Imigani
2 Iyo igihugu kirimo imyivumbagatanyo,* abategetsi bacyo basimburana ari benshi,+
Ariko umuntu ushishoza akagira n’ubumenyi atuma umutware amara igihe kirekire ku butegetsi.+
4 Abareka gukurikiza amategeko bashima umuntu mubi,
Ariko abakomeza kumvira amategeko barakazwa n’abareka kuyakurikiza.+
5 Abantu babi ntibashobora gusobanukirwa ubutabera,
Ariko abashaka Yehova bashobora gusobanukirwa ibintu byose.+
8 Umuntu wigwizaho ubutunzi ashakira inyungu+ mu bandi,
Nubwo yagira ubutunzi bwinshi, bwose buzaba ubw’umuntu ugirira neza abakene.+
10 Uyobya abakiranutsi agatuma bakora ibibi, na we azagwa mu rwobo yicukuriye,+
Ariko abantu b’indahemuka bo bazaragwa ibyiza.+
12 Iyo abakiranutsi batsinze haba ibyishimo byinshi,
Ariko iyo ababi bafashe ubutegetsi, abantu bajya kwihisha.+
15 Umutegetsi mubi ukandamiza abantu batagira kirengera,
Aba ameze nk’intare itontoma* cyangwa nk’idubu yirukankanye inyamaswa ishaka kurya.+
16 Umuyobozi utagira ubushishozi akoresha nabi ubutware bwe,+
Ariko uwanga inyungu zishingiye ku buhemu azabaho imyaka myinshi.+
17 Umuntu uhorana umutimanama umucira urubanza bitewe n’abantu yishe, azahunga kugeza ageze mu mva.*+
Ntihakagire abamushyigikira.
18 Umuntu ukora ibyiza Imana izamukiza,+
Ariko umuntu ukora ibibi azahura n’ibibazo mu buryo butunguranye.+
20 Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi,+
Ariko uhatana kugira ngo akire vuba ntazakomeza kuba indahemuka.+
22 Umuntu urarikira aba ashaka kugira ubutunzi,
Ariko ntaba azi ko ubukene buzamwibasira.
24 Umuntu wiba papa we na mama we maze akavuga ati: “Nta cyo bitwaye,”+
Aba ari incuti y’abajura.+