Gutegeka kwa Kabiri
32 “Wa juru we, tega amatwi wumve ibyo mvuga.
Nawe wa si we umva amagambo ava mu kanwa kanjye.
2 Inyigisho zanjye zizagwa nk’imvura,
Amagambo yanjye azaza nk’ikime,
Nk’imvura igwa gake gake ku byatsi,
Nk’imvura nyinshi igwa ku bimera.
3 Nzamamaza izina rya Yehova.+
Nimuvuge ukuntu Imana yacu ikomeye.+
Ni Imana yiringirwa+ kandi itarenganya.+
Irakiranuka kandi ntigira uwo ibera.+
Si abana bayo, ibibazo bafite ni bo babyiteye.+
Ni abantu bangiritse kandi bononekaye.+
Si we Papa wanyu mukomokaho,+
Wabaremye agatuma mukomera?
7 Mwibuke iminsi ya kera,
Mutekereze imyaka yahise uko ibihe byagiye bikurikirana.
Mubaze ba papa banyu, bazabibabwira.+
Mubaze abakuru, bazababwira uko byagenze.
8 Igihe Isumbabyose yahaga abantu bo mu bihugu umurage,+
Igihe yatandukanyaga abakomoka kuri Adamu,+
Yashyiriyeho abantu imipaka,+
Ikurikije umubare w’Abisirayeli.+
9 Kuko abantu ba Yehova ari umutungo we.+
Yakobo ni umurage we.+
11 Nk’uko kagoma ikubita amababa hejuru y’icyari cyayo,
Igatambatamba hejuru y’ibyana byayo,
Ikarambura amababa yayo ikabifata,
Ikabitwara ku mababa yayo,+
12 Yehova wenyine ni we wakomeje kuyobora Yakobo,+
Nta yindi mana bari kumwe.+
Yamuhaye ubuki buvuye mu rutare ngo aburye,
N’amavuta yo mu rutare rukomeye.
14 Yamuhaye amavuta y’inka n’amata avuye mu mikumbi,
Hamwe n’amapfizi y’intama abyibushye,
N’amasekurume y’intama akiri mato arisha i Bashani n’amapfizi y’ihene,
Hamwe n’ingano nziza kurusha izindi.+
Yanyoye na divayi yenzwe mu mizabibu.
15 Yeshuruni* amaze kubyibuha yarigometse.
Yarabyibushye, arashisha, agwa ivutu.*+
Nuko yibagirwa Imana yamuremye,+
Asuzugura Igitare cy’agakiza ke.
16 Batumye arakarira* cyane imana zo mu bindi bihugu.+
Baramurakaje bitewe n’ibintu bibi cyane bakoze.+
17 Batambiye ibitambo abadayimoni aho kubitambira Imana.+
Batambiye ibitambo imana batigeze kumenya,
imana z’inzaduka,
Izo ba sogokuruza banyu batigeze bamenya.
Ni abantu bononekaye.+
Ni abana batizerwa.+
21 Batumye ndakarira imana zitagira akamaro.+
Barandakaje bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira akamaro.+
Nanjye nzabatera kugirira ishyari abantu badafite icyo bamaze.+
Nzabarakaza nkoresheje abantu batagira ubwenge.+
22 Uburakari bwanjye bwavuyemo umuriro ugurumana.+
Uzagurumana kugeza hasi cyane mu Mva.*+
Uzatwika isi n’ibiyeramo,
Kandi uzakongeza aho imisozi itereye.
23 Nzabateza ibyago byinshi.
Nzabamariraho imyambi yanjye.
24 Bazicwa n’inzara, bapfe bashire bazize guhinda umuriro.+
Bazarimburwa bikomeye.+
25 Hanze inkota izabamaraho abana.+
Mu nzu ho ubwoba buzabica.+
Ibyo bizagera ku musore n’inkumi,
Ku mwana muto n’umusaza ufite imvi.+
26 Mba naravuze nti: “Nzabatatanya,
Ntume batongera kuvugwa mu bantu.”
27 Ariko natinye ko umwanzi yabifata nabi,+
Ababarwanya bakabisobanura ukundi,+
Bakavuga bati: “Tubarusha imbaraga,+
Yehova si we wakoze ibi byose.”
29 Iyo baza kuba abanyabwenge,+ bari gutekereza kuri ibi bintu:+
Bari gutekereza ku iherezo ryabo.+
30 Umwanzi umwe yakwirukana ate Abisirayeli 1.000,
Kandi se abanzi babiri bakwirukana bate Abisirayeli 10.000?+
Kereka Igitare cyabo cyabatereranye,+
Cyangwa Yehova yaretse abanzi babo bakabatsinda.
31 Igitare cyabo si nk’Igitare cyacu.+
Abanzi bacu na bo barabyiboneye.+
Imizabibu yabo ni imizabibu y’uburozi.
Amaseri yayo arasharira.+
33 Divayi yabo ni ubumara bw’inzoka.
Ni ubumara bwica bw’inzoka y’inkazi.
34 Ese ibyo ntibyashyizwe hafi yanjye,
Bigashyirwaho ikimenyetso gifatanya kandi bigashyirwa mu bubiko bwanjye?+
35 Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.+
Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+
Kuko umunsi wabo w’ibyago wegereje,’
Kandi ibizababaho bizaza byihuta cyane.’
36 Yehova azacira urubanza abantu be,+
Kandi azagirira impuhwe abagaragu be,+
Igihe azabona ko nta mbaraga bagifite,
Hasigaye gusa udafite kirengera n’ufite intege nke.
37 Hanyuma azavuga ati: ‘imana zabo ziri he?+
Igitare bahungiragaho kiri he?
Nizihaguruke zibatabare,
Zibabere ubwihisho.
39 Ubu noneho nimurebe, ni njye Mana.+
Nta zindi mana ziriho zitari njye.+
Ndica nkanabeshaho.+
40 Nzazamura ukuboko kwanjye nkwerekeje mu ijuru maze ndahire mu izina ryanjye,
Mvuga nti: “nk’uko mporaho iteka ryose,”+
41 Nintyaza inkota yanjye irabagirana,
Nkitegura guca imanza,+
Nzahana abanzi banjye,+
Nzishyura abanyanga cyane ibibi bakoze.
42 Nzanywesha imyambi yanjye amaraso iyasinde.
Izasinda amaraso y’abishwe n’ay’imbohe.
Inkota yanjye izarya inyama,
Inyama z’abatware b’abanzi banjye.’
43 Mwa bantu bo mu bihugu mwe nimwishimane n’abantu be,+
Kuko azahana abamennye amaraso y’abagaragu be,+
Akishyura abanzi be ibibi bakoze,+
Kandi akeza* igihugu cy’abantu be.”
44 Nuko Mose araza avuga amagambo yose y’iyo ndirimbo abantu bamuteze amatwi,+ we na Hoseya*+ umuhungu wa Nuni. 45 Mose amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose, 46 arababwira ati: “Muzirikane amagambo yose mbabwira uyu munsi mbaburira,+ kugira ngo mutegeke abana banyu gukurikiza ibintu byose biri muri aya Mategeko.+ 47 Ntimubone ko aya magambo ari ay’agaciro gake, ahubwo ni yo azatuma mukomeza kubaho+ kandi aya magambo ni yo azatuma mumara imyaka myinshi mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani.”
48 Uwo munsi Yehova abwira Mose ati: 49 “Zamuka uyu Musozi wa Abarimu,+ ari wo Musozi wa Nebo+ uri mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Yeriko, maze witegereze igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli ngo bacyigarurire.+ 50 Urapfira kuri uwo musozi ugiye kuzamuka nk’uko Aroni umuvandimwe wawe yapfiriye ku Musozi wa Hori,+ 51 kuko mutambereye indahemuka ngo mukorere hagati y’Abisirayeli ibyo nabategetse ku mazi y’i Meriba,+ i Kadeshi mu butayu bwa Zini, ntimumpeshe icyubahiro hagati y’Abisirayeli.+ 52 Icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.”+