Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
16 Nuko bazana Isanduku y’Imana y’ukuri bayishyira mu ihema Dawidi yari yarayubakiye.+ Hanyuma batambira imbere y’Imana y’ukuri+ ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* 2 Dawidi arangije gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa,+ asabira abantu umugisha mu izina rya Yehova. 3 Nanone agaburira Abisirayeli bose, ni ukuvuga abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’uruziga, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mbuto z’imizabibu. 4 Nuko ashyiraho bamwe mu Balewi kugira ngo bajye bakorera Yehova imbere y’Isanduku,+ bamuhe icyubahiro, bamushimire kandi basingize Yehova Imana ya Isirayeli. 5 Asafu+ ni we wari ubayoboye, uwa kabiri akaba Zekariya, hakaza Yeyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matitiya, Eliyabu, Benaya, Obedi-edomu na Yeyeli,+ bacurangaga ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+ Asafu we yacurangaga ibyuma bitanga ijwi ryirangira,+ 6 naho umutambyi Benaya na Yahaziyeli, igihe cyose bavuzaga impanda* imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.
7 Uwo munsi ni bwo bwa mbere Dawidi yahimbye indirimbo yo gushimira Yehova ayiha Asafu+ n’abavandimwe be ngo bayiririmbe. Iyo ndirimbo yaravugaga iti:
10 Muterwe ishema n’izina rye ryera.+
Abashaka Yehova bose nibishime.+
11 Nimushake Yehova+ kandi mumusabe ko abaha imbaraga ze;
Buri gihe mujye muhatanira kwemerwa na we.+
12 Mwibuke imirimo itangaje yakoze;+
Mwibuke ibitangaza bye n’uko yaciye imanza zikiranuka,
13 Mwebwe abakomoka* kuri Isirayeli, umugaragu w’Imana,+
Mwebwe abahungu ba Yakobo, abo yatoranyije.+
Ni we ucira imanza abatuye mu isi bose.+
15 Igihe cyose mujye mwibuka isezerano rye,
Mwibuke isezerano yagiranye* n’abantu be, kugeza iteka ryose.+
16 Azibuka isezerano yagiranye na Aburahamu,+
N’indahiro yarahiye Isaka;+
17 Iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,+
Kandi ibera Isirayeli isezerano rihoraho.
19 Ibyo byabaye igihe mwari mukiri bake;
Mwari mukiri bake cyane kandi muri abanyamahanga muri icyo gihugu.+
21 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza;+
Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+
22 Arababwira ati: ‘ntimukore ku bantu banjye natoranyije,
Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.’+
23 Isi yose niririmbire Yehova!
Buri munsi mujye muvuga ko ari we ukiza!+
24 Mubwire abatuye isi icyubahiro cye,
Mubwire abantu bose imirimo itangaje yakoze.
25 Kuko Yehova akomeye cyane kandi akwiriye gusingizwa cyane.
Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.+
28 Mwa miryango yo mu isi mwese mwe muhe Yehova ibimukwiriye;
Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+
Musenge* Yehova mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.+
30 Mwebwe abatuye ku isi, nimumutinye.
Isi yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.+
31 Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.+
Mubwire abantu bose muti: ‘Yehova yabaye Umwami.’+
32 Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba,
Imisozi n’ibiyiriho nibyishime.
33 Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo,
Kuko aje gucira isi urubanza.
35 Muvuge muti: ‘dukize Mana y’agakiza kacu.+
Duteranyirize hamwe kandi udukure mu bihugu bitandukanye,
Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+
Kandi tugusingize tunezerewe.+
36 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,
Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.’”
Nuko abantu bose baravuga bati: “Amen.”* Basingiza Yehova!
37 Dawidi asiga Asafu+ n’abavandimwe be imbere y’isanduku y’isezerano rya Yehova, kugira ngo bakomeze gukorera imbere y’Isanduku+ bakurikije ibyagombaga gukorwa buri munsi.+ 38 Agira Obedi-edomu n’abavandimwe be, uko bari 68, abarinzi b’amarembo hamwe na Obedi-edomu umuhungu wa Yedutuni na Hosa. 39 Yashyize Sadoki+ umutambyi n’abandi batambyi imbere y’ihema rya Yehova ryari ahantu hirengeye i Gibeyoni,+ 40 kugira ngo buri gihe, mu gitondo na nimugoroba, bajye batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro ku gicaniro gitambirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro kandi bakore ibintu byose byanditse mu Mategeko Yehova yategetse Abisirayeli.+ 41 Bari kumwe na Hemani na Yedutuni+ n’abasigaye mu batoranyijwe bavuzwe mu mazina, kugira ngo bashimire Yehova+ kuko “urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”+ 42 Hemani+ na Yedutuni bari bashinzwe kuvuza impanda, ibyuma bifite ijwi ryirangira n’ibindi bikoresho by’umuziki basingiza Imana y’ukuri. Abahungu ba Yedutuni+ bo bari bashinzwe kurinda amarembo. 43 Nuko abantu bose barataha buri wese ajya iwe. Dawidi na we ajya iwe gusabira umugisha abo mu rugo rwe.