Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo
6 Kubera iyo mpamvu rero, ubwo twarenze inyigisho z’ibanze+ ku byerekeye Kristo, nimureke duhatanire kugira ukwizera gukomeye,+ ntidukomeze kwiga inyigisho z’ibanze tuzisubiramo. Izo nyigisho ni ukureka ibikorwa bidafite akamaro,* kwizera Imana, 2 inyigisho zerekeye imibatizo, kurambikwaho ibiganza,+ umuzuko+ n’urubanza rwa nyuma.* 3 Kandi rwose Imana nidufasha, tuzagira ukwizera gukomeye.
4 Hari bamwe baretse inyigisho z’ukuri kandi nta muntu n’umwe washobora kubafasha ngo bihane. Abo bantu bari barabonye umucyo,+ bahabwa impano ituruka mu ijuru kandi bahabwa umwuka wera. 5 Bari barahawe ijambo ryiza ry’Imana kandi babona imigisha izabaho mu gihe kizaza. 6 Ubwo rero, kubafasha ntibishoboka+ kubera ko ari nkaho bongeye kumanika Umwana w’Imana kandi bagatuma abantu bamusuzugura.+ 7 Urugero, iyo imvura igwa kenshi ubutaka bukabona amazi ahagije, bukera imyaka ifitiye akamaro ababuhinze, Imana iba ibuhaye umugisha. 8 Ariko iyo bumezeho amahwa n’ibitovu,* ba nyirabwo barabwanga ndetse bakenda kubuvuma,* kandi amaherezo barabutwika.
9 Ariko mwebwe rero bakundwa, nubwo tuvuze dutyo, twizeye tudashidikanya ko mwitwara neza kandi tuzi ko ibyo bizabageza ku gakiza. 10 Imana irakiranuka. Ubwo rero, ntizigera na rimwe yibagirwa ibikorwa byanyu byiza n’ukuntu mwagaragaje ko muyikunda kandi mugakunda izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera kandi mukaba mugikomeza kubakorera. 11 Ariko twifuza ko buri wese muri mwe agaragaza umwete nk’uwo, kugira ngo mukomeze kwizera mudashidikanya ibyo mwiringiye+ kugeza ku iherezo,+ 12 bityo ntimube abanebwe,+ ahubwo mwigane abazahabwa ibyasezeranyijwe bitewe n’uko bagize ukwizera kandi bakihangana.
13 Igihe Imana yahaga Aburahamu isezerano, yarirahiye ubwayo kuko nta muntu ukomeye kuyirusha yashoboraga kurahira.+ 14 Yaravuze iti: “Nzaguha umugisha rwose kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane.”+ 15 Uko ni ko Aburahamu yahawe iryo sezerano, amaze kugaragaza ko yihangana. 16 Ubusanzwe abantu barahira umuntu ukomeye kubaruta, kandi indahiro yabo ni yo irangiza impaka zose, kuko iba ari gihamya bahawe yemewe n’amategeko.+ 17 Mu buryo nk’ubwo, igihe Imana yiyemezaga kugaragariza neza abari kuzahabwa ibyasezeranyijwe+ ko umugambi wayo udahinduka, yongeyeho n’indahiro kugira ngo ibyemeze. 18 Ibyo yabikoze kugira ngo binyuze ku bintu bibiri bidahinduka* bigaragaza ko Imana idashobora kubeshya, twebwe abashakiye ubuhungiro ku Mana duterwe inkunga ikomeye yo gukomera ku byiringiro twahawe.+ 19 Ibyo byiringiro+ biradukomeza, bigatuma tugira imbaraga, nk’uko icyuma gitsika ubwato* kibukomeza. Ntibishidikanywaho kandi birahamye. Bituma twinjira tukarenga ya rido,*+ 20 tukagera aho uwatubanjirije yinjiye ku bwacu, ari we Yesu+ wabaye umutambyi mukuru iteka ryose kimwe na Melikisedeki.+