Gutegeka kwa Kabiri
2 “Hanyuma turahindukira tujya mu butayu tunyuze mu nzira yo ku Nyanja Itukura nk’uko Yehova yari yarabimbwiye.+ Nuko tumara iminsi myinshi tuzerera hafi y’Umusozi wa Seyiri. 2 Amaherezo Yehova arambwira ati: 3 ‘igihe mumaze muzerera muri iyi misozi kirahagije. Noneho nimuhindure icyerekezo mujye mu majyaruguru. 4 Tegeka Abisirayeli uti: “dore mugiye kunyura ku mupaka w’igihugu cy’abavandimwe banyu bakomoka kuri Esawu,+ batuye i Seyiri.+ Bazabatinya+ ariko namwe muzabe maso. 5 Ntimuzabatere* kuko ntazabaha igihugu cyabo, niyo haba ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge. Akarere kari hafi y’Umusozi wa Seyiri nagahaye Esawu kugira ngo kabe umurage we.+ 6 Ibyokurya byaho muzabirye ari uko mubiguze amafaranga kandi n’amazi yaho muzayanywe ari uko muyaguze amafaranga.+ 7 Yehova Imana yanyu yabahaye imigisha mu byo mwakoze byose. Azi neza urugendo rwose mwakoze muri ubu butayu bunini. Yehova Imana yanyu yabanye namwe muri iyo myaka 40 yose, nta cyo mwigeze mubura.”’+ 8 Nuko tunyura kure y’abavandimwe bacu, ni ukuvuga abakomoka kuri Esawu+ batuye i Seyiri, ntitwanyura inzira ica muri Araba, muri Elati no muri Esiyoni-geberi.+
“Hanyuma turakata tunyura mu nzira igana mu butayu bw’i Mowabu.+ 9 Yehova arambwira ati: ‘ntimugire icyo mutwara Abamowabu cyangwa ngo murwane na bo. Sinzabaha n’agace na gato k’igihugu cyabo kuko akarere ka Ari nagahaye abakomoka kuri Loti+ ngo kabe umurage wabo. 10 (Kera hahoze hatuye Abemimu,+ bakaba bari abanyambaraga, ari benshi kandi ari barebare nk’Abanakimu. 11 Abarefayimu+ na bo bari bameze nk’Abanakimu+ kandi Abamowabu babitaga Abemimu. 12 Abahori+ bari batuye i Seyiri, ariko abakomoka kuri Esawu babatwara igihugu cyabo, barabarimbura maze bagituramo+ nk’uko Abisirayeli bagomba kubigenza mu gihugu bazahabwa ngo kibe umurage wabo, ari cyo gihugu Yehova azabaha.) 13 Noneho nimuhaguruke mwambuke Ikibaya cya Zeredi.’+ Nuko turagenda, turacyambuka. 14 Urugendo rwo kuva i Kadeshi-baruneya kugeza aho twambukiye Ikibaya cya Zeredi rwamaze imyaka 38, kugeza ubwo abantu bose bashoboraga kujya ku rugamba muri icyo gihe bapfiriye bagashira mu nkambi, nk’uko Yehova yari yarabirahiriye.+ 15 Yehova yakoresheje imbaraga ze,* arabarimbura, kugeza igihe bapfiriye bagashira mu nkambi.+
16 “Nuko abashoboraga kujya ku rugamba bose bamaze gupfa bagashira,+ 17 Yehova yongera kumbwira ati: 18 ‘dore mugiye kunyura mu gihugu cy’Abamowabu, ari cyo Ari. 19 Nimugera ku gihugu cy’Abamoni, ntimuzagire icyo mubatwara cyangwa ngo mubarwanye, kuko ntazabaha agace na gato k’igihugu cyabo. Icyo gihugu nagihaye abakomoka kuri Loti, ngo kibe umurage wabo.+ 20 Nanone icyo gihugu cyahoze cyitwa icy’Abarefayimu.+ (Abarefayimu bahoze bagituyemo kandi Abamoni babitaga Abazamuzumi. 21 Bari abantu b’abanyambaraga, ari benshi kandi ari barebare nk’Abanakimu+ ariko Yehova yafashije Abamoni, barabarimbura kugira ngo bigarurire icyo gihugu cyabo bakibemo. 22 Ni na ko yabigenje ku bakomoka kuri Esawu batuye i Seyiri.+ Yarabafashije barimbura Abahori+ kugira ngo bigarurire igihugu cyabo bagituremo nk’uko bimeze uyu munsi.* 23 Abakafutori baturutse i Kafutori*+ barimbuye Abawi bari batuye mu midugudu yo mu karere ka Gaza,+ maze batura mu gihugu cyabo.)
24 “‘Nimuhaguruke mugende mwambuke Ikibaya cya Arunoni.+ Dore Sihoni+ umwami w’i Heshiboni w’Umwamori ndamubahaye. Nimutangire mwigarurire igihugu cye kandi mumurwanye. 25 Uhereye uyu munsi, abantu bo mu bihugu byose bazumva ibyanyu, nzatuma bagira ubwoba maze babatinye. Bazagira ubwoba bwinshi cyane batitire,* bitewe namwe.’+
26 “Nuko ntuma abantu bavuye mu butayu bwa Kedemoti+ kuri Sihoni umwami w’i Heshiboni ngo bamushyire ubutumwa bw’amahoro+ bugira buti: 27 ‘reka tunyure mu gihugu cyawe. Tuzanyura mu muhanda. Ntituzatambikira iburyo cyangwa ibumoso.+ 28 Ibyokurya byo mu gihugu cyawe tuzabirya ari uko gusa tubiguze amafaranga. Amazi yo mu gihugu cyawe na yo, tuzayanywa ari uko tuyaguze amafaranga. Utureke gusa twitambukire. 29 Abakomoka kuri Esawu batuye i Seyiri n’Abamowabu batuye muri Ari, baraturetse tunyura mu gihugu cyabo. Nawe tureke tunyure mu gihugu cyawe kugeza igihe tuzambukira Yorodani tukagera mu gihugu Yehova Imana yacu azaduha.’ 30 Ariko Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyatwemereye kwambuka ngo tunyure mu gihugu cye, kuko Yehova Imana yacu yamuretse akanga kumva*+ kugira ngo amubahe mumwice. Namwe mwarabyiboneye ko ari ko byagenze.+
31 “Nuko Yehova arambwira ati: ‘dore natangiye kubaha Sihoni n’igihugu cye. Mutangire mucyigarurire.’+ 32 Igihe Sihoni n’abantu be bose bazaga badusanga i Yahasi+ ngo turwane, 33 Yehova Imana yacu yaradufashije, tumutsindana n’abahungu be n’abantu be bose. 34 Icyo gihe twigaruriye imijyi ye yose kandi turayirimbura. Twishe abagabo, abagore n’abana bato, ntitwasiga n’uwo kubara inkuru.+ 35 Amatungo ni yo yonyine twabatwaye, tujyana n’ibyo twasahuye mu mijyi twigaruriye. 36 Kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’Ikibaya cya Arunoni n’umujyi uri muri icyo kibaya ukageza i Gileyadi, nta mujyi n’umwe wigeze utunanira. Yehova Imana yacu yaradufashije turayigarurira yose.+ 37 Icyakora ntitwegereye igihugu cy’Abamoni,+ haba mu nkengero zose z’Ikibaya cya Yaboki+ cyangwa imijyi yo mu karere k’imisozi miremire, n’ahandi hantu hose Yehova Imana yacu yatubujije kujya.