Jya wigisha abana bawe kugira ikinyabupfura
ABADAGE bafite umugani ugira uti “iyo umugabo akuyemo ingofero, agenda igihugu cyose.” Mu mico myinshi, kera iyo umugabo yakuragamo ingofero mbere yo kwinjira mu rugo rw’undi cyangwa mbere yo kumusuhuza, byabaga bigaragaza ko agira ikinyabupfura, ibyo bigatuma abandi bamwubaha. Ubwo rero, uwo mugani usobanura ko abantu bakunda umuntu ugira ikinyabupfura kandi bakamwumva.
Mbega ukuntu bishimisha kubona abakiri bato bagaragaza ikinyabupfura! Hari umugenzuzi w’akarere wo muri Hondurasi ukunda kujyana kubwiriza ku nzu n’inzu n’ababwiriza bari mu kigero gitandukanye, wagize ati “incuro nyinshi nagiye mbona ko iyo nyir’inzu abonye umwana warezwe neza kandi ugira ikinyabupfura, bimukora ku mutima kuruta amagambo mvuga.”
Muri ibi bihe aho kutubaha abandi bigenda byiyongera cyane, kumenya uko umuntu yafata abandi bifite akamaro kandi bihesha imigisha. Uretse n’ibyo, Ibyanditswe bitugira inama igira iti “mujye mwitwara nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo” (Fili 1:27; 2 Tim 3:1-5). Ni iby’ingenzi rero ko twigisha abana bacu kubaha abandi. None se, twabatoza dute kutagira ikinyabupfura bya nyirarureshwa, ahubwo bakubaha abandi babikuye ku mutima?a
Bigana ikinyabupfura babonana abandi
Abana bigishwa n’ibyo babona. Ku bw’ibyo, uburyo bw’ibanze ababyeyi bacengezamo abana babo kugira ikinyabupfura ni ukukigaragaza bo ubwabo (Guteg 6:6, 7). Kubwira umwana wawe ko agomba kugira ikinyabupfura ni byiza, ariko ibyo ubwabyo ntibihagije. Kumuha urugero rwiza ni ngombwa rwose kugira ngo bijyanirane n’ibyo umubwira.
Reka turebe urugero rwa Paulab wakuriye mu rugo rw’Abakristo rwarimo umubyeyi umwe. Kubaha abantu bose byabaye kimwe mu bigize kamere ye. Kubera iki? Yagize ati “mama yatubereye intangarugero, bityo kuri twe abana, kubaha abandi byarizanaga.” Umukristo witwa Walter yigishije abahungu be kubaha nyina utizera. Yagize ati “nashatse kwigisha abahungu banjye kujya bubaha nyina binyuriye ku rugero mbaha: sinigeraga mbwira nabi umugore wanjye.” Walter yakomeje kwigisha abahungu be Ijambo ry’Imana, kandi agasenga asaba Yehova kumufasha. Ubu umwe muri abo bahungu akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, naho undi ni umupayiniya. Abahungu be bakunda ababyeyi babo bombi bakanabubaha.
Bibiliya igira iti ‘Imana si iy’akaduruvayo, ahubwo ni iy’amahoro’ (1 Kor 14:33). Ibyo Yehova akora byose biba biri kuri gahunda. Abakristo bagombye kugerageza kwigana uwo muco w’Imana maze ntibagire akajagari mu rugo rwabo. Ababyeyi bamwe na bamwe bagiye batoza abana babo gusasa uburiri bwabo buri munsi mbere y’uko bajya ku ishuri, bagashyira imyenda yabo aho ikwiriye kuba kandi bagafasha mu mirimo yo mu rugo. Iyo abana babona ko ibintu byose mu rugo biri kuri gahunda kandi hari isuku, bishobora gutuma na bo batunganya ibyumba byabo, n’ibintu byabo bakabishyira kuri gahunda.
Abana bawe bafata bate ibyo biga ku ishuri? Ese bagaragaza ko bashimira ku bw’ibyo abarimu babo babakorera? Ese wowe mubyeyi, ujya ushimira abo barimu? Uko abana bawe babona umukoro wo ku ishuri n’uko bafata abarimu babo bishingira ku buryo nawe ubibona. Kuki utabatera inkunga yo kugira akamenyero ko gushimira abarimu babo? Gushimira ku bw’ibyo ukorewe, ni uburyo buhebuje bwo kugaragaza icyubahiro, byaba gushimira umwarimu, umuganga, umucuruzi, cyangwa undi muntu wese (Luka 17:15, 16). Dukwiriye rwose gushimira Abakristo b’abanyeshuri bakiri bato bagaragaza ko batandukanye n’abandi banyeshuri bitewe n’uko bagira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza.
Abagize itorero rya gikristo bagombye kuba intangarugero mu birebana no kugira ikinyabupfura. Mbega ukuntu bishimisha kumva abakiri bato bifatanya n’itorero basaba ikintu mu kinyabupfura kandi bakavuga amagambo yo gushimira! Iyo abantu bakuru bagaragaje ko bubaha Yehova batega amatwi bitonze inyigisho zitangirwa mu materaniro, bituma abakiri bato babigana. Abana bashobora kwitoza kubaha abaturanyi babo binyuze mu kwitegereza ingero nziza z’abantu bagaragaza ikinyabupfura ku Nzu y’Ubwami. Urugero, hari umwana w’imyaka ine witwa Andrew witoje kujya avuga ati “mwareka ngatambuka,” mu gihe agiye kunyura ku bantu bakuru.
Ni iki kindi ababyeyi bakora kugira ngo bafashe abana babo kumenya imyifatire bakwiriye kugira? Ababyeyi bashobora gufata igihe cyo kubwira abana babo amasomo bavanye ku ngero z’abantu benshi bavugwa mu Ijambo ry’Imana, kandi rwose bagombye kubikora.—Rom 15:4.
Jya ubigisha ukoresheje ingero zo muri Bibiliya
Nyina wa Samweli agomba kuba yari yaratoje uwo muhungu we kujya yunamira Umutambyi Mukuru Eli. Igihe yajyanaga Samweli mu ihema ry’ibonaniro, Samweli ashobora kuba yari afite imyaka itatu cyangwa ine gusa (1 Sam 1:28). Ese ushobora gufasha umwana wawe kwitoza kuvuga amagambo y’indamukanyo nk’aya ngo “mwaramutse,” “mwiriwe,” “muraho” cyangwa andi magambo akoreshwa mu muco w’iwanyu? Kimwe n’umwana Samweli, abana bawe na bo bashobora “gukundwa na Yehova n’abantu.”—1 Sam 2:26.
Kuki utakoresha inkuru zivugwa muri Bibiliya kugira ngo ugaragaze itandukaniro riri hagati yo kugira ikinyabupfura no kutakigira? Urugero, igihe Umwami wa Isirayeli w’umuhemu Ahaziya yashakaga kubona umuhanuzi Eliya, yohereje “umutware utwara ingabo mirongo itanu ajyana n’ingabo ze” kumubwira ngo aze. Uwo mutware yategetse uwo muhanuzi kumukurikira. Uko bigaragara, uko si ko yari akwiriye kuvugisha umuntu wari uhagarariye Imana. Eliya yamushubije iki? Yaramubwiye ati “niba ndi umuntu w’Imana, umuriro numanuke mu ijuru ugutwike wowe n’ingabo zawe mirongo itanu.” Kandi koko uko ni ko byagenze. Bibiliya igira iti “umuriro uturuka mu ijuru umukongorana n’ingabo ze mirongo itanu.”—2 Abami 1:9, 10.
Undi mutware utwara ingabo 50 yoherejwe kujya kuzana Eliya. Na we yategetse Eliya ngo bajyane. Icyo gihe nabwo umuriro waturutse mu ijuru urabakongora. Ariko nyuma yaho, umutware wa gatatu utwara ingabo 50 yagiye kureba Eliya. Uwo mugabo we yubashye Eliya. Aho kugira ngo ategeke Eliya, yapfukamye imbere ye maze aramwinginga ati “muntu w’Imana y’ukuri, ndakwinginze, reka ubugingo bwanjye n’ubw’aba bagaragu bawe mirongo itanu, bube ubw’agaciro mu maso yawe. Dore umuriro waturutse mu ijuru ukongora abatware babiri bambanjirije n’ingabo zabo, ariko none ndakwinginze, reka ubugingo bwanjye bube ubw’agaciro mu maso yawe.” Ese umuhanuzi w’Imana yari gusaba ko umuriro wamanuka ugakongora umuntu wavuganye ikinyabupfura nk’icyo, nubwo ku ruhande rumwe ashobora kuba yari abitewe no gutinya Eliya? Ibyo ntibyari kubaho! Ahubwo umumarayika wa Yehova yabwiye Eliya ngo ajyane n’uwo mutware (2 Abami 1:11-15). Ese ibyo ntibitsindagiriza akamaro ko kugaragaza ikinyabupfura?
Igihe abasirikare b’Abaroma bafatiraga intumwa Pawulo mu rusengero bakajya kumufunga, ntiyigeze abona ko yari afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga. Yasabye mu kinyabupfura umukuru w’abasirikare bari bamufashe ati “mbese nemerewe kugira icyo nkubwira?” Ibyo byatumye Pawulo ahabwa uburyo bwo kwiregura.—Ibyak 21:37-40.
Igihe Yesu yacirwaga urubanza, yakubiswe urushyi mu maso. Icyakora, yari azi uburyo bwiza bwo kugaragaza ko arenganyijwe. Icyo gihe yaravuze ati “niba mvuze nabi, hamya ikibi mvuze; ariko se niba mvuze ibikwiriye, unkubitiye iki?” Nta muntu n’umwe washoboraga kubona ikosa mu byo Yesu yavugaga.—Yoh 18:22, 23.
Nanone kandi, Ijambo ry’Imana ritanga ingero zigaragaza uko twakwitwara mu gihe tubwiwe amagambo akarishye yo kuducyaha, n’ukuntu dushobora kwemera mu kinyabupfura ibintu bibi twakoze cyangwa ibyo twirengagije (Intang 41:9-13; Ibyak 8:20-24). Urugero, Abigayili yasabye Dawidi imbabazi kubera ko umugabo we Nabali yari yamusuzuguye. Uretse gusaba imbabazi, Abigayili yanahaye Dawidi ibyokurya byinshi cyane. Ibyo Abigayili yakoze byakoze Dawidi ku mutima, ku buryo Nabali amaze gupfa Dawidi yamucyuye akaba umugore we.—1 Sam 25:23-41.
Jya wigisha abana bawe kugira ikinyabupfura, byaba ari ukugira ngo bizabafashe kukigaragaza mu mimerere igoranye, cyangwa mu buzima busanzwe. Iyo ‘turetse umucyo wacu ukamurikira abantu’ muri ubwo buryo, ‘bihesha Data wo mu ijuru ikuzo.’—Mat 5:16.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Birumvikana ko ababyeyi bagomba gufasha abana babo gushyira itandukaniro hagati yo kubaha abantu bakuru no kumvira umuntu ufite intego yo kubagirira nabi. Reba igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, ku ipaji ya 171.
b Amazina amwe yarahinduwe.