Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
1 Iyi ni yo ntangiriro y’ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo, Umwana w’Imana. 2 Mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya handitswe ngo: “(Dore ngiye kohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izagutegurira inzira.)+ 3 Hari umuntu uvuga cyane ari mu butayu, agira ati: ‘nimutegurire Yehova* inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+ 4 Yohana Umubatiza yaje mu butayu, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 5 Ibyo byatumye abo mu karere ka Yudaya bose n’abatuye i Yerusalemu bose bamusanga, bakavugira ibyaha byabo imbere y’abantu benshi kandi akababatiriza* mu Ruzi rwa Yorodani.+ 6 Yohana yambaraga umwenda ukozwe mu bwoya bw’ingamiya, akawukenyeza+ umukandara w’uruhu, kandi yaryaga inzige* n’ubuki.*+ 7 Yabwirizaga agira ati: “Nyuma yanjye hazaza umuntu ukomeye kundusha. Sinkwiriye no gupfundura imishumi y’inkweto ze.+ 8 Njye mbabatirisha amazi, ariko we azababatirisha umwuka wera.”+
9 Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti muri Galilaya, nuko araza abatirizwa na Yohana mu Ruzi rwa Yorodani.+ 10 Acyuburuka mu mazi abona ijuru rikinguka, umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma.+ 11 Nuko mu ijuru havugira ijwi rigira riti: “Uri Umwana wanjye nkunda. Ndakwemera!”+
12 Ako kanya umwuka wera umwumvisha ko agomba kujya mu butayu. 13 Nuko ajya mu butayu agumayo kandi amarayo iminsi 40, ageragezwa na Satani.+ Yari kumwe n’inyamaswa zo mu gasozi, ariko abamarayika bamwitagaho.+
14 Yohana amaze gufungwa, Yesu ajya i Galilaya+ abwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana,+ 15 avuga ati: “Igihe cyagenwe kirageze, n’Ubwami bw’Imana buri hafi. Nimwihane+ kandi mwizere ubutumwa bwiza.”
16 Igihe yagendaga iruhande rw’Inyanja ya Galilaya, yabonye Simoni n’umuvandimwe we Andereya+ banaga inshundura zabo+ mu nyanja kuko bari abarobyi.+ 17 Nuko Yesu arababwira ati: “Nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+ 18 Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira.+ 19 Yigiye imbere gato abona Yakobo na Yohana ari bo bahungu ba Zebedayo, bari mu bwato bwabo basana inshundura.+ 20 Yesu ahita abahamagara. Na bo basiga papa wabo Zebedayo mu bwato ari kumwe n’abakozi, baragenda baramukurikira. 21 Nuko bajya i Kaperinawumu.
Isabato igeze, yinjira mu isinagogi* atangira kwigisha.+ 22 Abantu batangarira uburyo yigishaga, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite imbaraga ziva ku Mana. Ntiyari ameze nk’abanditsi.+ 23 Nanone icyo gihe, muri iyo sinagogi hari umuntu wari waratewe n’umudayimoni.* Nuko arasakuza ati: 24 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana.”+ 25 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni aravuga ati: “Ceceka kandi umuvemo!” 26 Nuko uwo mudayimoni amaze kumutigisa no gusakuza cyane, amuvamo. 27 Abantu bose baratangara cyane, ku buryo batangiye kuvugana hagati yabo bagira bati: “Ibi ni ibiki? Ni uburyo bushya bwo kwigisha! Afite n’ububasha bwo gutegeka abadayimoni bakamwumvira!” 28 Bidatinze, inkuru ye ikwira hose, igera mu turere twose twa Galilaya.
29 Nuko ako kanya basohoka mu isinagogi bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohana.+ 30 Icyo gihe mama w’umugore* wa Simoni+ yari arwaye, aryamye kandi afite umuriro mwinshi. Nuko bahita babwira Yesu ko arwaye. 31 Yesu ajya aho ari, amufata akaboko aramuhagurutsa, umuriro urashira. Hanyuma atangira kubategurira ibyokurya.
32 Bigeze nimugoroba, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abantu bose bari barwaye n’abatewe n’abadayimoni.+ 33 Nuko abo mu mujyi bose bateranira imbere y’umuryango w’inzu Yesu yari arimo. 34 Hanyuma akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitandukanye,+ yirukana n’abadayimoni benshi, ariko ntiyemerera abadayimoni kuvuga, kuko bari bazi ko ari we Kristo.*
35 Nuko Yesu abyuka mu gitondo butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe atangira gusenga.+ 36 Ariko Simoni n’abari kumwe na we bajya kumushaka, 37 maze bamubonye baramubwira bati: “Abantu bose bari kugushaka.” 38 Ariko arabasubiza ati: “Nimuze tujye ahandi, mu midugudu yo hafi aha, kugira ngo na ho mpabwirize, kuko ari cyo cyanzanye.”+ 39 Nuko Yesu aragenda abwiriza mu masinagogi yo muri Galilaya hose kandi yirukana abadayimoni.+
40 Nanone haza umuntu wari urwaye ibibembe aramwinginga, kandi arapfukama, aramubwira ati: “Ubishatse ushobora kunkiza.”+ 41 Nuko Yesu yumva amugiriye impuhwe, arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira!”+ 42 Ako kanya ibibembe bimushiraho, arakira. 43 Hanyuma mbere yo kumwohereza arabanza aramubwira ati: 44 “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Ahubwo genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”+ 45 Ariko uwo muntu akiva aho atangira kubyamamaza cyane no gukwirakwiza iyo nkuru hose. Ibyo byatumye Yesu adashobora kwinjira mu mujyi ku mugaragaro, ahubwo akomeza kwibera ahantu hadatuwe. Ariko abantu bakomezaga kuhamusanga baturutse ahantu hatandukanye.+