Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
6 Abahungu ba Lewi+ ni Gerushoni, Kohati+ na Merari.+ 2 Abahungu ba Kohati ni Amuramu, Isuhari,+ Heburoni na Uziyeli.+ 3 Abana* ba Amuramu+ ni Aroni,+ Mose+ na Miriyamu.+ Abahungu ba Aroni ni Nadabu, Abihu,+ Eleyazari+ na Itamari.+ 4 Eleyazari yabyaye Finehasi,+ Finehasi abyara Abishuwa. 5 Abishuwa yabyaye Buki, Buki abyara Uzi. 6 Uzi yabyaye Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti. 7 Merayoti yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu.+ 8 Ahitubu yabyaye Sadoki,+ Sadoki abyara Ahimasi.+ 9 Ahimasi yabyaye Azariya, Azariya abyara Yohanani. 10 Yohanani yabyaye Azariya. Yari umutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu.
11 Azariya yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu. 12 Ahitubu yabyaye Sadoki,+ Sadoki abyara Shalumu. 13 Shalumu yabyaye Hilukiya,+ Hilukiya abyara Azariya. 14 Azariya yabyaye Seraya,+ Seraya abyara Yehosadaki.+ 15 Yehosadaki ni we wavanywe mu gihugu cye ku ngufu igihe Yehova yakoreshaga Nebukadinezari agatwara abaturage b’u Buyuda n’aba Yerusalemu.
16 Abahungu ba Lewi ni Gerushomu,* Kohati na Merari. 17 Aya ni yo mazina y’abahungu ba Gerushomu: Libuni na Shimeyi.+ 18 Abahungu ba Kohati ni Amuramu, Isuhari, Heburoni na Uziyeli.+ 19 Abahungu ba Merari ni Mahali na Mushi.
Iyi ni yo miryango y’Abalewi hakurikijwe amazina ya ba sekuruza.+ 20 Abahungu ba Gerushomu: Gerushomu+ yabyaye Libuni, Libuni abyara Yahati, Yahati abyara Zima. 21 Zima yabyaye Yowa, Yowa abyara Ido, Ido abyara Zera, Zera abyara Yeyaterayi. 22 Abahungu* ba Kohati: Kohati yabyaye Aminadabu, Aminadabu abyara Kora,+ Kora abyara Asiri. 23 Asiri yabyaye Elukana, Elukana abyara Ebiyasafu,+ Ebiyasafu abyara Asiri, 24 Asiri abyara Tahati, Tahati abyara Uriyeli, Uriyeli abyara Uziya, Uziya abyara Shawuli. 25 Abahungu ba Elukana ni Amasayi na Ahimoti. 26 Abahungu ba Elukana: Elukana yabyaye Zofayi, Zofayi abyara Nahati, 27 Nahati abyara Eliyabu, Eliyabu abyara Yerohamu, Yerohamu abyara Elukana.+ 28 Imfura ya Samweli+ ni Yoweli, uwa kabiri ni Abiya.+ 29 Abahungu* ba Merari: Merari yabyaye Mahali,+ Mahali abyara Libuni, Libuni abyara Shimeyi, Shimeyi abyara Uza, 30 Uza abyara Shimeya, Shimeya abyara Hagiya, Hagiya abyara Asaya.
31 Aba ni bo Dawidi yahaye inshingano yo kuyobora abaririmbyi bo mu nzu ya Yehova igihe Isanduku yari imaze gushyirwamo.+ 32 Bari bafite inshingano yo kuririmbira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugeza igihe Salomo yubakiye inzu ya Yehova i Yerusalemu.+ Bakoraga umurimo wabo bakurikije amabwiriza bahawe.+ 33 Aya ni yo mazina y’abakoraga uwo murimo n’abahungu babo: Mu Bakohati hari umuririmbyi witwaga Hemani+ wari umuhungu wa Yoweli,+ umuhungu wa Samweli, 34 umuhungu wa Elukana,+ umuhungu wa Yerohamu, umuhungu wa Eliyeli, umuhungu wa Towa, 35 umuhungu wa Sufi, umuhungu wa Elukana, umuhungu wa Mahati, umuhungu wa Amasayi, 36 umuhungu wa Elukana, umuhungu wa Yoweli, umuhungu wa Azariya, umuhungu wa Zefaniya, 37 umuhungu wa Tahati, umuhungu wa Asiri, umuhungu wa Ebiyasafu, umuhungu wa Kora, 38 umuhungu wa Isuhari, umuhungu wa Kohati, umuhungu wa Lewi, umuhungu wa Isirayeli.
39 Umuvandimwe we Asafu+ wahagararaga iburyo bwe yari umuhungu wa Berekiya, umuhungu wa Shimeya, 40 umuhungu wa Mikayeli, umuhungu wa Baseya, umuhungu wa Malikiya, 41 umuhungu wa Etuni, umuhungu wa Zera, umuhungu wa Adaya, 42 umuhungu wa Etani, umuhungu wa Zima, umuhungu wa Shimeyi, 43 umuhungu wa Yahati, umuhungu wa Gerushomu, umuhungu wa Lewi.
44 Abakomoka kuri Merari,+ ni ukuvuga abavandimwe babo, bahagararaga ibumoso. Hari Etani+ umuhungu wa Kishi, umuhungu wa Abudi, umuhungu wa Maluki, 45 umuhungu wa Hashabiya, umuhungu wa Amasiya, umuhungu wa Hilukiya, 46 umuhungu wa Amusi, umuhungu wa Bani, umuhungu wa Shemeri, 47 umuhungu wa Mahali, umuhungu wa Mushi, umuhungu wa Merari, umuhungu wa Lewi.
48 Abavandimwe babo b’Abalewi ni bo bakoraga* imirimo yose yo mu ihema, ni ukuvuga inzu y’Imana y’ukuri.+ 49 Aroni n’abahungu be+ batambiraga ibitambo ku gicaniro cy’ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ umwotsi wabyo ukazamuka, bakanatwikira umubavu ku gicaniro,+ bagakora n’imirimo yose ijyanye n’ibintu byera cyane, bagatambira Abisirayeli ibitambo kugira ngo bababarirwe ibyaha,+ bakurikije ibyo Mose umugaragu w’Imana y’ukuri yari yarabategetse byose. 50 Aba ni bo bakomotse kuri Aroni:+ Aroni yabyaye Eleyazari,+ Eleyazari abyara Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa, 51 Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi, Uzi abyara Zerahiya, 52 Zerahiya abyara Merayoti, Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu,+ 53 Ahitubu abyara Sadoki,+ Sadoki abyara Ahimasi.
54 Aha ni ho abakomoka kuri Aroni bo mu muryango w’Abakohati batuye mu mijyi ikikijwe n’inkuta, aho bahawe igihe hakorwaga ubufindo ku nshuro ya mbere. 55 Mu gihugu cy’u Buyuda bahawe Heburoni+ n’amasambu yaho. 56 Ariko amasambu akikije umujyi bayahaye Kalebu+ umuhungu wa Yefune hamwe n’imidugudu yaho. 57 Abakomoka kuri Aroni bahawe imijyi* yo guhungiramo,+ ari yo Heburoni+ na Libuna+ n’amasambu yaho, Yatiri+ na Eshitemowa n’amasambu yaho,+ 58 Hileni n’amasambu yaho, Debiri+ n’amasambu yaho, 59 Ashani+ n’amasambu yaho, Beti-shemeshi+ n’amasambu yaho. 60 Mu murage wahawe umuryango wa Benyamini bahawe Geba+ n’amasambu yaho, Alemeti n’amasambu yaho na Anatoti+ n’amasambu yaho. Imiryango yabo yahawe imijyi 13.+
61 Bamaze gukora ubufindo, abakomoka kuri Kohati bari basigaye bahawe imijyi 10 mu murage w’indi miryango no mu murage wo mu gice cy’abagize umuryango wa Manase.+
62 Abakomoka kuri Gerushomu hakurikijwe imiryango yabo, bahawe imijyi 13 mu murage w’umuryango wa Isakari, uwa Asheri, uwa Nafutali n’uwa Manase i Bashani.+
63 Abakomoka kuri Merari, hakurikijwe imiryango yabo, bahawe imijyi 12 mu murage w’umuryango wa Rubeni, uwa Gadi n’uwa Zabuloni,+ bayihabwa hakoreshejwe ubufindo.
64 Uko ni ko Abisirayeli bahaye Abalewi iyo mijyi n’amasambu yaho.+ 65 Nanone bakoresheje ubufindo babaha iyo mijyi mu murage w’umuryango wa Yuda, uwa Simeyoni n’uwa Benyamini; iyo mijyi bayivuze mu mazina.
66 Imwe mu miryango y’Abakohati yahawe imijyi yo guturamo mu murage w’umuryango wa Efurayimu.+ 67 Iyi ni yo mijyi* yo guhungiramo bahawe: Shekemu+ n’amasambu yaho ari mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, Gezeri+ n’amasambu yaho, 68 Yokimeyamu n’amasambu yaho, Beti-horoni+ n’amasambu yaho, 69 Ayaloni+ n’amasambu yaho na Gati-rimoni+ n’amasambu yaho. 70 Abo mu muryango w’Abakohati basigaye bahawe Aneri n’amasambu yaho na Bileyamu n’amasambu yaho, babihabwa mu murage w’igice cy’abagize umuryango wa Manase.
71 Mu murage w’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abakomoka kuri Gerushomu bahawe Golani+ y’i Bashani n’amasambu yaho na Ashitaroti n’amasambu yaho.+ 72 Mu murage w’umuryango wa Isakari, bahawe Kedeshi n’amasambu yaho, Daberati+ n’amasambu yaho,+ 73 Ramoti n’amasambu yaho na Anemu n’amasambu yaho. 74 Mu murage w’umuryango wa Asheri bahawe Mashali n’amasambu yaho, Abudoni n’amasambu yaho,+ 75 Hukoki n’amasambu yaho na Rehobu+ n’amasambu yaho. 76 Mu murage w’umuryango wa Nafutali bahawe Kedeshi+ y’i Galilaya+ n’amasambu yaho, Hamoni n’amasambu yaho na Kiriyatayimu n’amasambu yaho.
77 Mu murage w’umuryango wa Zabuloni,+ abakomoka kuri Merari basigaye bahawe Rimono n’amasambu yaho na Tabori n’amasambu yaho. 78 Mu murage w’umuryango wa Rubeni, mu burasirazuba bwa Yorodani hafi y’i Yeriko, bahawe Beseri iri mu butayu n’amasambu yaho, Yahasi+ n’amasambu yaho, 79 Kedemoti+ n’amasambu yaho na Mefati n’amasambu yaho. 80 Mu murage w’umuryango wa Gadi bahawe Ramoti y’i Gileyadi n’amasambu yaho, Mahanayimu+ n’amasambu yaho, 81 Heshiboni+ n’amasambu yaho na Yazeri+ n’amasambu yaho.