Ibyakozwe n’intumwa
13 Mu itorero+ ryo muri Antiyokiya harimo abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simeyoni witwaga Nigeru, Lukiyosi w’i Kurene, Manayeni wiganye na Herode wari guverineri w’intara, hamwe na Sawuli. 2 Igihe bakoreraga Yehova* ari na ko bigomwa kurya no kunywa, umwuka wera waravuze uti: “Muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabatoranyirije.”+ 3 Hanyuma bigomwa kurya no kunywa, barasenga maze barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli, barangije barabareka baragenda.
4 Nuko abo bantu babiri batumwe n’umwuka wera bajya i Selukiya, bavuyeyo bafata ubwato bajya muri Shipure. 5 Bageze i Salamina batangira gutangaza ijambo ry’Imana mu masinagogi* y’Abayahudi. Yohana Mariko na we yari kumwe na bo, abafasha.+
6 Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose bakagera i Pafo, bahura n’Umuyahudi witwaga Bariyesu, akaba yari umupfumu n’umuhanuzi w’ibinyoma. 7 Yari kumwe n’umuyobozi* witwaga Serugiyo Pawulo, wari umugabo w’umunyabwenge. Uwo muyobozi ahamagara Barinaba na Sawuli ngo baze aho ari. Mu by’ukuri, uwo mugabo yifuzaga cyane kumva ijambo ry’Imana. 8 Ariko Eluma* wari umupfumu (akaba ari na ko izina rye risobanura) atangira kubarwanya, ashaka kuyobya uwo muyobozi ngo atizera. 9 Sawuli ari na we witwa Pawulo, yuzura umwuka wera maze aramwitegereza, 10 aramubwira ati: “Wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bw’uburyo bwose, wa mwana wa Satani+ we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ese ntuzareka kugoreka inzira zigororotse za Yehova? 11 Dore Yehova agiye kuguhana! Uzaba impumyi umare igihe utabona umucyo w’izuba.” Ako kanya igihu n’umwijima bimuzaho, nuko azenguruka hirya no hino ashaka umuntu wamuyobora. 12 Hanyuma uwo muyobozi abonye ibibaye arizera, kuko yari atangajwe n’inyigisho za Yehova.
13 Icyo gihe Pawulo na bagenzi be bafatira ubwato i Pafo, bagera i Peruga ho muri Pamfiliya. Ariko Yohana Mariko+ abasiga aho, yisubirira i Yerusalemu.+ 14 Icyakora bo barakomeza, bava i Peruga bagera muri Antiyokiya ho muri Pisidiya, binjira mu isinagogi+ ku munsi w’Isabato maze baricara. 15 Bamaze gusomera mu ruhame Amategeko+ n’ibyanditswe n’Abahanuzi, abayobozi b’isinagogi barababwira bati: “Bavandimwe, niba hari ijambo ryo gutera inkunga mwabwira abantu, nimurivuge.” 16 Nuko Pawulo arahaguruka, akoresha ibiganza asaba abantu guceceka, aravuga ati:
“Bisirayeli namwe bandi mutinya Imana, nimwumve. 17 Imana y’Abisirayeli yatoranyije ba sogokuruza, ibagira abantu bakomeye igihe bari mu gihugu cya Egiputa ari abanyamahanga, kandi ibakurayo ikoresheje imbaraga zayo nyinshi.+ 18 Yarabihanganiye mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.+ 19 Yarimbuye abantu bo mu bihugu birindwi by’i Kanani, hanyuma ibiha Abisirayeli ngo bibe umurage* wabo.+ 20 Ibyo byose byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 450.
“Nyuma y’ibyo, yagiye ibaha abacamanza kugeza mu gihe cy’umuhanuzi Samweli.+ 21 Ariko nyuma yaho bisabiye umwami,+ maze Imana ibaha Sawuli umuhungu wa Kishi, wo mu muryango wa Benyamini,+ abategeka imyaka 40. 22 Imaze kumuvanaho, yabahaye Dawidi ngo abe umwami.+ Uwo yamuvuzeho igira iti: ‘nabonye Dawidi umuhungu wa Yesayi.+ Ni umuntu ukora ibyo nshaka.*+ Ni we uzakora ibyo nifuza byose.’ 23 Nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, mu bakomotse kuri uwo muntu haturutsemo umukiza wa Isirayeli, ari we Yesu.+ 24 Mbere y’uko uwo Yesu aza, Yohana yari yarabwiririje mu ruhame Abisirayeli bose, ababwira ko bagombaga kubatizwa kugira ngo bagaragaze ko bihannye.+ 25 Ariko mu gihe Yohana yari hafi kurangiza umurimo we, yaravuze ati: ‘niba mutekereza ko ndi Kristo, si ndi we! Ahubwo uwo azaza nyuma yanjye, kandi sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze.’+
26 “Bavandimwe, mwebwe mukomoka kuri Aburahamu hamwe namwe bandi mutinya Imana, mumenye ko ari twe twahawe ubutumwa buhesha agakiza.+ 27 Ariko abaturage b’i Yerusalemu n’abayobozi babo ntibamenye uwo mukiza, ahubwo igihe bacaga urubanza, bashohoje ibyavuzwe n’abahanuzi,+ ari byo bisomwa kuri buri Sabato mu ijwi riranguruye. 28 Nubwo batabonye impamvu yo kumwicisha,+ basabye Pilato ko yicwa.+ 29 Nuko bamaze gusohoza ibintu byose byanditswe kuri we, bamumanura ku giti, bamushyira mu mva.*+ 30 Ariko Imana yaramuzuye,+ 31 amara iminsi myinshi abonekera abantu bari baravanye i Galilaya bajya i Yerusalemu. Abo bantu bamubonye, ubu ni bo bahamya ibye.+
32 “None rero, turi kubabwira ubutumwa bwiza bw’isezerano ryahawe ba sogokuruza. 33 Iryo sezerano Imana yararidusohoreje twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu,+ nk’uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo: ‘uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe.’+ 34 Imana yaramuzuye kandi ntazongera kuba umuntu ufite umubiri ushobora gupfa cyangwa kubora. Imana yemeje ko ibyo ari ukuri igihe yavugaga iti: ‘nzabakunda urukundo rudahemuka* nk’uko nabisezeranyije Dawidi.’+ 35 Ni na yo mpamvu yavuze mu yindi zaburi iti: ‘ntuzemera ko indahemuka yawe ibora.’+ 36 Dawidi we yakoreye Imana* mu bantu bo mu gihe cye, hanyuma arapfa, ashyingurwa hamwe na ba sekuruza kandi arabora.+ 37 Ariko Yesu Imana yazuye, we ntiyigeze abora.+
38 “Nuko rero bavandimwe, turabatangariza ko binyuze kuri We mushobora kubabarirwa ibyaha byanyu.+ 39 Nanone Amategeko ya Mose+ ntiyashoboraga gutuma mwitwa abakiranutsi mu bintu byose. Ariko abantu bose bizera Yesu bashobora kwitwa abakiranutsi.+ 40 None rero, muramenye ibyavuzwe n’abahanuzi bitazabageraho. Baravuze bati: 41 ‘nimubyitegereze mwa banyagasuzuguro mwe, bibatangaze kandi murimbuke mushire, kuko muri iyi minsi yanyu ngiye gukora umurimo mutazemera na gato, nubwo umuntu yawubasobanurira mu buryo burambuye.’”+
42 Nuko basohotse, abantu batangira kubinginga ngo ibyo bintu bazongere kubibabwira ku Isabato ikurikira. 43 Abari bateraniye mu isinagogi bamaze kugenda, Abayahudi benshi n’abanyamahanga bari baraje mu idini ry’Abayahudi basengaga Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba, na bo babatera inkunga yo gukomeza kuba indahemuka kugira ngo Imana ikomeze kubakunda.+
44 Ku Isabato ikurikira, abatuye umujyi hafi ya bose bateranira hamwe kugira ngo bumve ijambo rya Yehova. 45 Abayahudi babonye abo bantu bose bagira ishyari ryinshi, maze batangira kuvuga amagambo yo gutuka Imana, bavuguruza ibyo Pawulo yavugaga.+ 46 Nuko Pawulo na Barinaba bavugana ubutwari bati: “Byari ngombwa ko ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry’Imana.+ Ariko kuko muryanze kandi mukaba mugaragaje ko mudakwiriye ubuzima bw’iteka, twigiriye mu banyamahanga.+ 47 Yehova yaduhaye itegeko agira ati: ‘nagushyizeho* ngo ube umucyo w’abatuye isi yose. Uzababwire icyo bagomba gukora kugira ngo mbakize.’”+
48 Nuko abanyamahanga babyumvise, batangira kwishima no kuvuga ukuntu ijambo rya Yehova ari ryiza, maze abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera. 49 Nanone, ijambo rya Yehova ryakomeje gukwirakwizwa mu gihugu hose. 50 Ariko Abayahudi bashuka abagore b’abanyacyubahiro basengaga Imana n’abagabo bakomeye bo muri uwo mujyi, batangira gutoteza+ Pawulo na Barinaba kandi babirukana mu karere k’iwabo. 51 Na bo bakunkumura umukungugu wo mu birenge byabo* maze bigira muri Ikoniyo.+ 52 Nuko abigishwa bakomeza kugira ibyishimo+ byinshi no guhabwa umwuka wera.