Gutegeka kwa Kabiri
15 “Uko imyaka irindwi ishize, mujye murekera abantu amadeni babarimo.+ 2 Uku ni ko muzajya murekera amadeni abayabarimo. Umuntu wese wahaye mugenzi we ideni ajye arimurekera. Ntagahate mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ngo amwishyure, kuko bazaba batangaje ko abantu batishyuza abandi amadeni babarimo nk’uko Yehova yabivuze.+ 3 Umunyamahanga we ushobora kumuhatira kukwishyura,+ ariko ikintu cyose wahaye umuvandimwe wawe ujye ukimurekera. 4 Icyakora ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azabahera umugisha+ mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu. 5 Ariko ibyo bizaba ari uko gusa mwumviye Yehova Imana yanyu, mukumvira amategeko yose mbategeka uyu munsi mubyitondeye.+ 6 Yehova Imana yanyu azabaha umugisha nk’uko yabibasezeranyije kandi muzaguriza abantu bo mu bihugu byinshi, ariko mwebwe ntimuzaka inguzanyo.+ Muzategeka ibihugu byinshi ariko byo ntibizabategeka.+
7 “Umuvandimwe wanyu utuye muri mwe, mu mijyi yo mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, nakena ntimuzamwirengagize cyangwa ngo mureke kugirira ubuntu uwo muvandimwe wanyu ukennye.+ 8 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu,+ mubagurize ibyo bakeneye byose n’ibyo bifuza byose. 9 Muzirinde kugira ngo mudatekereza ibibi mu mitima yanyu, mukavuga muti: ‘dore umwaka wa karindwi, umwaka wo kurekera abantu amadeni, ugiye kugera,’+ maze mukirengagiza kugirira ubuntu abavandimwe banyu bakennye, ntimugire icyo mubaha. Nibaramuka batakiye Yehova bakabarega, bizatuma mubarwaho icyaha.+ 10 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu+ kandi mubikore mubikuye ku mutima. Ibyo ni byo bizatuma Yehova Imana yanyu abaha imigisha mu byo mukora byose no mu mishinga yanyu yose.+ 11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu mbategeka nti: ‘mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abababaye n’abavandimwe banyu bakennye bari mu gihugu cyanyu.’+
12 “Nugura umuvandimwe wawe w’Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu mwaka wa karindwi uzamureke agende agire umudendezo.+ 13 Numureka akagenda kugira ngo agire umudendezo, ntuzamusezerere nta cyo umuhaye. 14 Uzagire ubuntu ugire icyo umuha yaba intama, ihene, ibinyampeke, amavuta cyangwa divayi. Uzamuhe ukurikije ibyo Yehova Imana yawe yaguhaye. 15 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa maze Yehova Imana yanyu akabacungura. Ni yo mpamvu uyu munsi mbategeka gukora ibyo byose.
16 “Ariko uwo mugaragu nakubwira ati: ‘sinshaka gutandukana nawe,’ bitewe n’uko agukunda wowe n’abo mu rugo rwawe kandi akaba yari amerewe neza akiri kumwe nawe,+ 17 uzamuzane hafi y’urugi umutobore ugutwi ukoresheje akuma gasongoye,* abe umugaragu wawe iteka. Ibyo azabe ari byo uzakorera n’umuja wawe. 18 Ariko numureka ngo agende abone umudendezo, ntibikakubabaze kuko ibyo yagukoreye mu myaka itandatu bikubye inshuro ebyiri iby’umukozi ukorera ibihembo kandi Yehova Imana yawe akaba yaraguhaye umugisha mu byo ukora byose.
19 “Amatungo yanyu yose y’ibigabo yavutse mbere, zaba inka, ihene cyangwa intama, mujye muyegurira Yehova Imana yanyu.+ Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukoresha ibimasa byanyu byavutse mbere, cyangwa ngo mwogoshe ubwoya bw’intama zanyu zavutse mbere. 20 Uko umwaka ushize, mwe n’abo mu ngo zanyu mujye murira ayo matungo imbere ya Yehova Imana yanyu, muyarire ahantu Yehova azatoranya.+ 21 Ariko niba itungo rifite ikibazo,* rikaba ryararemaye cyangwa ryarahumye, ntimuzaritambire Yehova Imana yanyu.+ 22 Muzaririre mu mijyi yanyu nk’uko murya isha n’impara+ kandi umuntu wanduye* n’utanduye* bashobora kuriryaho. 23 Icyakora ntimuzarye amaraso yaryo.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+