Zaburi
Zaburi ya Dawidi.
144 Yehova nasingizwe, we Gitare cyanjye.+
Ni we unyigisha kurwana,
Akantegurira kujya ku rugamba.+
2 Ni we unkunda urukundo rudahemuka, akaba n’urukuta rurerure rundinda.
Ni ubuhungiro bwanjye n’Umukiza wanjye.
Ni we ngabo indinda kandi ni we mpungiraho.+
Atuma nigarurira abantu.+
3 Yehova, umuntu ni iki ku buryo wamumenya?
Kandi se umwana w’umuntu ni iki, ku buryo wamwitaho?+
4 Umuntu ameze nk’umwuka gusa.+
Iminsi ye ni nk’igicucu kigenda kigashira.+
5 Yehova, igiza hasi ijuru maze umanuke.+
Kora ku misozi kugira ngo icumbe umwotsi.+
6 Utume imirabyo irabya, abanzi batatane.+
Uboherezeho imyambi yawe ubatere urujijo.+
7 Rambura amaboko yawe aho uri mu ijuru.
Mbohora maze unkize amazi arimo imivumba,
Unkize abanyamahanga.+
8 Barabeshya,
Kandi bazamura ukuboko bakarahira ibinyoma.
9 Mana, nzakuririmbira indirimbo nshya.+
Nzakuririmbira ngusingiza kandi ncuranga inanga y’imirya icumi.
10 Ni wowe utuma abami batsinda,+
Kandi ni wowe wabohoye Dawidi umugaragu wawe, uramurinda ntiyicishwa inkota.+
11 Mbohora maze unkize abanyamahanga.
Barabeshya kandi bazamura ukuboko,
Bakarahira ibinyoma.
12 Ibyo bizatuma abahungu bacu bamera nk’ibimera byakuze neza kuva bikiri bito,
N’abakobwa bacu bamere nk’inkingi zibajwe neza zo mu nzu y’umwami.
13 Aho tubika imyaka, hazuzura imbuto z’amoko yose.
Imikumbi yo mu nzuri* zacu na yo, izaba myinshi yikube inshuro ibihumbi n’ibihumbi.
14 Inka zacu zihaka, ntizizabyara igihe kitageze cyangwa ngo zibyare izapfuye.
Nta majwi yo gutabaza azumvikanira ahantu hahurira abantu benshi.
15 Abantu bameze batyo baba bafite imigisha!
Abantu Yehova abereye Imana bagira ibyishimo!+