Ibyahishuriwe Yohana
21 Nuko mbona ijuru rishya n’isi nshya,+ kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho,+ kandi n’inyanja+ yari itakiriho. 2 Nanone mbona umujyi wera, ari wo Yerusalemu Nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana,+ utatswe neza nk’uko umugeni aba yambaye neza iyo agiye guhura n’umugabo we.+ 3 Nuko numva ijwi riturutse kuri ya ntebe y’ubwami, rirangurura riti: “Dore Imana iri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo.+ 4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo,+ kandi urupfu ntiruzongera kubaho.+ Agahinda, gutaka cyangwa kubabara na byo ntibizongera kubaho.+ Ibya kera bizaba byavuyeho.”
5 Nuko Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami+ aravuga ati: “Dore ibintu byose ndi kubigira bishya.”+ Arongera aravuga ati: “Andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” 6 Maze arambwira ati: “Birarangiye! Ndi Alufa na Omega,* ni ukuvuga intangiriro n’iherezo.+ Umuntu wese ufite inyota nzamuha kunywa ku mazi y’isoko y’ubuzima ku buntu.+ 7 Umuntu wese utsinda iyi si azaragwa ibyo bintu, kandi nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. 8 Ariko ibigwari, abatagira ukwizera,+ abatwawe n’ibikorwa byabo by’umwanda, abicanyi,+ abasambanyi,*+ abakora ibikorwa by’ubupfumu, abasenga ibigirwamana n’abanyabinyoma bose,+ iherezo ryabo ni ukujugunywa mu nyanja igurumanamo umuriro n’amazuku.*+ Ibyo bigereranya urupfu rwa kabiri.”+
9 Nuko haza umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amasorori arindwi yuzuyemo ibyago birindwi bya nyuma,+ arambwira ati: “Ngwino nkwereke umugeni, ari we mugore w’Umwana w’Intama.”+ 10 Nuko binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, anjyana ku musozi munini kandi muremure, anyereka umujyi wera ari wo Yerusalemu umanuka uva mu ijuru ku Mana.+ 11 Uwo mujyi wari ufite ubwiza bw’Imana+ burabagirana. Kurabagirana kwawo kwari kumeze nk’ukw’ibuye ry’agaciro kenshi cyane, kumeze nk’ukw’ibuye rya yasipi ribengerana.+ 12 Uwo mujyi wari ufite urukuta runini kandi rurerure n’amarembo 12. Kuri ayo marembo hari hahagaze abamarayika 12, handitsweho n’amazina y’imiryango 12 y’Abisirayeli. 13 Iburasirazuba hari hubatse amarembo atatu, mu majyaruguru hari amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, n’iburengerazuba amarembo atatu.+ 14 Nanone urukuta rw’uwo mujyi rwari rufite amabuye 12 ya fondasiyo, kandi kuri ayo mabuye hari handitsweho amazina 12 y’intumwa 12+ z’Umwana w’Intama.
15 Uwavuganaga nanjye yari afashe inkoni* ya zahabu yo gupimisha, kugira ngo apime uwo mujyi n’amarembo yawo n’urukuta rwawo.+ 16 Uwo mujyi wari ufite impande enye zingana, uburebure bwawo bureshya n’ubugari bwawo. Nuko uwo mujyi awupimisha ya nkoni, abona ibirometero bigera ku 2.220.* Uburebure bwawo, ubugari bwawo n’ubuhagarike bwawo byarareshyaga. 17 Nanone umumarayika apima urukuta rw’uwo mujyi, abona metero zigera kuri 64.* Igikoresho yakoreshaga apima ni cyo n’abantu bakoresha. 18 Urwo rukuta rwari rwubakishijwe amabuye ya yasipi,+ kandi uwo mujyi wari zahabu itunganyijwe neza nk’ikirahuri kibonerana. 19 Fondasiyo z’urukuta rw’uwo mujyi zari zitatseho amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose. Fondasiyo ya mbere yari itatseho yasipi, iya kabiri safiro, iya gatatu kalukedoni, iya kane yari emerode. 20 Iya gatanu yari itatseho sarudonigisi, iya gatandatu sarudiyo, iya karindwi kirusolito, iya munani berili, iya cyenda topazi, iya cumi kirisoparaso, iya cumi n’imwe yasinta, naho iya cumi na kabiri yari ametusito. 21 Nanone amarembo 12 yari ariho amasaro* 12, kandi buri rembo ryari ririho isaro rimwe. Umuhanda wo muri uwo mujyi wari zahabu itunganyijwe neza, ubonerana nk’ikirahuri.
22 Nta rusengero nabonye muri uwo mujyi, kuko Yehova* Imana Ishoborabyose+ n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwawo. 23 Uwo mujyi ntukenera izuba cyangwa ukwezi byo kuwumurikira, kuko ubwiza burabagirana bw’Imana bwawumurikiraga+ kandi Umwana w’Intama akaba ari wo wari urumuri rwawo.+ 24 Abantu bo mu bihugu byose bazagendera mu mucyo w’uwo mujyi+ n’abami bo mu isi bawuheshe icyubahiro. 25 Amarembo yawo ntazigera akingwa ku manywa, kandi nta joro rizawubamo.+ 26 Abantu bazatuma uwo mujyi ugira icyubahiro kandi wubahwe.+ 27 Ariko ikintu cyose cyanduye ntikizawinjiramo, kandi umuntu wese ukora ibikorwa bibi by’umwanda akavuga n’amagambo y’ibinyoma ntazawinjiramo.+ Abanditswe mu gitabo cy’ubuzima cy’Umwana w’Intama ni bo bonyine bazawinjiramo.+