Gutegeka kwa Kabiri
17 “Ntimugatambire Yehova Imana yanyu ikimasa cyangwa intama ifite ikibazo,* kuko Yehova Imana yanyu abyanga cyane.+
2 “Birashoboka ko muri umwe mu mijyi Yehova Imana yanyu agiye kubaha, hazaboneka umugabo cyangwa umugore wo muri mwe ukora ikintu kibi Yehova Imana yanyu yanga, akarenga ku isezerano rye,+ 3 agatandukira akajya gusenga izindi mana akazunamira cyangwa akunamira izuba, ukwezi cyangwa ibindi bintu byo mu ijuru+ kandi ibyo ntarigeze mbibategeka.+ 4 Ibyo bintu nibabibabwira cyangwa mukabyumva maze mwagenzura neza mugasanga ari ukuri koko,+ ibyo bintu bibi cyane byarakozwe muri Isirayeli, 5 uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze ibyo bintu bibi, muzamujyane ku marembo y’umujyi, mumutere amabuye apfe.+ 6 Uwo muntu nashinjwa n’abantu babiri cyangwa batatu+ azicwe. Icyakora nashinjwa n’umuntu umwe+ gusa ntazicwe. 7 Abamushinje ni bo bazabanza gufata iya mbere bamutere amabuye kugira ngo bamwice, hanyuma abandi bose na bo babone kumutera amabuye. Muzakure ikibi muri mwe.+
8 “Nibabazanira urubanza mukabona rubakomereye cyane, rwaba ari urubanza rurebana no kumena amaraso,+ urubanza rw’umuntu uvuga ko yarenganyijwe, urubanza rufitanye isano n’urugomo cyangwa ibibazo byateye impaka mu mujyi wanyu, muzajye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ 9 Muzasange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza+ uzaba uriho icyo gihe, mubagishe inama maze bababwire uko mwaca urwo rubanza.+ 10 Hanyuma muzakore ibihuje n’ibyo mwabwiriwe aho hantu Yehova azatoranya. Muzitonde mukore ibihuje n’amabwiriza yose babahaye. 11 Muzakore ibihuje n’amategeko bazabaha, kandi mukurikize imyanzuro y’urubanza bazaba bafashe.+ Muzakurikize ibyo bazababwira byose nta guca ku ruhande.+ 12 Umuntu wese uzagira ubwibone akanga kumvira umucamanza cyangwa umutambyi ukorera Yehova Imana yanyu, azicwe.+ Muzakure ikibi muri Isirayeli.+ 13 Ibyo bizatuma abantu bose bazabyumva batinya, kandi ntibazongere kugira ubwibone ukundi.+
14 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, mukacyigarurira mukagituramo maze mukavuga muti: ‘reka twishyirireho umwami nk’ibindi bihugu byose bidukikije,’+ 15 muzashyireho umwami Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzashyiraho umwami mukuye mu bavandimwe banyu. Ntimuzemererwa gushyiraho umwami w’umunyamahanga, utari umuvandimwe wanyu. 16 Icyakora uwo mwami ntazirundanyirizeho amafarashi+ cyangwa ngo asubize abantu muri Egiputa kugira ngo ajye gushaka amafarashi menshi,+ kuko Yehova yababwiye ati: ‘ntimuzongere kunyura iyi nzira ngo musubireyo.’ 17 Nanone ntazashake abagore benshi batazamuyobya umutima.+ Kandi ntazirundanyirizeho ifeza na zahabu.+ 18 Namara kuba umwami, aziyandikire igitabo* cy’aya Mategeko ayakuye* mu gitabo gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.+
19 “Azakigumane kandi ajye agisoma iminsi yose akiriho+ kugira ngo yige gutinya Yehova Imana ye, bityo yumvire ibintu byose biri muri aya Mategeko n’aya mabwiriza kandi abikurikize.+ 20 Ibyo bizatuma atishyira hejuru y’abavandimwe be kandi bitume akurikiza amategeko. Ibyo azabikore kugira ngo we n’abana be bazamare igihe kirekire ari abami muri Isirayeli.