INDIRIMBO YA 25
Umutungo w’Imana
Igicapye
1. Abo bana b’Imana
Ni icyaremwe gishya.
Yabakuye mu bantu,
Irabatoranya.
(INYIKIRIZO)
Ni aba Yehova,
Ni na we bitirirwa.
Baramusingiza,
Bagatangaza ikuzo rye.
2. Ni ishyanga rye ryera.
Babwiriza ukuri.
Bavuye mu mwijima,
Bagera mu mucyo.
(INYIKIRIZO)
Ni aba Yehova,
Ni na we bitirirwa.
Baramusingiza,
Bagatangaza ikuzo rye.
3. Barabwiriza cyane,
Bashaka intama ze.
Bumvira Yesu Kristo,
Umwana w’intama.
(INYIKIRIZO)
Ni aba Yehova,
Ni na we bitirirwa.
Baramusingiza,
Bagatangaza ikuzo rye.
(Reba nanone Yes 43:20b, 21; Mal 3:17; Kolo 1:13.)