Ibaruwa ya kabiri ya Petero
2 Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaza abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana mu ibanga udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana Yesu wabacunguye,+ bikururire kurimbuka byihuse. 2 Nanone, benshi bazigana ibikorwa biteye isoni*+ by’abo bantu, kandi bazasebya inzira ya gikristo.+ 3 Ikindi kandi, umururumba wabo uzatuma bababwira amagambo y’ibinyoma kugira ngo babatware ibyanyu. Ariko urubanza abo baciriwe uhereye kera kose+ ntiruzatinda, kandi kurimbuka kwabo kuri bugufi.+
4 Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika bakoze icyaha,+ ahubwo yabajugunye muri gereza yitwa Taritaro,*+ ibabohera mu mwijima mwinshi cyane* kugira ngo bategereze urubanza.+ 5 Nanone, ntiyaretse guhana isi yo mu gihe cya Nowa,+ ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka,+ hamwe n’abandi barindwi,+ igihe yazanaga umwuzure ku isi yari yuzuyemo abantu batubaha Imana.+ 6 Yarimbuye imijyi ya Sodomu na Gomora iyihindura ivu,+ kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.+ 7 Ariko yarokoye umukiranutsi Loti,+ wababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko, bakishora mu bikorwa biteye isoni. 8 Buri munsi, uwo mukiranutsi yababazwaga n’ibyo yabonaga ndetse n’ibyo yumvaga igihe yabanaga na bo, hamwe n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko. 9 Ibyo bigaragaza ko Yehova* azi gukiza abantu bamwiyeguriye ibibagerageza,+ ariko abakora ibibi akabareka bagategereza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe.+ 10 Muri abo harimo by’umwihariko abasambana, bigatuma batesha agaciro imibiri y’abandi+ kandi bagasuzugura ababayobora.+
Ni abantu batagira icyo batinya, kandi batsimbarara ku bitekerezo byabo. Ntibubaha* abanyacyubahiro,* ahubwo barabatuka. 11 Nyamara abamarayika, nubwo babarusha imbaraga n’ububasha, ntibabarega bakoresheje amagambo y’ibitutsi. Igituma batabikora ni uko bubaha Yehova.+ 12 Ariko abo bantu bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge zavukiye gufatwa zikicwa. Bazarimbuka bitewe n’imyifatire yabo mibi. Nanone bazaba bazize ko batuka ibintu kandi batabizi.+ 13 Bahura n’imibabaro kandi biba ari ingaruka z’amakosa yabo. Bishimira* kwiyandarika+ ndetse bakabikora no ku manywa.
Baba bameze nk’ibizinga biri ku myenda cyangwa inenge ziri mu maso. Iyo muri kumwe mu birori, baba bishimira inyigisho zabo ziyobya.+ 14 Baba bifuza cyane gusambana.+ Ntibashobora kureka gukora ibyaha, kandi bashukashuka abantu bahuzagurika. Bimenyereje kurarikira kandi Imana izabahana. 15 Baretse inyigisho z’ukuri z’Imana, maze barayoba. Biganye Balamu+ umuhungu wa Bewori, wishimiye gukora ibibi agamije kubona ibihembo.+ 16 Nyamara yaracyashywe kuko atari yakoze ibyo gukiranuka.+ Itungo riheka imizigo ritavuga, ryavuze mu ijwi ry’umuntu, ribuza uwo muhanuzi gukomeza gukora iby’ubusazi.+
17 Abantu nk’abo baba bameze nk’amasoko atagira amazi, cyangwa ibicu bitagira imvura bitwarwa n’umuyaga mwinshi kandi Imana izabashyira ahantu hari umwijima mwinshi cyane.+ 18 Bavuga amagambo atagira umumaro yo kwiyemera, kandi bashukashuka abantu bitandukanyije n’abakora ibibi,+ babashukishije irari ry’umubiri+ n’imyifatire iteye isoni. 19 Babasezeranya umudendezo kandi na bo ubwabo bayoborwa n’ibikorwa bizatuma barimbuka,+ kuko n’ubusanzwe iyo umuntu atsinzwe ahinduka umugaragu w’uwamutsinze.*+ 20 Mu by’ukuri, niba baritandukanyije n’umwanda w’iy’isi,+ binyuze ku bumenyi nyakuri ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo, barangiza bakongera kwishora muri ibyo bintu maze bikabatsinda, icyo gihe imimerere yabo ya nyuma izarusha iya mbere kuba mibi.+ 21 Icyari kubabera cyiza ni uko batari kumenya uko bakora ibyo gukiranuka. Ariko noneho barabimenye neza maze barangije bareka gukora ibihuje n’amategeko yera bahawe.+ 22 Ibyababayeho bihuje n’uyu mugani uvuga ukuri ugira uti: “Imbwa isubiye ku birutsi byayo, kandi ingurube yuhagiwe isubiye kwivuruguta mu byondo.”+