Daniyeli
12 “Muri icyo gihe, Mikayeli*+ umutware ukomeye+ uhagarariye abantu bawe* azahaguruka kandi hazabaho igihe cy’amakuba atarigeze kubaho, kuva ishyanga ryabaho kugeza icyo gihe kandi abantu bawe bose banditswe mu gitabo+ bazarokoka.+ 2 Benshi mu basinziriye mu butaka bazakanguka, bamwe bahabwe ubuzima bw’iteka, abandi bakorwe n’isoni kandi basuzugurwe kugeza iteka ryose.
3 “Abafite ubushishozi bazarabagirana nk’umucyo wo mu kirere kandi abafasha abantu benshi kuba abakiranutsi, bazarabagirana nk’inyenyeri iteka ryose.
4 “Ariko wowe Daniyeli, ayo magambo uyagire ibanga n’igitabo ugishyireho ikimenyetso gifatanya, kugeza mu gihe cy’imperuka.+ Benshi bazashakisha hirya no hino* kandi ubumenyi nyakuri buzaba bwinshi.”+
5 Hanyuma njyewe Daniyeli ndareba, mbona abandi bagabo babiri bahagaze aho, umwe ahagaze ku nkombe yo hino y’uruzi undi ahagaze ku nkombe yo hakurya.+ 6 Nuko umwe abwira wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ wari uhagaze hejuru y’amazi ya rwa ruzi, ati: “Ibi bintu bitangaje bizamara igihe kingana iki?” 7 Hanyuma uwo mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, wari hejuru y’amazi ya rwa ruzi, arambura ukuboko kwe kw’iburyo n’ukw’ibumoso ayerekeje mu ijuru, numva arahira Imana ihoraho iteka ryose+ ati: “Bizamara igihe cyagenwe, ibihe byagenwe n’igice cy’igihe.* Imbaraga z’abantu bera nizimara kumenagurwa,+ ibyo byose bizarangira.”
8 Nuko ibyo ndabyumva ariko sinabisobanukirwa.+ Maze ndavuga nti: “Databuja, ibi bintu bizarangira bite?”
9 Arambwira ati: “Daniyeli we, igendere kuko ayo magambo agomba kuba ibanga kandi yashyizweho ikimenyetso gifatanya kugeza mu gihe cy’imperuka.+ 10 Benshi bazisukura, biyeze kandi bazatunganywa.+ Ariko ababi bazakomeza gukora ibibi kandi nta n’umwe muri bo uzasobanukirwa ayo magambo. Ahubwo abafite ubushishozi ni bo bazayasobanukirwa.+
11 “Nanone kandi uhereye igihe igitambo gihoraho+ kizakurirwaho n’igihe igiteye iseseme kirimbura kizashyirirwaho,+ hazashira iminsi 1.290.
12 “Ugira ibyishimo ni ukomeza gutegereza* akageza igihe iminsi 1.335 izashirira.
13 “Naho wowe Daniyeli, komeza ugere ku iherezo. Uzaruhuka ariko ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhabwe umugabane wawe.”*+