Yoweli
1 Yehova yabwiye Yoweli* umuhungu wa Petuweli ati:
2 “Nimwumve ibi mwa bakuru mwe,
Kandi nimutege amatwi namwe mwese abatuye ku isi.
Ese ibintu nk’ibi byigeze bibaho mu gihe cyanyu,
Cyangwa mu gihe cya ba sogokuruza banyu?+
3 Nimubibwire abana banyu,
Abana banyu na bo bazabibwire abana babo,
Na bo bazabibwire abazabakomokaho.
4 Imyaka itarariwe n’inzige,* yariwe n’isenene,+
Itarariwe n’isenene yariwe n’ibihore,
N’itarariwe n’ibihore yariwe n’utundi dusimba.+
5 Nimukanguke mwa basinzi mwe,+ murire,
Namwe abanywa divayi mugire agahinda kenshi kandi murire cyane,
Kuko mutazongera kunywa divayi nshya mwanywaga.+
6 Hari abantu bo mu kindi gihugu bateye igihugu cyanjye. Ni abantu bafite imbaraga nyinshi kandi ni benshi cyane.+
Bafite amenyo ameze nk’ay’intare,+ kandi bafite inzasaya zimeze nk’iz’intare.
7 Barimbuye umuzabibu wanjye kandi igiti cyanjye cy’umutini baragitema.
Barabishishuye kandi babikuraho amashami yabyo bisigara ari umweru,
Nuko barabijugunya.
8 Nimugire agahinda kandi murire cyane nk’umukobwa wambaye imyenda y’akababaro,*
Urimo kuririra fiyanse we wapfuye.
9 Ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro rya divayi+ ntibikiboneka mu nzu ya Yehova.
Abatambyi ari na bo bakora umurimo wa Yehova bari mu cyunamo.
10 Imyaka ihinze mu murima yarangijwe, kandi ubutaka ntibukera.+
Ibinyampeke byarabuze, kandi divayi nshya n’amavuta na byo byarashize.+
11 Abahinzi barahangayitse cyane. Abakorera imizabibu bararira cyane,
Kuko ingano zisanzwe n’ingano za sayiri bitakiboneka.
Imyaka yo mu murima yarangiritse.
12 Umuzabibu warumye,
N’igiti cy’umutini kiruma.
Igiti cy’amakomamanga,* igiti cy’umukindo, igiti cya pome,
N’ibindi biti byose byo mu murima, byarumye.+
Aho kugira ngo abantu bishime, bakozwe n’isoni.
13 Mwa batambyi mwe, nimwambare imyenda y’akababaro,
Mugire agahinda kandi murire cyane mwa bakora ku gicaniro mwe.+
Nimuze mwebwe abakorera Imana yanjye, mumare ijoro ryose mwambaye imyenda y’akababaro,
Kuko nta maturo y’ibinyampeke+ cyangwa amaturo ya divayi+ akigera mu nzu y’Imana yanyu.
14 Nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya no kunywa. Nimutumize ikoraniro ryihariye.+
Nimukoranye abayobozi n’abaturage bose,
Bajye ku nzu ya Yehova Imana yanyu,+ batabaze Yehova kugira ngo abafashe.
15 Umunsi wa Yehova ugiye kuza.+
Mbega umunsi uteye ubwoba!
Uzaza umeze nko kurimbura kw’Imana Ishoborabyose!
16 Dore ntitukibona ibyokurya,
Kandi ibyishimo no kunezerwa, byavuye mu nzu y’Imana yacu.
17 Imbuto zumiye mu butaka.
Aho babika imyaka harimo ubusa,
Kandi aho babika ibinyampeke harasenyutse, kuko ibinyampeke byumye.
18 Amatungo na yo arataka.
Inka zigenda zitazi iyo zijya bitewe no kubura urwuri.*
Imikumbi y’intama na yo yarazahaye, kubera ibyaha abantu bakoze.
19 Yehova, ni wowe nzatabaza.+
Dore umuriro watwitse inzuri zo mu butayu,
Kandi umuriro watwitse ibiti byose byo mu gasozi.
20 Ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi ni wowe zihanze amaso,
Kuko amazi y’imigende yakamye,
Kandi umuriro watwitse inzuri zo mu butayu.”