Abacamanza
6 Ariko Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga.+ Nuko Yehova abateza Abamidiyani bamara imyaka irindwi+ bababuza amahoro. 2 Abamidiyani bakandamije Abisirayeli.+ Ni yo mpamvu Abisirayeli bashatse ahantu ho kwihisha* mu misozi, mu buvumo n’ahandi hantu umuntu adapfa kugera.+ 3 Iyo Abisirayeli bateraga imyaka, Abamidiyani, Abamaleki+ n’ab’Iburasirazuba+ barabateraga. 4 Barazaga bagashinga amahema bakabarwanya, bakangiza imyaka yose yeze mu mirima yabo kugeza i Gaza. Nta kintu na kimwe cyo kurya basigaga muri Isirayeli, nta n’intama, inka cyangwa indogobe+ babasigiraga. 5 Bazanaga n’amatungo yabo n’amahema yabo ari benshi cyane nk’inzige+ kandi bo n’ingamiya zabo babaga ari benshi cyane,+ bakaza bakangiza ibiri mu gihugu. 6 Uko ni ko Abamidiyani batumye Abisirayeli bakena cyane. Nuko Abisirayeli batakambira Yehova ngo abatabare.+
7 Igihe Abisirayeli batakambiraga Yehova ngo abakize Abamidiyani,+ 8 Yehova yaboherereje umuhanuzi, arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘ni njye wabakuye muri Egiputa, mbavana aho mwakoreshwaga imirimo y’agahato.+ 9 Nabakijije Abanyegiputa n’ababakandamizaga bose, mbirukana mu gihugu cyabo, aba ari mwe ngiha.+ 10 Hanyuma narababwiye nti: “ndi Yehova Imana yanyu.+ Ntimugatinye imana z’Abamori bo muri iki gihugu mutuyemo.”+ Ariko ntimwanyumviye.’”*+
11 Nyuma yaho, umumarayika wa Yehova yaraje+ yicara munsi y’igiti kinini cyari muri Ofura, kikaba cyari icya Yowashi ukomoka kuri Abiyezeri.+ Icyo gihe umuhungu we Gideyoni+ yarimo ahurira* ingano aho bengera divayi, agira ngo Abamidiyani batabibona. 12 Marayika wa Yehova aramubonekera, aramubwira ati: “Yehova ari kumwe nawe+ wa musirikare w’intwari we!” 13 Gideyoni aramusubiza ati: “Ariko se databuja, niba Yehova ari kumwe natwe, kuki ibi byose bitugeraho?+ Ibikorwa byose bitangaje ba sogokuruza bavugaga+ ko yakoze biri he? Ntibatubwiraga bati: ‘Yehova yadukuye muri Egiputa’?+ None dore Yehova yaradutaye,+ aduteza Abamidiyani.” 14 Yehova aramureba aramubwira ati: “Genda ukoreshe izo mbaraga ufite kandi uzakiza Abisirayeli ubakure mu maboko y’Abamidiyani.+ Ni njye ukohereje.” 15 Na we aramusubiza ati: “Ariko se Yehova, nzakiza Abisirayeli nte? Dore umuryango wanjye ni wo muto mu bakomoka kuri Manase kandi iwacu ni njye woroheje kurusha abandi bose.” 16 Yehova aramubwira ati: “Kubera ko nzaba ndi kumwe nawe,+ uzatsinda Abamidiyani nk’uko watsinda umuntu umwe.”
17 Gideyoni aramubwira ati: “Niba koko unyemera, mpa ikimenyetso kigaragaza ko ari wowe tuvuganye. 18 Ndakwinginze ntuve hano kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye impano.”+ Nuko aramusubiza ati: “Ndaguma hano kugeza aho uri bugarukire.” 19 Gideyoni ajya iwe abaga umwana w’ihene, maze arawuteka afata n’ibiro hafi 11* by’ifu akoramo imigati itarimo umusemburo.+ Inyama azishyira mu cyibo, asuka isupu mu nkono, maze abizanira wa mumarayika munsi y’igiti kinini.
20 Umumarayika w’Imana y’ukuri aramubwira ati: “Fata izo nyama n’imigati itarimo umusemburo ubishyire kuri ruriya rutare, usukeho n’isupu.” Nuko abigenza atyo. 21 Umumarayika wa Yehova arambura ukuboko akoza umutwe w’inkoni yari afite kuri izo nyama n’imigati itarimo umusemburo, nuko umuriro uva muri urwo rutare utwika izo nyama n’iyo migati itarimo umusemburo.+ Uwo mumarayika wa Yehova ahita abura. 22 Gideyoni ahita amenya ko uwo yari umumarayika wa Yehova.+
Aravuga ati: “Ayi wee, Yehova Mwami w’Ikirenga, ndagowe kuko narebanye n’umumarayika wa Yehova!”+ 23 Ariko Yehova aramubwira ati: “Humura. Ntugire ubwoba.+ Nturi bupfe.” 24 Gideyoni yubakira Yehova igicaniro aho hantu kandi n’ubu kiracyitwa Yehova-shalomu.*+ Kiracyari muri Ofura y’abakomoka kuri Abiyezeri.
25 Muri iryo joro Yehova aramubwira ati: “Fata ikimasa cya papa wawe kikiri gito, ni ukuvuga ikimasa cya kabiri gifite imyaka irindwi kandi usenye igicaniro papa wawe yubakiye Bayali, uteme n’inkingi y’igiti* yo gusenga iri iruhande rwacyo.+ 26 Wubakire Yehova Imana yawe igicaniro kuri uyu musozi ahantu hari umutekano. Ucyubakishe amabuye atondetse neza, maze ufate icyo kimasa cya kabiri kikiri gito ugitambire ku nkwi zivuye kuri ya nkingi y’igiti watemye, kibe igitambo gitwikwa n’umuriro.” 27 Nuko Gideyoni afata abagabo icumi mu bagaragu be, aragenda abikora nk’uko Yehova yabimubwiye. Aho kubikora ku manywa yabikoze nijoro kuko yatinyaga cyane abo mu rugo rwa papa we n’abo muri uwo mujyi.
28 Abo muri uwo mujyi babyutse kare mu gitondo, basanga igicaniro cya Bayali cyashenywe, inkingi y’igiti yo gusenga yari iruhande rwacyo bayitemye, na cya kimasa cya kabiri kikiri gito cyatambiwe ku gicaniro cyubatswe. 29 Barabazanya bati: “Ni nde wakoze ibi bintu?” Bamaze gukora iperereza, baravuga bati: “Gideyoni umuhungu wa Yowashi ni we wabikoze.” 30 Abo muri uwo mujyi babwira Yowashi bati: “Sohora umuhungu wawe tumwice, kuko yashenye igicaniro cya Bayali, akanatema inkingi y’igiti yari iruhande rwacyo.” 31 Yowashi+ abaza abo bantu bari bamuteye ati: “Ese murashaka kuburanira Bayali? Ese murashaka kumukiza? Uburanira Bayali wese akwiriye kwicwa muri iki gitondo.+ Niba Bayali ari imana, niyiburanire+ kuko hari umuntu washenye igicaniro cye.” 32 Uwo munsi yita Gideyoni Yerubayali,* kuko yavuze ati: “Bayali niyiburanire, kuko hari umuntu washenye igicaniro cye.”
33 Abamidiyani,+ Abamaleki+ n’Abiburasirazuba bose bishyira hamwe,+ barambuka* bagera mu Kibaya cya Yezereli, aba ari ho bashinga amahema. 34 Umwuka wa Yehova uza* kuri Gideyoni,+ nuko avuza ihembe+ maze abakomoka kuri Abiyezeri+ bifatanya na we. 35 Yohereza intumwa ku bakomoka kuri Manase bose na bo baraza bifatanya na we. Nanone yohereza intumwa mu bakomoka kuri Asheri, mu bakomoka kuri Zabuloni no mu bakomoka kuri Nafutali, baramusanga.
36 Gideyoni abwira Imana y’ukuri ati: “Niba koko ari njye uzakoresha kugira ngo ukize Isirayeli nk’uko wabisezeranyije,+ 37 ngiye gushyira ubwoya bw’intama ku mbuga bahuriraho imyaka. Ikime nigitonda kuri ubwo bwoya gusa ariko ubutaka bubukikije bugakomeza kumuka, ndamenya ko ari njye uzakoresha kugira ngo ukize Abisirayeli nk’uko wabisezeranyije.” 38 Nuko bigenda bityo. Abyutse kare mu gitondo ku munsi ukurikiyeho akamura bwa bwoya, buvamo amazi y’ikime yakuzura isorori nini. 39 Icyakora, Gideyoni abwira Imana y’ukuri ati: “Ntundakarire. Reka nongere ngire icyo nkwisabira. Reka nongere ngerageze nkoresheje ubu bwoya kugira ngo menye neza ko unshyigikiye. Noneho ureke ubwoya bube ari bwo bwumuka, maze ikime gitonde ku butaka bubukikije.” 40 Nuko iryo joro Imana ibimugenzereza ityo, ubwoya buba ari bwo bukomeza kumuka, maze ikime gikwira ku butaka bubukikije.