Zaburi
2 Ni iki gitumye ibihugu bivurungana?
Kandi se ni iki gitumye abantu batekereza* ibitagira umumaro?+
3 Baravuga bati: “Nimuze duce iminyururu batubohesheje,
Kandi twikureho imigozi batuzirikishije.”
4 Uwashyizwe ku ntebe y’ubwami mu ijuru azabaseka,
Kandi Yehova na we azabaseka.
5 Icyo gihe azababwira afite uburakari,
Kandi uburakari bwe buzabatera ubwoba bwinshi.
6 Azababwira ati: “Ni njye wishyiriyeho umwami,+
Mushyiriraho kuri Siyoni+ ari wo musozi wanjye wera.”
7 Reka mbabwire umwanzuro wa Yehova.
9 Uzamenaguza ibihugu inkoni y’ubwami kandi y’icyuma.+
Uzabijanjagura nk’uko umuntu amenagura ikibindi.”+
10 None rero mwa bami mwe, mugaragaze ubwenge!
Mwa bacamanza bo mu isi mwe, nimwemere gukosorwa.*
11 Mukorere Yehova mutinya,
Mumwubahe cyane mwishimye.
12 Nimwubahe* uwo mwana+ kugira ngo Imana itarakara,
Mukarimbuka mwese,+
Kuko Imana irakarira vuba abayirwanya.
Abagira ibyishimo ni abayihungiraho!