Ezira
7 Nyuma y’igihe, ni ukuvuga igihe Aritazerusi+ yari umwami w’u Buperesi, Ezira*+ yagarutse avuye i Babuloni. Yari umuhungu wa Seraya,+ umuhungu wa Azariya, umuhungu wa Hilukiya,+ 2 umuhungu wa Shalumu, umuhungu wa Sadoki, umuhungu wa Ahitubu, 3 umuhungu wa Amariya, umuhungu wa Azariya,+ umuhungu wa Merayoti, 4 umuhungu wa Zerahiya, umuhungu wa Uzi, umuhungu wa Buki, 5 umuhungu wa Abishuwa, umuhungu wa Finehasi,+ umuhungu wa Eleyazari,+ umuhungu wa Aroni+ umutambyi mukuru. 6 Ezira yari umwanditsi* wari uzi neza* Amategeko ya Mose,+ ayo Yehova Imana ya Isirayeli yari yaratanze. Umwami yamuhaye ibyo yasabye byose kuko Yehova Imana ye yari kumwe na we.*
7 Nuko mu mwaka wa karindwi w’ubutegetsi bw’Umwami Aritazerusi, bamwe mu Bisirayeli, mu batambyi, mu Balewi,+ mu baririmbyi,+ mu barinzi b’amarembo+ no mu bakozi bo mu rusengero,*+ bajya i Yerusalemu. 8 Ezira yageze i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, mu mwaka wa karindwi w’ubutegetsi bw’uwo mwami. 9 Yaturutse i Babuloni ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, agera i Yerusalemu ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu, kuko Imana ye igira neza yari kumwe na we.*+ 10 Ezira yari yariyemeje* kwiga Amategeko ya Yehova no kuyakurikiza+ ndetse no kwigisha Abisirayeli amabwiriza n’amahame ari muri ayo mategeko.+
11 Dore ibyari mu ibaruwa Umwami Aritazerusi yahaye Ezira wari umutambyi akaba n’umwanditsi n’umuhanga mu mategeko ya Yehova n’amabwiriza yahawe Isirayeli:
12 * “Kuri Ezira umutambyi n’umwanditsi w’Amategeko y’Imana yo mu ijuru. Njyewe Aritazerusi+ umwami w’abami, nkwandikiye nkwifuriza amahoro. Nakumenyeshaga ko 13 natanze itegeko rivuga ko Umwisirayeli wese uri ahantu hose ntegeka, harimo abatambyi babo n’Abalewi, wifuza kujyana nawe i Yerusalemu, mujyana.+ 14 Kuko njyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tukohereje ngo ujye kureba niba Amategeko ufite* y’Imana yawe, akurikizwa mu Buyuda n’i Yerusalemu. 15 Uzajyane ifeza na zahabu umwami n’abajyanama be batuye ku bushake Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu. 16 Uzajyane n’ifeza na zahabu yose uzahabwa* mu ntara ya Babuloni n’impano abaturage n’abatambyi bazatanga ku bushake, zigenewe inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu.+ 17 Ayo mafaranga uzabona uzahite uyaguramo ibimasa,+ amapfizi y’intama,+ abana b’intama,+ n’ibinyampeke+ n’ibyokunywa bizaturanwa na byo+ kandi uzabitambire ku gicaniro cyo mu nzu y’Imana yanyu iri i Yerusalemu.
18 “Ifeza na zahabu bizasigara, wowe n’abavandimwe bawe muzabikoreshe icyo muzabona ko gikwiriye, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka. 19 Ibikoresho byose uhawe kugira ngo bizakoreshwe mu murimo wo mu nzu y’Imana yawe, uzabigeze imbere y’Imana i Yerusalemu.+ 20 Ibindi bintu bizaba bikenewe mu nzu y’Imana yawe ukabona ko ukwiriye kubitanga, uzabitange ubivanye mu bubiko bw’umwami.+
21 “Njyewe Umwami Aritazerusi, nategetse ababitsi bose bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate,* ko ikintu cyose umutambyi Ezira+ akaba n’umwanditsi w’Amategeko y’Imana yo mu ijuru azasaba, mugomba guhita mukimuha. 22 Ntimuzarenze toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza, toni 16* z’ingano, litiro 2.200* za divayi,+ litiro 2.200 z’amavuta,+ n’umunyu+ wose azashaka. 23 Ibyo Imana yo mu ijuru yategetse byose ko bikorerwa inzu yayo,+ bijye bikoranwa imbaraga kugira ngo itazarakarira abaturage nyobora, nanjye ndetse n’abahungu banjye.+ 24 Ikindi kandi, murasabwa kutagira umusoro uwo ari wo wose*+ mwaka abatambyi, Abalewi, abacuranzi,+ abarinzi b’amarembo, abakozi bo mu rusengero*+ n’abandi bakozi bo ku nzu y’Imana.
25 “Naho wowe Ezira, ukurikije ubwenge Imana yawe yaguhaye, uzashyireho abayobozi n’abacamanza bo gucira imanza abaturage bose bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate, ni ukuvuga abantu bose bazi amategeko y’Imana yawe kandi abatayazi mujye muyabigisha.+ 26 Umuntu wese utazakurikiza Amategeko y’Imana yawe n’amategeko y’umwami, azahite acirwa urubanza, rwaba urwo kwicwa, kwirukanwa mu gihugu, gucibwa amande cyangwa gufungwa.”
27 Yehova Imana y’abo dukomokaho nasingizwe, kuko yatumye umwami agira igitekerezo cyo gutaka inzu ya Yehova iri i Yerusalemu.+ 28 Nanone yatumye umwami+ n’abajyanama be+ n’abatware be bose bakomeye bangaragariza urukundo rudahemuka. Nanjye nagize imbaraga kubera ko Yehova Imana yanjye yari anshyigikiye maze mpuriza hamwe bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli kugira ngo tujyane i Yerusalemu.