Ibyakozwe n’intumwa
9 Ariko Sawuli wari ugikomeza gutera ubwoba abigishwa b’Umwami+ kandi agashaka cyane kubica, asanga umutambyi mukuru, 2 amusaba inzandiko zo kujyana mu masinagogi* y’i Damasiko, kugira ngo abantu bose yari kubona bayobotse Inzira y’Ukuri,*+ baba abagabo cyangwa abagore, ababohe abazane i Yerusalemu.
3 Nuko akiri mu nzira, agiye kugera i Damasiko, atungurwa n’umucyo uturutse mu ijuru uramugota,+ 4 yikubita hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti: “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?” 5 Aravuga ati: “Uri nde Nyakubahwa?” Aramubwira ati: “Ndi Yesu,+ uwo utoteza.+ 6 Ngaho haguruka ujye mu mujyi, nugerayo uzabwirwa icyo ugomba gukora.” 7 Icyo gihe abantu bari bari kumwe na we muri urwo rugendo bari bahagaze ariko bumiwe nta cyo bavuga. Mu by’ukuri, bari bumvise ijwi ariko ntibagira umuntu babona.+ 8 Hanyuma Sawuli arahaguruka. Ariko nubwo amaso ye yari afunguye, nta cyo yabonaga. Nuko bamufata ukuboko baramuyobora, bamujyana i Damasiko. 9 Amara iminsi itatu atareba,+ atarya kandi atanywa.
10 I Damasiko hariyo umwigishwa witwaga Ananiya,+ maze Umwami amuhamagara mu iyerekwa ati: “Ananiya!” Na we ati: “Karame Mwami.” 11 Umwami aramubwira ati: “Haguruka ugende unyure mu muhanda witwa Ugororotse, ujye kwa Yuda, ushake umuntu witwa Sawuli w’i Taruso,+ kuko ubu ari gusenga, 12 kandi yabonye mu iyerekwa umugabo witwa Ananiya yinjira akamurambikaho ibiganza kugira ngo yongere kureba.”+ 13 Ariko Ananiya arasubiza ati: “Mwami, numvise abantu benshi bavuga iby’uwo muntu, ukuntu yakoreye ibibi byinshi abantu bawe* bari i Yerusalemu. 14 Kandi na hano ahafite ububasha yahawe n’abakuru b’abatambyi, bwo gufunga* abantu bose bizera izina ryawe.”+ 15 Ariko Umwami aramubwira ati: “Haguruka ugende, kuko uwo muntu namutoranyije+ kugira ngo ageze izina ryanjye mu bindi bihugu,+ ku bami+ no ku Bisirayeli. 16 Nzamwereka neza ibintu byinshi bibi bigomba kuzamubaho bamuhora izina ryanjye.”+
17 Nuko Ananiya aragenda yinjira mu nzu kwa Yuda, arambika ibiganza kuri Sawuli maze aravuga ati: “Muvandimwe Sawuli, Umwami Yesu, wa wundi wakubonekeye uri mu nzira uza, yantumye ngo ngufashe wongere kureba kandi uhabwe umwuka wera.”+ 18 Nuko ako kanya, amaso ye avamo utuntu tumeze nk’amagaragamba turagwa, maze yongera kureba. Hanyuma arahaguruka, arabatizwa, 19 ararya, yongera kugira imbaraga.
Amara iminsi ari kumwe n’abigishwa i Damasiko.+ 20 Nyuma yaho ajya mu isinagogi atangira kubwiriza ibya Yesu, avuga ko Yesu ari Umwana w’Imana. 21 Ariko abamwumvaga bose baratangaraga, bakavuga bati: “Harya uyu si wa muntu watotezaga cyane abantu b’i Yerusalemu bizera iryo zina?+ Ese ntiyaje muri aka gace azanywe no gufata abo bantu, ngo abashyire* abakuru b’abatambyi?”+ 22 Ariko Sawuli akomeza kugenda arushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, agasobanura ko Yesu ari we Kristo akoresheje amagambo yemeza.+ Ibyo byatumye Abayahudi bari batuye i Damasiko batangara.
23 Nuko hashize iminsi myinshi, Abayahudi bajya inama yo kumwica.+ 24 Icyakora Sawuli amenya ko bamugambaniye. Nanone ku manywa na nijoro bahoraga bagenzura amarembo, kugira ngo bamwice. 25 Ibyo byatumye abigishwa bamufata, bamumanura ari mu gitebo bamunyujije mu mwenge baciye mu rukuta.+
26 Ageze i Yerusalemu,+ akora uko ashoboye ngo yifatanye n’abigishwa. Ariko bose baramutinyaga, kubera ko batemeraga ko yari umwigishwa. 27 Icyakora Barinaba+ aramufasha amushyira intumwa, azibwira mu buryo burambuye ukuntu igihe Sawuli yari mu nzira yabonye Umwami+ kandi ko yavuganye na we, n’ukuntu igihe yari i Damasiko yabwirije ibya Yesu adatinya.+ 28 Nuko akomeza kubana na zo, akajya aho ashaka hose* muri Yerusalemu, akavuga iby’izina ry’Umwami Yesu adatinya. 29 Yavuganaga n’Abayahudi bavugaga Ikigiriki, agasobanura ashishikaye ibyo yizera, ariko bo bagerageza kumwica.+ 30 Abavandimwe babimenye bamujyana i Kayisariya, nyuma bamwohereza i Taruso.+
31 Hanyuma abagize itorero ryo muri Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya+ bagira amahoro kuko batatotezwaga kandi barakomera. Kubera ko batinyaga Yehova* kandi bagahabwa imbaraga n’umwuka wera,+ bakomezaga kwiyongera.
32 Igihe Petero yakoraga ingendo mu turere twose, yageze no ku bigishwa* babaga i Lida.+ 33 Ahageze abona umugabo witwaga Ayineya, wari umaze imyaka umunani aryamye ku buriri, kuko yari yaramugaye. 34 Nuko Petero aramubwira ati: “Ayineya we, Yesu Kristo aragukijije.+ Haguruka usase uburiri bwawe.”+ Ako kanya ahita ahaguruka. 35 Nuko abari batuye i Lida no mu Kibaya cya Sharoni bose baramubona, maze bizera Umwami.
36 I Yopa hari umwigishwa witwaga Tabita, risobanura Dorukasi.* Yakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene. 37 Ariko muri iyo minsi yararwaye maze arapfa. Nuko baramwuhagira bamuryamisha mu cyumba cyo hejuru muri etaje.* 38 Kubera ko i Lida hari hafi y’i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari muri uwo mujyi, bamutumaho abagabo babiri ngo bamwinginge bati: “Rwose ngwino ntutinde.” 39 Petero abyumvise arahaguruka ajyana na bo, agezeyo bamujyana mu cyumba cyo hejuru. Nuko abapfakazi bose bakaza aho ari barira, bakamwereka imyenda myinshi n’amakanzu* Dorukasi yari yarababoheye atarapfa. 40 Hanyuma Petero asohora abantu bose,+ maze arapfukama arasenga. Nuko arahindukira areba aho umurambo uri, aravuga ati: “Tabita, byuka!” Nuko Tabita afungura amaso, abonye Petero areguka aricara.+ 41 Petero amuhereza ukuboko aramuhagurutsa, maze ahamagara abigishwa bose n’abapfakazi, amubereka ari muzima.+ 42 Ibyo bimenyekana i Yopa hose, maze abantu benshi bizera Umwami.+ 43 Nuko Petero amara iminsi mike i Yopa, ari kwa Simoni watunganyaga impu.+