Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
11 Hanyuma Abisirayeli bose barahura bajya kureba Dawidi i Heburoni,+ baramubwira bati: “Turi abavandimwe bawe.*+ 2 Kuva kera, Sawuli akiri umwami, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.+ Yehova Imana yawe yarakubwiye ati: ‘ni wowe uzaragira abantu banjye, ari bo Bisirayeli kandi ni wowe uzaba umuyobozi w’Abisirayeli.’”+ 3 Nuko abayobozi b’Abisirayeli bose basanga Dawidi i Heburoni maze agirana na bo isezerano imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli,+ nk’uko Yehova yari yarabivuze akoresheje Samweli.+
4 Nyuma yaho Dawidi n’Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu, ni ukuvuga i Yebusi,+ aho Abayebusi+ bari batuye. 5 Abaturage b’i Yebusi batuka Dawidi bati: “Ntuzinjira hano.”+ Ariko Dawidi afata umujyi wa Siyoni, wari ukikijwe n’inkuta zikomeye,+ ubu* witwa Umujyi wa Dawidi.+ 6 Dawidi aravuga ati: “Umuntu wese uri butange abandi kwica Abayebusi, azaba umugaba w’ingabo.” Yowabu+ umuhungu wa Seruya abanziriza abandi gutera, aba ari we uba umugaba w’ingabo. 7 Nuko Dawidi atura muri uwo mujyi wari ukikijwe n’inkuta zikomeye. Ni yo mpamvu bawise Umujyi wa Dawidi. 8 Atangira kubaka uwo mujyi impande zose, kuva i Milo* kugeza mu duce twari tuhakikije, Yowabu we yongera kubaka ahandi hari hasigaye muri uwo mujyi. 9 Dawidi agenda arushaho gukomera+ kandi Yehova nyiri ingabo yari amushyigikiye.
10 Aba ni bo bari bahagarariye abasirikare b’intwari ba Dawidi, bafatanyije n’Abisirayeli bose gushyiraho Dawidi ngo abe umwami, nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije Abisirayeli.+ 11 Aya ni yo mazina y’abasirikare b’intwari ba Dawidi: Yashobeyamu+ umuhungu w’umugabo w’Umunyahakimoni, wari uhagarariye ba bandi batatu.+ Igihe kimwe yicishije icumu rye abantu 300.+ 12 Yakurikirwaga na Eleyazari+ umuhungu wa Dodo w’Umwahohi,+ wari umwe muri ba basirikare batatu b’intwari. 13 Ni we wari kumwe na Dawidi i Pasi-damimu,+ aho Abafilisitiya bari bateraniye hamwe biteguye kurwana. Aho hantu hari umurima w’ingano* nyinshi. Icyo gihe abantu bari bahunze Abafilisitiya. 14 Ariko we aguma muri uwo murima arawurwanirira akomeza kwica Abafilisitiya, Yehova atuma Abisirayeli babatsinda bikomeye.+
15 Nuko batatu mu batware 30 baramanuka, bagera ku rutare, aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu+ kandi icyo gihe abasirikare b’Abafilisitiya bari bashinze amahema yabo mu Kibaya cya Refayimu.+ 16 Dawidi yari yihishe kandi izindi ngabo z’Abafilisitiya zari zashinze amahema i Betelehemu. 17 Nuko Dawidi avuga icyo yifuzaga ati: “Icyampa nkongera kunywa ku mazi yo mu iriba ryo ku marembo ya Betelehemu!”+ 18 Ba basirikare batatu banyura mu nkambi y’Abafilisitiya barwana, bavoma amazi mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu bayazanira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywa, ayasuka imbere ya Yehova. 19 Aravuga ati: “Nkurikije uko Imana yanjye ibona ibintu, sinshobora kunywa aya mazi. Kuyanywa byaba ari nko kunywa amaraso yabo.+ Kuko abagabo bagiye kuyavoma bari bemeye no gutakaza ubuzima bwabo.” Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi bakoze.
20 Abishayi+ wavukanaga na Yowabu,+ yari ahagarariye abandi batatu. Yicishije icumu rye abantu 300 kandi na we yabaye icyamamare nka ba bandi batatu.+ 21 Muri abo batatu ni we wari uzwi cyane kandi ni we wabayoboraga. Ariko ntiyigeze agera ku rwego rwa ba bandi batatu ba mbere.
22 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada yari intwari.* Yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari i Kabuseli.+ Yishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone igihe shelegi* yari yaguye yamanutse mu rwobo rw’amazi yica intare.+ 23 Yanishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe, afite uburebure bwa metero zirenga 2 na santimetero 50.*+ Nubwo uwo Munyegiputa yari afite mu ntoki ze icumu ringana n’igiti abantu bakoresha baboha,+ Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha.+ 24 Ibyo ni byo Benaya umuhungu wa Yehoyada yakoze kandi yari icyamamare nka ba basirikare batatu b’intwari. 25 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rwa ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi.+ Ariko Dawidi yamugize uhagarariye abamurinda.
26 Abasirikare bari intwari mu ngabo za Dawidi ni Asaheli+ wavukanaga na Yowabu, Eluhanani umuhungu wa Dodo w’i Betelehemu,+ 27 Shamoti w’Umunyaharori, Helesi w’Umunyapeloni, 28 Ira+ umuhungu wa Ikeshi w’i Tekowa, Abiyezeri+ wo muri Anatoti, 29 Sibekayi+ w’i Husha, Ilayi ukomoka kuri Ahohi, 30 Maharayi+ w’i Netofa, Heledi+ umuhungu wa Bayana w’i Netofa, 31 Itayi umuhungu wa Ribayi w’i Gibeya y’abakomoka kuri Benyamini,+ Benaya w’Umunyapiratoni, 32 Hurayi wo mu Bibaya* by’i Gashi,+ Abiyeli wo muri Araba, 33 Azimaveti w’i Bahurimu, Eliyahaba w’i Shaluboni, 34 abahungu ba Hashemu w’Umugizoni, Yonatani umuhungu wa Shage w’Umuharari, 35 Ahiyamu umuhungu wa Sakari ukomoka kuri Harari, Elifali umuhungu wa Uri, 36 Heferi w’Umumekerati, Ahiya w’Umunyapeloni, 37 Hesiro w’i Karumeli, Narayi umuhungu wa Ezubayi, 38 Yoweli wavaga inda imwe na Natani, Mibuhari umuhungu wa Hagiri, 39 Seleki w’Umwamoni, Naharayi w’i Beroti watwazaga intwaro Yowabu umuhungu wa Seruya, 40 Ira ukomoka kuri Yeteri, Garebu ukomoka kuri Yeteri, 41 Uriya+ w’Umuheti, Zabadi umuhungu wa Ahilayi, 42 Adina umuhungu wa Shiza ukomoka kuri Rubeni, wari umuyobozi w’abakomoka kuri Rubeni, wari kumwe n’abantu 30, 43 Hanani umuhungu wa Maka, Yoshafati w’Umumituni, 44 Uziya wo muri Ashitaroti, Shama na Yeyeli, abahungu ba Hotamu wo muri Aroweri, 45 Yediyayeli umuhungu wa Shimuri n’umuvandimwe we Yoha w’Umutisi, 46 Eliyeli w’Umumahavi, Yeribayi na Yoshaviya abahungu ba Elunamu na Ituma w’Umumowabu, 47 Eliyeli, Obedi na Yasiyeli w’Umumesoba.