Igitabo cya kabiri cya Samweli
23 Aya ni yo magambo ya nyuma Dawidi yavuze:+
“Amagambo ya Dawidi umuhungu wa Yesayi,+
Amagambo y’umugabo washyizwe hejuru,+
Uwo Imana ya Yakobo yasutseho amavuta,+
‘Iyo umukiranutsi ari we utegeka,+
Agategeka atinya Imana,+
4 Biba bimeze nk’urumuri rw’izuba rirashe mu gitondo,+
Igitondo kitagira ibicu.
Ni nk’izuba riva imvura ihise,
Rigatuma ibyatsi bimera.’+
5 Uko ni ko Imana ibona umuryango wanjye.
Kuko yagiranye nanjye isezerano rihoraho,+
Risobanutse neza kandi rizasohora byanze bikunze.
Ni ryo rizatuma mbona agakiza n’ibyishimo.
Ese si yo mpamvu izarisohoza?+
7 Kugira ngo umuntu abikoreho,
Agomba kuba yitwaje icyuma n’igiti cy’icumu*
Kandi bigomba gutwikirwa aho biri bigashira.”
8 Aya ni yo mazina y’abasirikare b’intwari ba Dawidi:+ Yoshebu-bashebeti w’i Tahakemoni, wari uhagarariye ba bandi batatu.+ Hari igihe yicishije icumu rye abantu 800 icyarimwe. 9 Yakurikirwaga na Eleyazari+ umuhungu wa Dodo,+ umuhungu wa Ahohi, wari umwe muri ba basirikare batatu b’intwari bari kumwe na Dawidi igihe barwanyaga Abafilisitiya. Abafilisitiya bari bateranye kugira ngo barwanye Abisirayeli maze igihe Abisirayeli babahungaga, 10 aguma hamwe akomeza kwica Abafilisitiya, kugeza igihe ukuboko kwe kwaruhiye kandi kukazamo ibinya kubera gufata inkota.+ Uwo munsi Yehova yatumye batsinda* bikomeye Abafilisitiya.+ Abandi Bisirayeli baje bamukurikiye kugira ngo basahure abari bishwe.
11 Uwamukurikiraga ni Shama umuhungu wa Ageye w’i Harari. Igihe kimwe Abafilisitiya bari bateraniye i Lehi ahari umurima w’inkori* nyinshi maze Abisirayeli bahunga Abafilisitiya. 12 Ariko we aguma muri uwo murima, arawurwanirira akomeza kwica Abafilisitiya, Yehova atuma Abisirayeli babatsinda bikomeye.+
13 Nuko mu gihe cyo gusarura, batatu mu batware 30 baramanuka bagera aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu+ kandi itsinda* ry’abasirikare b’Abafilisitiya bari bashinze amahema yabo mu Kibaya cya Refayimu.+ 14 Dawidi yari ahantu yari yihishe+ kandi ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi zari zashinze amahema i Betelehemu. 15 Nuko Dawidi avuga icyo yifuzaga ati: “Icyampa nkongera kunywa ku mazi yo mu iriba ryo ku marembo ya Betelehemu!” 16 Ba basirikare b’intwari batatu banyura mu nkambi y’Abafilisitiya barwana, bavoma amazi mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu bayazanira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywa, ayasuka imbere ya Yehova.+ 17 Yaravuze ati: “Yehova, sinshobora kunywa aya mazi kuko abagabo bagiye kuyavoma bari bemeye no kuhasiga ubuzima bwabo. Kuyanywa byaba ari nko kunywa amaraso yabo.”+ Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi bakoze.
18 Abishayi+ wavukanaga na Yowabu umuhungu wa Seruya,+ yari ahagarariye abandi batatu. Yicishije icumu rye abantu 300 kandi na we yabaye icyamamare nka ba bandi batatu.+ 19 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi batatu kandi akaba ari we wabayoboraga, ntabwo yigeze agera ku rwego rwa ba bandi batatu ba mbere.
20 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, yari intwari.* Yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari i Kabuseli.+ Yishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone igihe shelegi* yari yaguye, yamanutse mu rwobo rw’amazi yica intare.+ 21 Yanishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe. Nubwo uwo Munyegiputa yari afite icumu mu ntoki, Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha. 22 Ibyo ni byo Benaya umuhungu wa Yehoyada yakoze kandi yari icyamamare nka ba basirikare batatu b’intwari. 23 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rwa ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi. Ariko Dawidi yamugize uhagarariye abamurinda.
24 Asaheli+ wavukanaga na Yowabu yari umwe muri ba bandi mirongo itatu: Eluhanani umuhungu wa Dodo w’i Betelehemu,+ 25 Shama w’i Harodi, Elika w’i Harodi, 26 Helesi+ w’i Paluti, Ira+ umuhungu wa Ikeshi w’i Tekowa, 27 Abiyezeri+ wo muri Anatoti,+ Mebunayi w’i Husha, 28 Salumoni ukomoka kuri Ahohi, Maharayi+ w’i Netofa, 29 Helebu umuhungu wa Bayana w’i Netofa, Itayi umuhungu wa Ribayi w’i Gibeya y’abakomoka kuri Benyamini, 30 Benaya+ w’i Piratoni, Hidayi wo mu bibaya* by’i Gashi,+ 31 Abiyaluboni wo muri Araba, Azimaveti w’i Bahurimu, 32 Eliyahaba w’i Shaluboni, abahungu ba Yasheni, Yonatani, 33 Shama ukomoka kuri Harari, Ahiyamu umuhungu wa Sharari ukomoka kuri Harari, 34 Elifeleti umuhungu wa Ahasubayi wari umuhungu w’umugabo wakomokaga i Makati, Eliyamu umuhungu wa Ahitofeli+ w’i Gilo, 35 Hesiro w’i Karumeli, Parayi w’i Arabi, 36 Igalu umuhungu wa Natani w’i Soba, Bani ukomoka kuri Gadi, 37 Seleki w’Umwamoni na Naharayi w’i Beroti, batwazaga intwaro Yowabu umuhungu wa Seruya, 38 Ira ukomoka kuri Yeteri, Garebu ukomoka kuri Yeteri+ 39 na Uriya+ w’Umuheti. Bose hamwe bari 37.