Yobu
15 Nuko Elifazi+ w’Umutemani arasubiza ati:
2 “Ese umunyabwenge yasubiza kandi nta kintu gifatika avuga?
Cyangwa se yakuzuza mu bwenge bwe ibitekerezo bibi?
3 Gucyaha umuntu ukoresheje amagambo gusa nta cyo bimara,
Kandi kuvuga amagambo gusa nta kamaro bifite.
4 Wowe gutinya Imana ubihindura ubusa,
Kandi kubaha Imana ugaragaza ko nta cyo bimaze,
5 Kuko ibyo uvuga bigaragaza ko uri umunyamakosa,
Kandi amagambo yawe akaba yuzuye uburyarya.
6 Si njye ugushinja amakosa, ahubwo ibyo uvuga ni byo bigushinja.
Amagambo yawe agaragaza ko uri umunyamakosa.+
7 Ese ni wowe muntu wa mbere wavutse?
Cyangwa se wavutse imisozi itarabaho?
8 Ese ujya wumva amabanga y’Imana?
Cyangwa se wibwira ko ari wowe wenyine uzi ubwenge?
9 Icyo uzi twe tutazi ni ikihe?+
Icyo usobanukiwe twe tudasobanukiwe ni ikihe?
10 Muri twe harimo ufite imvi n’undi ugeze mu za bukuru.+
Ndetse ni bakuru kuruta papa wawe.
11 Ese ihumure rituruka ku Mana ntiriguhagije,
Cyangwa ijambo ubwiranywe ubugwaneza?
12 Kuki wemera ko umutima wawe ukuyobya?
Kandi se urakajwe n’iki?
13 Dore urakariye Imana!
Kuki utinyuka kuvuga amagambo nk’ayo?
15 Dore ntiyizera n’abamarayika bayo!
Ndetse n’ijuru ubwaryo ntiriboneye mu maso yayo,+
16 Nkanswe umuntu yanga kandi ukora ibintu bibi,+
Wishimira gukora ibyaha nk’unywa amazi!
17 Tega amatwi nkubwire.
Ndakubwira ibyo nabonye,
18 Ibyo abanyabwenge bavuga babibwiwe na ba papa babo,+
Kandi ntibigeze babihisha.
19 Ba sekuruza ni bo bonyine bahawe igihugu,
Kandi nta munyamahanga wabivanzemo.
20 Umuntu mubi ahura n’imibabaro mu gihe cyose akiriho.
Mu mibereho ye yose agira ibibazo.
23 Agenda akubita hirya no hino ashakisha ibyokurya, ariko akabibura.
Azi neza ko ahanganye n’ibibazo byinshi.
24 Imihangayiko n’ibyago bimutera ubwoba,
Nk’umwami witeguye kugaba igitero.
25 Kubera ko arwanya Imana,
Aba ashaka kugaragaza ko arusha Ishoborabyose imbaraga.
26 Ayirwanya afite ubwibone,
Yitwaje ingabo ikomeye cyane.
27 Yahindutse umwibone,
Kandi ibyo atunze byatumye abyibuha.
28 Nyamara atuye mu mijyi izakurwaho,
Mu mazu atazakomeza guturwamo,
Amazu agomba kuzahinduka ibirundo by’amabuye.
29 Ntazaba umukire kandi ibyo atunze ntibiziyongera,
Ahubwo bizagabanuka bishire.
30 Nta ho azahungira ibibazo.
31 Ntakwiriye kuyoba ngo yiringire ibitagira umumaro,
Kuko nta cyo byazamugezaho.
32 Ibyo ntibizatinda kumugeraho.
Ameze nk’igiti gifite amashami adatoshye.+
33 Azamera nk’umuzabibu ufite imbuto zihunguka zitarera,
Kandi azamera nk’umwelayo ufite indabyo zihunguka.
34 Abantu batubaha Imana* nta cyo bageraho,+
Kandi amahema y’abantu barya ruswa, azatwikwa n’umuriro.
35 Batekereza ibintu bibi,
Kandi buri gihe bagirira nabi abandi. Mu mitima yabo baba batekereza gukora ibibi.”