Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
19 Yesu amaze kuvuga ayo magambo, ava i Galilaya agera mu turere two ku mupaka wa Yudaya hakurya ya Yorodani.+ 2 Nanone abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.
3 Nuko Abafarisayo baza aho ari bazanywe no kumugerageza, baramubaza bati: “Ese amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose?”+ 4 Arabasubiza ati: “Ese ntimwasomye ko igihe Imana yatangiraga kurema abantu, yabaremye ari umugabo n’umugore,+ 5 maze ikavuga ati: ‘ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we akagumana n’umugore we,* maze bombi bakaba umubiri umwe’?+ 6 Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+ 7 Baramubaza bati: “None se kuki Mose yategetse ko umugabo aha umugore we icyemezo cy’ubutane, maze akamwirukana?”+ 8 Arabasubiza ati: “Mose yabemereye gutana n’abagore banyu,+ kuko muri abantu batumva. Ariko kuva mu ntangiriro si uko byari bimeze.+ 9 Ndababwira ko umugabo wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana,* agashaka undi, aba asambanye.”+
10 Abigishwa baramubwira bati: “Niba iby’umugabo n’umugore ari uko bimeze, gushaka si byiza.” 11 Yesu arababwira ati: “Abantu bose si ko bashobora kwemera ayo magambo, keretse abafite iyo mpano.+ 12 Hari abadashobora gushaka kubera ko bavukanye ubumuga,* hari n’abagizwe inkone* n’abantu, hakaba n’abigomwa gushaka bitewe n’Ubwami bwo mu ijuru. Ushaka kwemera ubwo buzima nabwemere.”+
13 Hanyuma bamuzanira abana bato kugira ngo abahe umugisha* kandi abasengere. Ariko abigishwa be barabacyaha.+ 14 Icyakora Yesu arababwira ati: “Nimureke abo bana bato bansange, ntimubabuze kuza aho ndi, kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubw’abameze nka bo.”+ 15 Abaha umugisha, hanyuma ava aho hantu.
16 Nuko haza umuntu aramubwira ati: “Mwigisha, ni ikihe kintu cyiza ngomba gukora kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 17 Yesu aramusubiza ati: “Kuki umbaza icyiza icyo ari cyo? Imana yonyine ni yo nziza.+ Niba ushaka kubona ubuzima bw’iteka, ujye ukomeza gukurikiza amategeko yayo.”+ 18 Aramubaza ati: “Ayahe?” Yesu aramusubiza ati: “Ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+ 19 Ujye wubaha papa wawe na mama wawe,+ kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 20 Uwo musore aramubwira ati: “Ibyo byose narabyubahirije. None se ni iki kindi nshigaje gukora?” 21 Yesu aramubwira ati: “Niba ushaka kuba intungane,* genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Uwo musore abyumvise agenda afite agahinda, kuko yari afite ibintu byinshi.+ 23 Hanyuma Yesu abwira abigishwa be ati: “Ndababwira ukuri ko bizaba biruhije ko umukire yinjira mu Bwami bwo mu ijuru.+ 24 Nanone ndababwira ko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana.”+
25 Abigishwa be babyumvise baratangara cyane, baravuga bati: “Mu by’ukuri se ni nde ushobora kubona ubuzima bw’iteka?”+ 26 Yesu arabitegereza arababwira ati: “Ibyo ntibishoboka ku bantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”+
27 Hanyuma Petero aramubaza ati: “Dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se ubwo bizatugendekera bite?”+ 28 Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’Ubwami 12, mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+ 29 Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa papa we cyangwa mama we cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibiruta ibyo inshuro ijana kandi abone ubuzima bw’iteka.+
30 “Ariko benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.+