hejuru kandi hera,+
Ariko nanone mbana n’abababaye* kandi bafite agahinda
Kugira ngo nsubize imbaraga aboroheje
Kandi nsubize imbaraga abafite imitima ibabaye.+
16 Sinzabarwanya iteka ryose
Kandi sinzahora mbarakariye,+
Kuko umwuka w’umuntu ushobora kuba muke cyane bitewe nanjye,+
Ibyo bikaba no ku byo naremye bihumeka.
17 Nababajwe n’uko abona* inyungu abanje guhemuka,+
Maze ndamukubita, muhisha mu maso hanjye kandi ndakaye.
Ariko yaransuzuguye+ akomeza kumvira ibyo umutima we umubwira.
Kandi nzamuhumuriza, mpumurize+ n’abantu be bafite agahinda.”+
19 Yehova aravuga ati: “Nzatuma iminwa ivuga amagambo yo gusingiza.*
Uri hafi n’uri kure bazahabwa amahoro adashira+
Kandi nzabakiza.”
20 “Ariko abantu babi bameze nk’inyanja irimo umuyaga mwinshi idashobora gutuza,
Amazi yayo agakomeza kuzamura ibyatsi n’ibyondo.”