Yesaya
Umukunzi wanjye yari afite umurima w’imizabibu ku gasozi keraho imyaka myinshi.
2 Yarawuhinze, akuramo amabuye.
Awuteramo umuzabibu utukura yatoranyije,
Yubakamo umunara hagati.
Acukuramo aho kwengera imizabibu.+
Nuko akomeza kwitega ko muri uwo murima hazera imizabibu myiza,
Ariko heramo imizabibu mibi gusa.+
3 “None rero baturage b’i Yerusalemu namwe abatuye i Buyuda,
Nimuducire urubanza njye n’umurima wanjye w’imizabibu.+
Kuki nakomeje kwitega ko uzera imizabibu myiza,
Ariko wajya kwera ukera imizabibu mibi gusa?
5 None rero, reka mbabwire
Icyo ngiye gukorera umurima wanjye w’imizabibu:
Nzakuraho uruzitiro rwawo,
Kandi nzawutwika.+
Urukuta rwawo rw’amabuye nzarusenya,
Maze barunyukanyuke.
7 Kuko umurima w’imizabibu wa Yehova nyiri ingabo ari umuryango wa Isirayeli;+
Abantu b’i Buyuda ni ibyatewe muri uwo murima yakundaga cyane.
Yakomeje kwitega ko bagaragaza ubutabera,+
Ariko bakarenganya abandi;
Yabitezeho gukiranuka,
Ariko abona agahinda gaterwa n’abica amategeko.”+
8 Bazabona ishyano abafatanya amazu+
N’abongera imirima ku yindi,+
Kugeza ubwo nta handi haba hasigaye,
None byatumye mutura mu gihugu mwenyine!
9 Yehova nyiri ingabo yarahiye numva
Ko amazu menshi nubwo yaba ari manini kandi ari meza,
Azahinduka amatongo ateye ubwoba,
Nta muntu uyatuyemo.+
10 Mu murima wa hegitari enye hazera imizabibu yavamo litiro 22* za divayi,
Kandi ibiro 160* by’ingano bizavamo ibiro 16* gusa mu gihe cyo gusarura.+
11 Bazabona ishyano ababyuka kare mu gitondo bazinduwe no kunywa inzoga,+
Bagakomeza kunywa bakageza nimugoroba bumaze kwira, kugeza ubwo inzoga zitangiye kubakoresha.
12 Inanga n’ibikoresho by’umuziki bifite imirya,
Ishako,* umwironge na divayi ntibibura mu birori byabo;
Ariko ntibita ku murimo wa Yehova
Kandi ntibabona umurimo w’amaboko ye.
13 Ni yo mpamvu abantu banjye bazajyanwa ahandi hantu ku ngufu
Kubera kubura ubumenyi;+
Abanyacyubahiro babo bazicwa n’inzara+
Kandi abaturage babo bazicwa n’inyota.
Ubwiza bwa Yerusalemu,* abantu bayo benshi basakuza n’abantu baho bahora mu birori,
Bizamanuka bijye muri iyo Mva byanze bikunze.
17 Amasekurume y’intama azarisha nk’ari mu rwuri* rwayo;
Abanyamahanga bari muri iki gihugu bazarya ibyo mu matongo yahozemo amatungo yagaburiwe neza.
18 Bazabona ishyano abakuruza ikosa ryabo imigozi y’ikinyoma,
Bagakuruza icyaha cyabo imigozi ikurura igare;
19 Abavuga bati: “Niyihutishe umurimo wayo,
Uze vuba kugira ngo tuwubone.
20 Bazabona ishyano abavuga ko icyiza ari kibi,+
N’ikibi bakavuga ko ari cyiza, bagashyira umwijima mu mwanya w’umucyo n’umucyo bakawushyira mu mwanya w’umwijima,
Bagashyira ibisharira mu mwanya w’ibiryohereye n’ibiryohereye bakabishyira mu mwanya w’ibisharira!
22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa divayi
N’abagabo bigira abahanga bo kuvanga inzoga zitandukanye,+
23 Abakira ruswa maze umuntu mubi bakamugira umwere+
Kandi bakarenganya umukiranutsi.+
24 Ni yo mpamvu nk’uko ibirimi by’umuriro bitwika ibikenyeri
N’ibyatsi byumye bigatwikwa n’umuriro bigashira,
Imizi yabo izabora
N’uburabyo bwabo butumuke nk’ivumbi,
Kuko banze amategeko* ya Yehova nyiri ingabo,
Bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+
Imisozi izatigita
Kandi intumbi zabo zizaba nk’imyanda mu mayira.+
Kwigomeka kwabo ni ko gutuma atareka kubarakarira,
Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.
26 Yahaye ikimenyetso abantu bo mu gihugu cya kure;+
Abahamagara avugiriza kugira ngo baze baturutse ku mpera z’isi;+
None dore baje bihuta cyane.+
27 Muri bo nta n’umwe unanirwa cyangwa ngo asitare.
Nta wuhunyiza cyangwa ngo asinzire.
Umukandara bambaye bawufunze barawukomeza
Kandi imishumi y’inkweto zabo ntiyacitse.
Ibinono by’amafarashi yabo bimeze nk’amabuye atyaye
Kandi inziga z’amagare yabo zimeze nk’umuyaga mwinshi.+
Bazatontoma bafate umuhigo
Kandi bazawutwara ntihagire uwukiza.
Umuntu wese uzitegereza igihugu azabona umwijima ubabaje;
N’urumuri ruzijima bitewe n’ibicu.+