Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Dawidi.
133 Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije
Ko abavandimwe babana bunze ubumwe!+
2 Bimeze nk’amavuta meza,
Asukwa ku mutwe,+
Agatembera mu bwanwa bwa Aroni,+
Akagera ku ikora ry’imyenda ye.
3 Bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni,+
Kimanukira ku misozi ya Siyoni.+
Aho ni ho Yehova yategetse ko haba umugisha,
Ni ukuvuga ubuzima bw’iteka.