21 Ibitekerezo by’umwami ni nk’amazi atemba ari mu biganza bya Yehova.+
Abyerekeza aho ashaka hose.+
2 Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora byose ari byiza,+
Ariko Yehova ni we ugenzura imitima.+
3 Gukora ibyiza kandi bikwiriye,
Ni byo Yehova yishimira kuruta ibitambo.+
4 Ubwibone no kwirata, bimeze nk’urumuri ruyobora ababi,
Ariko byose ni ibyaha.+
5 Imigambi y’umunyamwete izana inyungu,+
Ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.+
6 Ubutunzi abantu babona babanje kubeshya, ni nk’igihu gitwarwa n’umuyaga.
Bubabera nk’umutego wica.+
7 Urugomo rw’ababi ruzatuma barimbuka,+
Kuko banze gukurikiza ubutabera.
8 Ibikorwa by’umunyabyaha biba ari bibi,
Ariko umuntu w’inyangamugayo arakiranuka mu byo akora.+
9 Kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane,+
Birutwa no kwibera hanze.
10 Umuntu mubi ararikira ibibi,+
Kandi ntagirire neza mugenzi we.+
11 Iyo umuntu useka abandi ahanwe, bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge,
Kandi iyo wigishije umunyabwenge kugira ubushishozi bituma yunguka ubumenyi.+
12 Imana ikiranuka, iba izi ibikorerwa mu ngo z’ababi,
Kandi irimbura umuntu mubi.+
13 Umuntu wese ufunga amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,
Na we azataka abure umutabara.+
14 Impano itangiwe aho abantu batareba igabanya uburakari,+
Kandi impano itanzwe mu ibanga, igabanya umujinya mwinshi.
15 Umukiranutsi ashimishwa no gukurikiza ubutabera,+
Ariko abakora ibibi banga cyane ibikorwa byiza.
16 Umuntu uyoba ntagaragaze ubushishozi mu byo akora,
Azapfa kimwe n’abandi bapfuye batagira icyo bimarira.+
17 Umuntu ukunda ibinezeza azakena,+
Kandi ukunda divayi n’amavuta ntazigera aba umukire.
18 Umuntu mubi aba incungu y’umukiranutsi,
Kandi umuntu uriganya ni we uzahanwa aho kugira ngo hahanwe umuntu mwiza.+
19 Ibyiza ni ukwibera mu butayu,
Kuruta kubana n’umugore ugira amahane kandi urakazwa n’ubusa.+
20 Amavuta n’ubutunzi bw’agaciro kenshi biba mu nzu y’umunyabwenge,+
Ariko umuntu utagira ubwenge asesagura ibyo atunze.+
21 Umuntu wese uhatanira gukora ibyiza kandi akagaragaza urukundo rudahemuka,
Azabona ubuzima n’icyubahiro kandi ibyo akora bizagenda neza.+
22 Umunyabwenge ashobora kurira umujyi w’abanyambaraga,
Maze agasenya inkuta zikomeye bishingikirizaho.+
23 Umuntu urinda ururimi rwe,
Aba yirinze ibyago.+
24 Abantu babona ko umuntu w’umwirasi kandi wiyemera agaragaza ubwibone,
Kandi ntiyite ku ngaruka bizamugiraho.+
25 Ibyo umuntu w’umunebwe yifuza ni byo bizamwicisha,
Kuko yanga gukora.+
26 Amara umunsi wose yifuza cyane,
Nyamara umukiranutsi aratanga ntagire icyo yimana.+
27 Imana yanga cyane igitambo cy’umuntu mubi,+
Kandi irushaho kucyanga iyo akizanye afite intego mbi.
28 Umutangabuhamya ubeshya azarimbuka,+
Ariko umuntu utega amatwi azatanga ubuhamya bufite akamaro.
29 Umuntu mubi ntagira isoni,+
Ariko ibyo umukiranutsi akora byose bizagenda neza.+
30 Nta bwenge, ubushishozi cyangwa inama by’umuntu urwanya Yehova.+
31 Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,+
Ariko Yehova ni we ukiza.+