Ibaruwa ya kabiri yandikiwe Abatesalonike
2 Ariko rero bavandimwe, ku birebana no kuhaba* k’Umwami wacu Yesu Kristo+ no guhurizwa hamwe kwacu kugira ngo tubane na we,+ hari icyo tubasaba. 2 Turabasaba kudahangayika ngo mutakaze ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu cyangwa ngo usange mwagize ubwoba, byaba bitewe n’ubutumwa busa n’ubuturutse ku Mana+ cyangwa ubutumwa buvuzwe mu magambo cyangwa ibaruwa isa naho iturutse kuri twe, bivuga ko umunsi wa Yehova*+ wamaze kuza.
3 Ntihakagire ubashuka mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mbere y’uko uwo munsi uza, hazabanza habeho ubuhakanyi,*+ n’umuntu usuzugura amategeko+ agaragazwe, ari we muntu ukwiriye kurimbuka.+ 4 Yishyira hejuru akarwanya ikintu icyo ari cyo cyose abantu bita imana cyangwa basenga, akicara mu rusengero rw’Imana akigaragaza nk’aho ari we Mana. 5 Ese ntimwibuka ko igihe nari nkiri kumwe namwe najyaga mbabwira ibyo bintu?
6 Ubu muzi igituma atagaragara. Azagaragara igihe cyateganyijwe kigeze. 7 Mu by’ukuri, uwo muntu usuzugura amategeko, ubu yatangiye gukorera mu ibanga.+ Ariko azakomeza gukorera mu ibanga kugeza igihe utuma atagaragara azaba atagihari. 8 Uwo muntu usuzugura amategeko azigaragaza, hanyuma mu gihe cyo kuhaba k’Umwami Yesu, Umwami amuhindure ubusa,+ akoresheje amagambo afite imbaraga ava mu kanwa ke.+ 9 Igihe umuntu usuzugura amategeko azagaragara, Satani+ azamuha imbaraga zo gukora ibikorwa bikomeye, ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma.+ 10 Azabikorana uburyarya ubwo ari bwo bwose,+ kugira ngo ayobye abagomba kurimbuka. Icyo kizaba ari cyo gihano cyabo kubera ko banze kwemera inyigisho z’ukuri, zari gutuma bakizwa. 11 Ni yo mpamvu Imana yabaretse bakayoba, kugira ngo bajye bizera ibinyoma,+ 12 maze bose bazahanwe bitewe n’uko batemeye ukuri, ahubwo bakishimira ibibi.
13 Ariko kandi bavandimwe Yehova akunda, twumva buri gihe tugomba gushimira Imana kubera mwe, kuko kuva kera cyane, Imana yari yariyemeje kuzagira abantu itoranya+ kugira ngo ibahe agakiza. Ibyo yabikoze, ubwo yabezaga+ binyuze ku mwuka wera no kuba mwarizeye ukuri. 14 Yabatoranyije binyuze ku butumwa bwiza tubwiriza, kugira ngo muhabwe icyubahiro nk’icy’Umwami wacu Yesu Kristo.+ 15 None rero bavandimwe, nimushikame+ kandi mukomere ku byo mwigishijwe,+ mwaba mwarabyigishijwe binyuze ku butumwa mwabwiwe mu magambo cyangwa binyuze ku ibaruwa twabandikiye. 16 Nanone Imana, ari yo Papa wo mu ijuru, iradukunda,+ igahora iduhumuriza, ikaduha n’ibyiringiro+ kubera ko igira ineza nyinshi ihebuje.* Dusenga dusaba ko yo n’Umwami wacu Yesu Kristo 17 babahumuriza kandi bagatuma mushikama* kugira ngo muhore mukora ibyiza, haba mu byo muvuga cyangwa mu byo mukora.