Hoseya
2 “Mubwire abavandimwe banyu muti: ‘muri abantu banjye!’*+
Mubwire na bashiki banyu muti: ‘muri abagore bagiriwe imbabazi!’*+
Akwiriye kureka ubusambanyi bwe
Kandi akareka ibikorwa bye by’ubwiyandarike.
3 Natabikora nzamwambika ubusa, amere nk’uko yari ameze ku munsi yavutseho,
Muhindure nk’ubutayu,
Mugire nk’igihugu kitagira amazi,
Kandi mwicishe inyota.
4 Sinzababarira abahungu be,
Kuko ari abo yabyaranye n’abandi bagabo.
Uwabatwise yakoze ibiteye isoni,+ kuko yavuze ati:
‘Ndashaka gukurikira abakunzi banjye,+
Bakampa imyenda iboshye mu bwoya bw’intama n’iboshywe mu budodo bwiza cyane,
Bakampa n’amavuta n’ibyokunywa.’
6 “Ni yo mpamvu ngiye kuzitiza inzira ye amahwa,
Nkamugotesha urukuta rw’amabuye,
Ku buryo atazabona aho anyura ngo agende.
7 Aziruka inyuma y’abakunzi be ariko ntazabafata.+
Azabashaka ariko ntazababona.
Hanyuma azavuga ati: ‘ngiye gusubira ku mugabo wanjye wa mbere,+
Kuko igihe nari kumwe na we, ari bwo nari merewe neza kurusha ubu.’+
8 Nyamara ntiyigeze amenya ko ari njye wamuhaga ibinyampeke,+ divayi nshya n’amavuta,
Nkamuha ifeza nyinshi,
Nkamuha na zahabu, bakoresheje basenga Bayali.+
9 “‘Ni yo mpamvu ngiye kwisubiraho nkamwaka ibinyampeke byanjye byo mu gihe cyo gusarura imyaka,
Nkamwaka na divayi nshya yanjye mu gihe cyayo.+
Nzamwambura imyenda yanjye iboshye mu bwoya bw’intama n’iboshye mu budodo bwiza cyane yatwikirizaga ubwambure bwe.
11 Nzatuma ibyishimo bye byose bishira,
Kandi ntume iminsi mikuru ye,+ ni ukuvuga iminsi mikuru yo mu ntangiriro z’ukwezi, amasabato ye n’ibindi bihe by’iminsi mikuru bitongera kubaho.
12 Nzarimbura imizabibu ye n’imitini ye, ari byo yavugaga ati:
“Ibi ni ibihembo nahawe n’abakunzi banjye.”
Nzabihindura ibihuru
Kandi inyamaswa zo mu gasozi zibirishe.
13 Nzamuhana muziza iminsi yose yamaze atambira ibitambo ibishushanyo bya Bayali,+
Igihe yirimbishaga yambara impeta n’ibindi bintu by’umurimbo, agakomeza gukurikira abakunzi be
Maze akanyibagirwa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.
14 ‘Ni yo mpamvu ngiye kumufasha gutekereza,
Kandi nzamujyana mu butayu,
Mubwire amagambo meza amukora ku mutima.
15 Uhereye icyo gihe nzamusubiza imizabibu ye,+
Muhe n’Ikibaya cya Akori+ gitume yongera kugira ibyiringiro.
Aho ni ho azansubiriza nk’uko byari bimeze mu minsi y’ubuto bwe,
Nko ku munsi yaviriye mu gihugu cya Egiputa.+
16 ‘Icyo gihe, uzanyita umugabo wawe.
Ntuzongera kunyita Bayali.’* Uko ni ko Yehova avuze.
17 ‘Sinzongera gutuma avuga amazina y’ibishushanyo bya Bayali+
Kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa.+
18 Icyo gihe nzagirana isezerano n’inyamaswa zo mu ishyamba+ ku bwabo
N’inyoni zo mu kirere n’ibikururuka ku butaka.+
Igihugu cyabo nzakirinda umuheto, inkota n’intambara,+
19 Nzakuzana umbere umugore iteka ryose.
Ngusezeranyije ko nzagukorera ibikorwa bikiranuka,
Nkakugaragariza ubutabera, urukundo rudahemuka n’imbabazi.+
21 ‘Icyo gihe
Nzaha ijuru ibyo rikeneye,
Ijuru na ryo rizaha isi ibyo ikeneye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.
22 Isi izatanga ibinyampeke, divayi nshya n’amavuta,
23 Nzashyira abantu banjye mu gihugu nk’uko umuntu atera imbuto.+
Nzagirira imbabazi utaragiriwe imbabazi,*
Kandi nzabwira abatari abantu banjye* nti: ‘muri abantu banjye,’+
Maze na bo bambwire bati: ‘uri Imana yacu.’’”+