Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
12 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi+ igihe atashoboraga kujya aho ashaka bitewe no kwihisha Sawuli+ umuhungu wa Kishi. Bari abasirikare b’abanyambaraga bamufashaga mu ntambara.+ 2 Bari bafite imiheto, bagakoresha ukuboko kw’iburyo n’ukw’ibumoso+ batera amabuye y’imihumetso+ cyangwa barasa imyambi bakoresheje imiheto. Bari abavandimwe ba Sawuli bo mu muryango wa Benyamini.+ 3 Umuyobozi wabo yari Ahiyezeri, afatanyije na Yowashi bombi bakaba bari abahungu ba Shemaya w’i Gibeya,+ Yeziyeli na Peleti abahungu ba Azimaveti,+ Beraka, Yehu wo muri Anatoti, 4 Ishimaya w’i Gibeyoni,+ wari intwari muri ba bandi mirongo itatu+ kandi akaba umuyobozi wabo, Yeremiya, Yahaziyeli, Yohanani, Yozabadi w’i Gedera, 5 Eluzayi, Yerimoti, Beyaliya, Shemariya, Shefatiya w’i Harifu, 6 Elukana, Ishiya, Azareli, Yowezeri, Yashobeyamu, bakomoka kuri Kora,+ 7 Yowela na Zebadiya bari abahungu ba Yerohamu w’i Gedori.
8 Bamwe mu bakomoka kuri Gadi basanze Dawidi mu butayu, aho yari yihishe.+ Bari abasirikare b’intwari batojwe kurwana, bahora biteguye urugamba, bafite ingabo nini n’amacumu. Bari bafite mu maso nk’ah’intare, bazi kwiruka cyane nk’uko inyamaswa yitwa ingeragere yiruka ku misozi. 9 Ezeri ni we wari umuyobozi wabo, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu, 10 uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya, 11 uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli, 12 uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi, 13 uwa 10 ni Yeremiya, uwa 11 ni Makubanayi. 14 Abo bakomokaga kuri Gadi+ kandi bari abayobozi b’ingabo. Uworoheje muri bo yashoboraga guhangana n’ingabo 100, ukomeye kurusha abandi ashobora guhangana n’ingabo 1.000.+ 15 Abo ni bo bagabo bambutse Yorodani mu kwezi kwa mbere igihe yari yuzuye yarenze inkombe, birukana abari batuye muri ibyo bibaya bose, batatanira iburasirazuba n’iburengerazuba.
16 Bamwe mu bo mu muryango wa Benyamini n’uwa Yuda na bo basanze Dawidi ahantu yari yihishe.+ 17 Dawidi arasohoka arababwira ati: “Niba muzanywe n’amahoro, nimuze dufatanye, ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta kibi nabakoreye, Imana ya ba sogokuruza ibirebe ice urubanza.”+ 18 Nuko umwuka w’Imana uza kuri Amasayi+ wayoboraga ba bandi mirongo itatu, aravuga ati:
“Turi abawe Dawidi we, muhungu wa Yesayi turagushyigikiye!+
Gira amahoro kandi abagushyigikiye na bo bagire amahoro,
Kuko Imana yawe ari yo igufasha.”+
Dawidi arabakira, na bo abagira abayobozi b’ingabo.
19 Bamwe mu bo mu muryango wa Manase na bo bavuye mu ngabo za Sawuli basanga Dawidi, igihe yajyanaga n’Abafilisitiya bagiye kurwana na Sawuli. Icyakora icyo gihe ntiyafashije Abafilisitiya,+ kuko abami biyunze b’Abafilisitiya babiganiriyeho bagafata umwanzuro wo kumwirukana, bitewe n’uko bavugaga bati: “Azaducika asange shebuja Sawuli maze atwicishe.”+ 20 Igihe yajyaga i Sikulagi,+ aba ni bo bo mu muryango wa Manase batorotse bakamusanga: Aduna, Yozabadi, Yediyayeli, Mikayeli, Yozabadi, Elihu na Siletayi, bose bayoboraga abantu igihumbi igihumbi bo mu muryango wa Manase.+ 21 Bafashije Dawidi kurwanya itsinda ry’abasahuzi, kuko bose bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga,+ abagira abayobozi mu ngabo ze. 22 Buri munsi abantu basangaga Dawidi+ kugira ngo bamufashe, kugeza ubwo babaye benshi nk’ingabo z’Imana.+
23 Uyu ni wo mubare w’ingabo zari ziteguye urugamba zasanze Dawidi i Heburoni,+ kugira ngo zimugire umwami asimbure Sawuli nk’uko Yehova yari yarabitegetse.+ 24 Abo mu muryango wa Yuda bafite ingabo nini n’amacumu bari 6.800 biteguye urugamba. 25 Mu muryango wa Simeyoni, haje abasirikare 7.100; bari abagabo b’abanyambaraga kandi b’intwari.
26 Mu Balewi haje 4.600. 27 Yehoyada+ ni we wari umuyobozi w’abakomoka kuri Aroni.+ Yazanye n’abantu 3.700, 28 harimo na Sadoki,+ umusore w’umunyambaraga kandi w’intwari, n’abandi 22 bari abayobozi mu muryango wa ba sekuruza.
29 Mu bo mu muryango wa Benyamini, ni ukuvuga abavandimwe ba Sawuli,+ haje 3.000, abenshi muri bo bakaba barahoze ari indahemuka kuri Sawuli n’umuryango we. 30 Mu muryango wa Efurayimu haje 20.800, bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga bazwi cyane mu miryango ya ba sekuruza.
31 Mu bagize igice cy’umuryango wa Manase, haje abantu 18.000 bari bavuzwe mu mazina, baza gushyiraho Dawidi ngo abe umwami. 32 Mu bakomoka kuri Isakari bamenyaga ibyo Abisirayeli bakwiriye gukora n’igihe cyiza cyo kubikora, haje abayobozi babo 200 kandi abavandimwe babo bose bumviraga amabwiriza babahaye. 33 Mu bakomoka kuri Zabuloni, haje abantu 50.000 bashoboraga kujya ku rugamba bagakoresha intwaro z’ubwoko bwose. Bose basanze Dawidi, biteguye kumubera indahemuka. 34 Mu bo mu muryango wa Nafutali, haje abayobozi 1.000 bayoboye abasirikare 37.000 bitwaje ingabo nini n’amacumu. 35 Mu bo mu muryango wa Dani, haje abagabo 28.600 bajyaga ku rugamba. 36 Mu bo mu muryango wa Asheri, haje abagabo 40.000 bajyaga ku rugamba.
37 Hakurya ya Yorodani,+ mu muryango wa Rubeni, uwa Gadi no mu gice cy’abagize umuryango wa Manase, haturutse ingabo 120.000 zitwaje intwaro z’ubwoko bwose. 38 Izo ngabo zose zari zimenyereye urugamba. Zaje i Heburoni zifite umutima utaryarya, zizanywe no gushyiraho Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose. Abandi Bisirayeli bose na bo bari bashyigikiye* ko Dawidi aba umwami.+ 39 Bamaranye na Dawidi iminsi itatu barya kandi banywa, kuko abavandimwe babo bari babiteguye. 40 Nanone abari batuye hafi aho, kugeza ku bo mu ntara ya Isakari, iya Zabuloni n’iya Nafutali, bazanaga ibyokurya ku ndogobe, ku ngamiya, ku nyumbu* no ku nka. Bazanaga ifu, utugati dukozwe mu mbuto z’imitini, udukozwe mu mizabibu, bakazana divayi, amavuta, inka n’intama byinshi cyane, kuko muri Isirayeli hari ibyishimo.