Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo
3 Nuko rero bavandimwe bera, Imana yatoranyije* ngo muzajye kuba mu ijuru,+ mujye muzirikana intumwa n’umutambyi mukuru, uwo tuvuga tudaca ku ruhande ko tumwizera, ari we Yesu.+ 2 Yabereye indahemuka Imana yo yamugize intumwa n’umutambyi+ mukuru, nk’uko Mose na we yabaye indahemuka mu nzu y’Imana.*+ 3 Yesu akwiriye icyubahiro+ kiruta icya Mose, kimwe n’uko umuntu wubatse inzu agira icyubahiro cyinshi kiruta icy’iyo nzu. 4 Birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka. Ariko Imana ni yo yaremye ibintu byose. 5 Mose yari umugaragu w’indahemuka mu nzu y’Imana yose, kandi ibyo yakoze byagereranyaga* ibintu Imana yari kuzatangaza nyuma y’igihe. 6 Ariko Kristo we yari Umwana wizerwa+ wategekaga inzu y’Imana yose.+ Ni twe nzu y’Imana, niba dukomeza kuvuga tudatinya kandi tugakomeza guterwa ishema n’ibyiringiro byacu kugeza ku iherezo, nta gucika intege.
7 Ubwo rero, ni nk’uko umwuka wera ubivuga.+ Ugira uti: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, 8 ntimwange kumvira nk’uko byagenze igihe ba sogokuruza banyu bandakazaga cyane, bakangerageza bari mu butayu.+ 9 Icyo gihe barangerageje nubwo bari barabonye ibintu byiza byose nabakoreye mu gihe cy’imyaka 40.+ 10 Ni yo mpamvu narakariye ab’icyo gihe nkabanga cyane, maze nkavuga nti: ‘bahora bayoba kandi ntibigeze bamenya amategeko yanjye ngo bayumvire.’ 11 Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse.’”+
12 Bavandimwe, mwirinde hatagira uwo ari we wese muri mwe uba mubi akabura ukwizera bitewe no kwitandukanya n’Imana ihoraho.+ 13 Ahubwo mukomeze guterana inkunga buri munsi, igihe cyose bicyitwa “uyu munsi,”+ kugira ngo hatagira uwo ari we wese muri mwe wanga kumva,* bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana. 14 Mu by’ukuri, tuzahabwa icyo Kristo na we yahawe, ari uko gusa dukomeje kugira ukwizera nk’uko twari dufite tugitangira, tukageza ku iherezo nta gucika intege,+ 15 nk’uko bivugwa ngo: “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwange kumvira nk’igihe ba sogokuruza banyu bandakazaga cyane.”+
16 None se ni ba nde bumvise ijwi ry’Imana, nyamara bakayirakaza cyane? Mu by’ukuri se, si abantu bose bavuye muri Egiputa bayobowe na Mose?+ 17 Ni ba nde se Imana yarakariye ikabanga cyane mu gihe cy’imyaka 40?+ Ese si abakoze ibyaha maze imirambo yabo ikaba yaraguye mu butayu?+ 18 None se, ni ba nde Imana yarakariye ikarahira ko batazaruhuka nk’uko na yo yaruhutse? Ese si ba bandi batumviye? 19 Ubwo rero, impamvu batashoboye kuruhuka nk’uko na yo yaruhutse, ni uko babuze ukwizera.+