Abalewi
23 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku minsi mikuru+ ya Yehova muzajye mutangaza+ ko abantu bateranira hamwe kugira ngo basenge Imana. Iyi ni yo minsi mikuru yanjye:
3 “‘Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato.+ Ni umunsi w’ikiruhuko. Ni umunsi muzajya muhurira hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimukagire umurimo mukora. Ni isabato ya Yehova muzizihiza aho muzatura hose.+
4 “‘Iyi ni yo minsi mikuru ya Yehova, ni ukuvuga igihe muzajya mutangaza ko abantu bateranira hamwe kugira ngo basenge Imana igihe cyagenwe kigeze: 5 Itariki ya 14+ y’ukwezi kwa mbere, nimugoroba, izaba ari Pasika+ ya Yehova.
6 “‘Itariki ya 15 y’uko kwezi, muzizihirize Yehova Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Muzamare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ 7 Ku munsi wa mbere, muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana.+ Ntimuzakore umurimo uwo ari wo wose uvunanye. 8 Ahubwo muri iyo minsi uko ari irindwi, mujye mutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Ku munsi wa karindwi muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimugakore umurimo wose uvunanye.’”
9 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 10 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘nimugera mu gihugu ngiye kubaha maze mugasarura ku myaka, muzazanire umutambyi+ umufungo w’imyaka yeze mbere+ mu byo musaruye. 11 Umutambyi azazungurize* uwo mufungo imbere ya Yehova kugira ngo mwemerwe. Ku munsi ukurikira Isabato azabe ari bwo awuzunguza. 12 Ku munsi mwazungurijeho uwo mufungo, mujye muzana isekurume y’intama idafite ikibazo* itarengeje umwaka umwe, muyitambire Yehova ibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 13 Muzayiturane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri* by’ifu inoze ivanze n’amavuta, ribe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. Nanone muzayiturane n’ituro rya divayi ryenda kungana na litiro imwe.* 14 Ntimuzarye umugati cyangwa ibinyampeke bikaranze cyangwa amahundo kugeza kuri uwo munsi, igihe muzazanira Imana yanyu ituro. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.
15 “‘Guhera ku munsi ukurikira Isabato, ari wo munsi mwatanzeho umufungo w’imyaka yeze mbere ngo ube ituro rizunguzwa,+ muzabare amasabato arindwi. Bizabe ari ibyumweru byuzuye. 16 Muzabare mugeze ku munsi ukurikira amasabato arindwi, ni ukuvuga umunsi wa 50,+ maze muzanire Yehova irindi turo ry’ibinyampeke.+ 17 Aho muzaba mutuye hose, muzazane imigati ibiri yo gutanga ngo ibe ituro rizunguzwa. Izabe ikozwe mu ifu inoze ingana n’ibiro bibiri. Iyo migati izabe irimo umusemburo kandi yokeje.+ Iryo ni ituro ry’ibinyampeke ryeze mbere riturwa Yehova.+ 18 Iyo migati muzayiturane n’amasekurume y’intama arindwi adafite ikibazo, afite umwaka umwe, n’ikimasa kikiri gito n’amapfizi abiri y’intama,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Muzabiturane n’ituro ry’ibinyampeke n’amaturo ya divayi, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. 19 Muzafate umwana w’ihene umwe wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ mufate n’amasekurume abiri y’intama afite umwaka umwe yo gutamba ngo abe igitambo gisangirwa.*+ 20 Umutambyi azazunguze ya masekurume abiri y’intama akiri mato na ya migati ikozwe mu ifu y’ibinyampeke byeze mbere, bibe ituro rizungurizwa imbere ya Yehova. Bizabe ibintu byera bya Yehova, bihabwe umutambyi.+ 21 Kuri uwo munsi muzatangaze+ ko mugomba guteranira hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.
22 “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure ku mpera z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzajye gutoragura ibizaba byarasigaye.+ Muzabisigire umukene+ n’umunyamahanga.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’”
23 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 24 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi hajye haba umunsi wihariye w’ikiruhuko. Ni umunsi muzajya mwibuka. Nibavuza impanda*+ mujye muteranira hamwe kugira ngo musenge Imana. 25 Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora, kandi muzatambire Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro.’”
26 Yehova yongera kubwira Mose ati: 27 “Icyakora, ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa karindwi ni Umunsi wo Kwiyunga n’Imana.*+ Muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana kandi mwibabaze,*+ muture Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. 28 Ntimuzagire umurimo wose mukora kuri uwo munsi, kuko uwo uzaba ari Umunsi wo Kwiyunga n’Imana.+ Kuri uwo munsi muzatangirwa igitambo kugira ngo Yehova Imana yanyu abababarire ibyaha. 29 Umuntu wese utazibabaza* kuri uwo munsi, azicwe.+ 30 Kandi umuntu wese uzagira umurimo akora kuri uwo munsi, nzamwica. 31 Ntimukagire umurimo wose mukora. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose. 32 Uzababere isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko, kandi ku mugoroba w’itariki ya cyenda y’uko kwezi muzibabaze.+ Muzizihize isabato kuva ku mugoroba w’uwo munsi kugeza ku mugoroba w’umunsi ukurikiyeho.”
33 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 34 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye mwizihiriza Yehova Umunsi Mukuru w’Ingando* uzajya umara iminsi irindwi.+ 35 Ku munsi wa mbere muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. 36 Mu minsi irindwi, buri munsi muzajye mutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Ku munsi wa munani muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana+ kandi muzature Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Iryo ni ikoraniro ryihariye. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.
37 “‘Iyo ni yo minsi mikuru+ ya Yehova mugomba gutangaza ko ari iminsi mugomba guhura kugira ngo musenge.+ Iyo minsi ni yo itangwaho igitambo gitwikwa n’umuriro+ giturwa Yehova. Icyo gitambo gitwikwa n’umuriro gituranwa n’ituro ry’ibinyampeke+ n’amaturo ya divayi+ hakurikijwe gahunda ya buri munsi. 38 Ibyo byiyongera ku byo mutura ku masabato+ mwizihiriza Yehova no ku mpano zanyu,+ no ku maturo yose yo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana,+ no ku maturo yose atangwa ku bushake+ muzajya mutura Yehova. 39 Ariko ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, nimumara gusarura ibyo mwejeje mu gihugu, muzajye mwizihiriza Yehova umunsi mukuru mu gihe cy’iminsi irindwi.+ Umunsi wa mbere uzabe umunsi wihariye w’ikiruhuko n’umunsi wa munani ube umunsi wihariye w’ikiruhuko.+ 40 Ku munsi wa mbere muzashake imbuto z’ibiti byiza kurusha ibindi, amashami y’imikindo,+ amashami y’ibiti bifite amababi menshi n’amashami y’ibiti bimera ku nkombe z’imigezi,* maze mumare iminsi irindwi+ mwishimira+ imbere ya Yehova Imana yanyu. 41 Buri mwaka mujye mwizihiriza Yehova uwo munsi mukuru mu gihe cy’iminsi irindwi, muwizihize mu kwezi kwa karindwi.+ Iryo rizababere itegeko rihoraho, mwe n’abazabakomokaho. 42 Mujye mumara iminsi irindwi muba mu ngando.*+ Abisirayeli kavukire bose bazabe mu ngando. 43 Ibyo bizatuma abazabakomokaho bamenya+ ko natuje Abisirayeli mu ngando, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’”
44 Nuko Mose abwira Abisirayeli iby’iyo minsi mikuru ya Yehova.