Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo
2 Ni yo mpamvu tugomba kwitondera ibyo twumvise+ kurusha uko twari dusanzwe tubikora, kugira ngo tudacika intege.+ 2 None se niba ibyavuzwe n’abamarayika+ byaragaragaye ko ari ukuri, kandi umuntu wese wicaga amategeko cyangwa ntayumvire, akaba yarahanwaga hakurikijwe ubutabera,+ 3 ubwo twe twazarokoka dute niba tutarahaye agaciro ibirebana n’agakiza gakomeye?+ Ako gakiza katangiye kuvugwa binyuze ku Mwami wacu+ kandi abamwumvise baduhaye ibihamya bigaragaza ko ari ukuri. 4 Imana na yo yabyemeje ikoresheje ibimenyetso, ibitangaza, imirimo ikomeye+ n’impano z’umwuka wera zatanzwe nk’uko ibishaka.+
5 Abamarayika si bo yahaye gutegeka isi igomba kuza,+ ari na yo tuvuga. 6 Ahubwo hari umuntu wigeze kubyemeza avuga ati: “Umuntu ni iki ku buryo wamumenya, kandi se umwana w’umuntu ni iki ku buryo wamwitaho?+ 7 Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika, kandi wamwambitse ikamba ry’ubwiza n’icyubahiro. Wamuhaye gutegeka ibyo waremye. 8 Ibintu byose wabihaye umwana wawe ngo abiyobore.”+ Kubera ko Imana yamuhaye ibintu byose ngo abiyobore,+ birumvikana ko nta kintu na kimwe itamuhaye.+ Ariko noneho ntiturabona ibintu byose bimwumvira.+ 9 Ahubwo tubona Yesu, uwo Imana yari yarashyize hasi y’abamarayika ho gato,+ none ubu ikaba yaramuhaye ubwiza n’icyubahiro kubera ko yababajwe akagera n’ubwo apfa.+ Yapfiriye abantu bose bitewe n’ineza ihebuje y’Imana.*+
10 Ibintu byose bibaho kugira ngo biheshe Imana icyubahiro kandi Imana ni yo yatumye bibaho. Ubwo rero, Imana yemeye ko Umuyobozi Mukuru utanga agakiza+ ahura n’imibabaro+ kugira ngo yuzuze ibisabwa bityo akize abana bayo benshi kandi bahabwe icyubahiro.+ Imana ituma abo bana bayo babona agakiza, binyuze kuri uwo Muyobozi Mukuru. 11 Ari Yesu, ari n’abo bantu yatumye baba abera,+ bose bafite Papa umwe.+ Ni yo mpamvu Yesu adaterwa isoni no kubita abavandimwe be,+ 12 kuko avuga ati: “Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe. Nzagusingiza ndirimba ndi aho abagusenga bateraniye.”+ 13 Nanone yaravuze ati: “Nzamwiringira.”+ Arongera ati: “Dore njye n’abana Yehova* yampaye.”+
14 Nuko rero, kubera ko abo “bana” ari abantu bafite amaraso n’umubiri, na we yabaye umuntu ufite amaraso n’umubiri,+ kugira ngo binyuze ku rupfu rwe, ahindure ubusa ufite ububasha bwo guteza urupfu,+ ari we Satani.+ 15 Nanone byatumye abagizwe abacakara ubuzima bwabo bwose bitewe no gutinya urupfu, babona umudendezo.+ 16 Mu by’ukuri ntafasha abamarayika, ahubwo afasha urubyaro rwa Aburahamu.+ 17 Ni cyo cyatumye biba ngombwa ko amera nk’“abavandimwe” be muri byose,+ kugira ngo abe umutambyi mukuru w’umunyambabazi kandi wizerwa mu murimo w’Imana bityo atange igitambo+ gituma abantu bababarirwa ibyaha.+ 18 Kubera ko na we ubwe yababaye igihe yageragezwaga,+ ni cyo gituma ashobora gufasha abantu bageragezwa.+