Ibyakozwe n’intumwa
14 Bageze muri Ikoniyo, bombi binjira mu isinagogi* y’Abayahudi barigisha maze abantu benshi b’Abayahudi n’Abagiriki barizera. 2 Ariko Abayahudi batizeye batuma abanyamahanga bivumbagatanya, barabashuka ngo barwanye abavandimwe.+ 3 Nuko Pawulo na Barinaba bamara igihe kinini bavugana ubutwari, kubera ko Yehova* yari yabahaye imbaraga zo kubwiriza. Bavugaga ibyerekeye ineza ihebuje* y’Imana kandi Imana yari yarabahaye ubushobozi bwo gukora ibimenyetso n’ibitangaza.+ 4 Icyakora abantu bo muri uwo mujyi bacikamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw’Abayahudi, abandi bajya ku ruhande rw’intumwa. 5 Abanyamahanga, Abayahudi n’abayobozi babo bashatse kubakorera ibikorwa by’urugomo ngo babakoze isoni kandi babatere amabuye.+ 6 Ariko barabimenya maze bahungira mu mijyi ya Lukawoniya, Lusitira, Derube no mu gihugu kihakikije.+ 7 Aho hose bagendaga bahabwiriza ubutumwa bwiza.
8 Icyo gihe i Lusitira hari umugabo wari wicaye yaramugaye ibirenge. Yari yaramugaye kuva akivuka kandi ntiyari yarigeze agenda. 9 Uwo mugabo yari ateze amatwi ibyo Pawulo yavugaga, maze Pawulo aramwitegereza abona ko afite ukwizera kwatuma akira.+ 10 Nuko amubwira mu ijwi riranguruye ati: “Haguruka, uhagarare wemye.” Hanyuma uwo mugabo arasimbuka atangira kugenda.+ 11 Abantu babonye ibyo Pawulo akoze barangurura amajwi yabo bavuga mu rurimi rw’i Lukawoniya bati: “imana zahindutse nk’abantu ziramanuka zituzamo!”+ 12 Nuko Barinaba bamwita Zewu, naho Pawulo bamwita Herume kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13 Hanyuma umutambyi w’imana yitwa Zewu, urusengero rwayo rukaba rwari imbere y’umujyi, afata ibimasa n’amakamba y’indabo* abizana ku irembo, kuko yifuzaga kubatambira ibitambo afatanyije n’abaturage.
14 Icyakora, intumwa Barinaba n’intumwa Pawulo babyumvise baca imyenda bari bambaye maze birukankira mu bantu, bavuga cyane bati: 15 “Bagabo, kuki mukora ibyo bintu? Natwe turi abantu nkamwe.+ Turi kubabwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro mugarukire Imana ihoraho, yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.+ 16 Mu bihe byashize yemereye abanyamahanga gukora ibyo bishakiye.+ 17 Ariko mu by’ukuri yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho,+ ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo+ bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa.”+ 18 Icyakora igihe bavugaga ayo magambo, bashoboye kubuza abantu kubatambira ibitambo nubwo byabagoye cyane.
19 Ariko haza Abayahudi baturutse muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, bashuka abaturage+ batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujyana inyuma y’umujyi batekereza ko yapfuye.+ 20 Icyakora igihe abigishwa bazaga bakamukikiza, yarahagurutse yinjira mu mujyi. Ku munsi ukurikiyeho avayo ari kumwe na Barinaba, bajya i Derube.+ 21 Nuko bamaze gutangaza ubutumwa bwiza muri uwo mujyi no guhindura abantu benshi abigishwa, basubira i Lusitira, muri Ikoniyo no muri Antiyokiya. 22 Bateraga inkunga abigishwa+ bo muri iyo mijyi, bakabashishikariza kugira ukwizera gukomeye, bavuga bati: “Tugomba kwinjira mu Bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi.”+ 23 Nanone, bashyiragaho abasaza muri buri torero,+ bakigomwa kurya no kunywa kandi bagasenga+ babasabira kugira ngo Yehova bari barizeye abarinde.
24 Hanyuma banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya,+ 25 maze bamaze kubwiriza i Peruga baramanuka bajya muri Ataliya. 26 Hanyuma barahava, bafata ubwato bajya muri Antiyokiya. Muri uwo mujyi, ni ho abavandimwe bari barabasengeye basaba ko Imana yabaha umugisha ngo bajye gukora umurimo,* none bakaba bari bamaze kuwukora mu buryo bwuzuye.+
27 Bagezeyo, bateranyiriza hamwe abagize itorero, maze bababwira ibintu byinshi Imana yari yarakoze ibibanyujijeho n’ukuntu yari yaratumye abanyamahanga bizera.+ 28 Nuko bamarana igihe n’abigishwa.