Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike
1 Njyewe Pawulo, hamwe na Silivani*+ na Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’i Tesalonike mwunze ubumwe n’Imana, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami Yesu Kristo.
Imana ikomeze kubagaragariza ineza yayo ihebuje,* kandi itume mugira amahoro.
2 Iyo tuvuga ibyanyu mu masengesho yacu,+ buri gihe dushimira Imana. 3 Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru, izi ko duhora twibuka umurimo urangwa no kwizera mukorana umwete, mubitewe n’urukundo no kwihangana kwanyu, muterwa n’uko mwiringira Umwami wacu Yesu Kristo.+ 4 Bavandimwe Imana ikunda, tuzi ko yabatoranyije, 5 kubera ko ubutumwa bwiza twababwirije butari amagambo gusa, ahubwo bwari bufite imbaraga ziturutse ku mwuka wera kandi bwemeza, maze butuma muhinduka. Nanone muzi uko twitwaraga muri mwe ku bw’inyungu zanyu. 6 Mwaratwiganye,+ mwigana n’Umwami,+ kubera ko mwemeye ubutumwa bwiza nubwo mwari mufite ibibazo byinshi.+ Ariko mwari mufite ibyishimo byinshi bituruka ku mwuka wera, 7 ku buryo mwabereye urugero rwiza abizera bose bo muri Makedoniya no muri Akaya.
8 Umurimo wo kubwiriza mwakoze, watumye ijambo rya Yehova* rikwira hose, haba muri Makedoniya no muri Akaya, kandi ukwizera kwanyu kwamamara hose,+ ku buryo tudakeneye kugira icyo tuvuga. 9 Abantu bo muri utwo duce bakomeje kuvuga ukuntu twageze iwanyu bwa mbere n’ukuntu mwemeye Imana mukareka ibigirwamana byanyu,+ kugira ngo mukorere Imana ihoraho kandi y’ukuri. 10 Nanone, mutegereje Umwana wayo uzaturuka mu ijuru,+ ari we Yesu Kristo wazutse, akaba azadukiza uburakari bw’Imana bwegereje.+