Igice cya 29
Ubulyo bwo Kwitegulira Imibereho y’Ibyishimo mu Mulyango
1. (a) Inkomoko y’umulyango ni iyihe? (b) Umugambi w’Imana werekeye umulyango wali uwuhe?
UBWO Yehova yaremaga umugabo n’umugore, yarabahuje kugira ngo babyare umulyango. (Itangiriro 2:21-24; Matayo 19:4-9. Umugambi w’Imana wali uko uwo mugabo n’umugore bororoka, bakagira abana. Abo bana bamaze gukura na bo bagashaka kugira ngo bashinge urugo rwabo bwite. Hali gushira igihe, kandi nk’uko umugambi w’Imana wabiteganyaga, isi igaturwa n’imilyango inezerewe ikaba paradizo y’igitangaza.—Itangiriro 1:28.
2, 3. (a) Kuki ububi bw’umulyango budashobora kwitilirwa Imana? (b) Ni iki cya ngombwa ngo imibereho yo mu mulyango itungane?
2 Nyamara, imilyango kuli ubu iratandukana n’ikili hamwe ntabwo inezerewe. Umuntu yavuga ati: “Aliko, niba Yehova ali We nyili ugushinga umulyango koko, uwo mulyango ntugomba kwera ibyiza bisumbye ibyo?” Ububi bw’umulyango ntibugomba kwitilirwa Imana. Urugero, umunyaruganda akora imashini agatanga n’ubulyo ikoreshwa. Aliko se, ni ikosa lye niba iyo mashini idakoreshejwe uko byagombaga, kubera ko nyili ukuyigura atitaye kuli ayo mabwiliza? Ni na ko bimeze ku byerekeye umulyango.
3 Bibiliya ilimo amabwiliza y’Imana yerekeye imibereho yo mu mulyango, aliko se, iyo adakulikijwe, bigenda bite? Ibigenga umulyango n’ubwo byaba byiza bite, umulyango uzasenyuka, n’abawugize ntibazanezerwa. Aliko noneho abakulikiza amabwiliza y’Ibyanditswe bafite imibereho y’ibyishimo yo mu mulyango. Ubwo rero ni iby’ingenzi kumva neza uko Imana yaremye umugabo n’umugore, n’akazi yahaye buli wese.
UKO IMANA YAREMYE UMUGABO N’UMUGORE
4. (a) Umugabo n’umugore batandukanye mu biki? (b) Kuki Imana yateganije ilyo tandukaniro?
4 Ni ibigaragara ko Yehova yaremye umugabo utandukanye n’umugore. Ni koko, bafite byinshi bahuje, aliko mu miterere yabo hali itandukaniro ligaragara kimwe no mu mubili wabo. N’ibyo ku mutima wabo na byo ntibigaragara kimwe. Ilyo tandukaniro ni ily’iki? Ni ily’uko inshingano zabo zitandukanye. Imana imaze kurema umuntu yaravuze iti: “Si byiza k’uyu munt’aba wenyine. Reka mmuremer’umufash’ umukwiriye.”—Itangiriro 2:18.
5. (a) Ni mu bulyo ki umugore ali “umufasha” w’umugabo? (b) Gushyingirwa kwa mbere kwabereye hehe? (c) Kuki gushyingirwa gushobora koko kuzana umunezero?
5 Umufasha ni ikijyanye n’ikintu maze kikacyiyongeraho kugira ngo kicyuzuze. Imana yaremye umugore ku bulyo umugore aberana n’umugabo kugira ngo amufashe kurangiza itegeko ly’Imana lyerekeye gutura no gufata neza isi. Bityo, Imana imaze kurema umugore imukuye mu mugabo, yatangije ugushyingirwa kwa mbere mu ngobyi ya Edeni mu “gushyir’ umugor’ umugabo.” (Itangiriro 2:22; 1 Abakorinto 11:8, 9) Ugushyingirwa gushobora kuzana umunezero, kubera ko umugabo n’umugore bahawe ubushobozi bwo kugira icyo bamalirana. Itandukaniro lyabo usanga lijyanye neza cyane. Iyo umugabo n’umugore bumvikana, bashimana bakanafatanya, umulyango ugira umunezero.
INSHINGANO Y’UMUGABO
6. (a) Ni nde washyizweho kuba umutware w’umulyango? (b) Kuki ubwo bulyo bukwiye kandi ali bwiza?
6 Abashakanye cyangwa umulyango ukeneye umutware. Umugabo yahawe mu bulyo burambuye imico n’imbaraga bya ngombwa byo kurangiza inshingano y’ubutware. Ni cyo gituma Bibiliya ivuga iti: “Umugabo ni we mutware w’umugore, nk’uko Kristo ar’umutware w’itorero.” (Abefeso 5:23) Ubwo ni ubulyo bwiza, kuko iyo nta buyobozi buhali haba umuvurungano. Umulyango utagira umutware wagereranywa n’imodoka itagira diregisiyo. Umulyango usangamo umugore arushanwa n’umugabo we ugereranywa n’ivatiri ilimo abashoferi barwanira diregisiyo.
7. (a) Kuki abagore bamwe barwanya kumva ko umugabo ali umutware? (b) Mbese, buli muntu afite umutware, kandi kuki iby’Imana yateganyije byerekeye ubutware ali iby’ubwenge?
7 Abagore benshi aliko barwanya kumva ko umugabo agomba kuba umutware w’umulyango. Imwe mu mpamvu z’ingenzi ni uko abagabo benshi batakulikije amabwiliza y’Imana ku byerekeye ubulyo bwo gutegeka. Iyi ngingo irazwi: kugira ngo umuteguro ukore uko bikwiye, ukeneye umutware uwuyobora akanafata umwanzuro udasubirwaho. Bityo, Bibiliya ivugana ubwenge ngo: “Umutwe w’umugabo wes’ ari Kristo, kandi k’ umutwe w’umugor’ar’umugabo we, kandi k’umutwe wa Kristo ar’Imana.” (1 Abakorinto 11:3) Imana rero ni Yo yonyine idafite umutware. Naho abandi, yaba Yesu, baba abagabo n’abagore, bose bagomba kumvira umutware.
8. (a) Ni uruhe rugero rwo gutegeka abagabo bazakulikiza? (b) Ni ikihe cyigisho abagabo bazavana muli urwo rugero?
8 Kugira ngo barangize inshingano ibareba, abagabo bagomba rero kwemera ubutegetsi bwa Kristo no gukulikiza urugero rwe mu bulyo bategeka abagore babo. Imyifatire ya Yesu ku itorero lye yabaye iyihe? Yali umugwaneza akaba n’utali umunyagasuzuguro. Nta bwo yakagatizaga cyangwa ngo arakazwe n’ubusa, habe n’igihe abigishwa be babaga batinze kwemera ubuyobozi bwe. (Mariko 9:33-37; 10:35-45; Luka 22:24-27; Yohana 13:4-15) Mu by’ukuli, yatanze ubuzima bwe ku bushake kubera bo. (1 Yohana 3:16) Abagabo b’Abakristo baziga urugero rwa Yesu kugira ngo bayobore urugo rwabo nk’uko bikwiye. Bityo ntibazaba abakandamiza cyangwa abikunda, kandi ntibazabura ikinyabupfura ku mulyango wabo.
9. (a) Abagore benshi binubira iki? (b) Ni iki abagabo batazibagirwa ku byerekeye gutegeka?
9 Bagabo, nimwibaze ibi bibazo: Mbese, umugore wanjye yinubira ko ntarangiza inshingano zanjye z’ubutware? Mbese, avuga ko ntayobora urugo, ko ntategura imilimo yo mu mulyango kandi ko mbura icyo mfata n’icyo ndeka? Yego, ubwenge busaba ko wakira ibitekerezo n’ibyifuzo by’abo mu mulyango wawe, kandi ukabyitaho mu gutegeka kwawe. Inshingano y’umugabo ni yo iruhije kurangiza. Aliko niwihatira kuyirangiza neza, nta gushidikanya umugore wawe azagufasha anagutere inkunga.—Imigani 13:10; 15:22.
INSHINGANO Y’UMUGORE
10. (a) Bibiliya ihugura abagore gukora iki? (b) Bigenda bite iyo umugore adakulikije iyo nama ya Bibiliya?
10 Dukulikije Bibiliya, umugore agomba kubera umugabo umufasha. (Itangiriro 2:18) Mu bulyo buhuje n’iyo nshingano, handitswe ngo: “Abagore bagandukir’ abagabo babo.” (Abefeso 5:22) Uyu munsi, abagore usanga benderanya banashaka kurushanwa, n’abagabo. Kandi, iyo umugore agerageza kwiha umwanya w’ubutware mu rugo, bivukamo ingorane. Abagabo benshi babivuga batya: “Niba ashaka kuyobora urugo, nabikore”!
11. (a) Umugore yafasha ate umugabo kurangiza inshingano ye y’ubutware? (b) Niba umugore arangiza inshingano Imana yamuhaye, ibyo bishobora kugira iyihe ngaruka ku mugabo?
11 Mbese, wumva ugomba gufata ubuyobozi kuko umugabo wawe atabikora? Ese ahubwo ntiwamutera inkunga yo kurangiza inshingano ye y’umutware w’umulyango? Mbese, umwumvisha ko umwizeye kugira ngo ategeke? Ese umusaba amabwiliza? Wilinda kumugayisha? Niwihatira kurangiza inshingano Imana yaguhaye, birashoboka ko umugabo wawe na we azatangira akarangiza ize.—Abakolosai 3:18, 19.
12. Ni iki cyerekana ko abagore bashobora kuvuga igitekerezo cyabo, n’ubwo cyaba gitandukanye n’icy’abagabo babo?
12 Ntuhereko uvuga ko umugore atagomba kuvuga igitekerezo cye igihe gitandukanye n’icy’umugabo we. Yenda afite ingingo, maze kumwumva bikaba byazanira bose ibyiza. Sara, muka Aburahamu, atangwaho urugero rwo kumvira. (1 Petero 3:1, 5, 6) Aliko, yavuze icyakemura ingorane yali mu mulyango nticyashimisha umugabo we. Aliko Imana yabwiye Aburahamu iti: “Umwumvire.” (Itangiriro 21:9-12) Yego, igihe umugabo azafata icyemezo burundu, umugore we azamushyigikira, icyo cyemezo gipfa kuba gusa gihuje n’itegeko ly’Imana.—Ibyakozwe 5:29.
13. Umugore urangiza inshingano ze azakora iki, kandi ibyo bizagira iyihe ngaruka ku mulyango we?
13 Niba umugore ashaka koko kurangiza inshingano ze, ashobora kugilira umulyango we akamaro cyane. Urugero, azategura ibyokulya bilimo ibitunga umubili, azita ku isuku y’imuhira azanafasha mu burere bw’abana’. Bibiliya ihugura abagore bashatse “gukund’abagabo babo n’abana babo, no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukir’abagabo babo, kugira ngw ijambo ry’ Imana ridatukwa.” (Tito 2:4, 5) Umugore urangiza izo nshingano azakundwa kandi azubahwa n’umulyango we.—Imigani 31:10, 11, 26-28.
UMWANYA W’ABANA MU MULYANGO
14. (a) Abana bafite uwuhe mwanya mu mulyango? (b) Ni ikihe cyigisho abana bazavana mu rugero rwa Yesu.
14 Yehova yabwiye umugabo n’umugore ba mbere ati: “Mwororoke, mugwire.” (Itangiriro 1:28) Abana bagombaga kuba umugisha. (Zaburi 127:3-5) Kubera ko umwana agengwa n’itegeko n’ubuyobozi by’ababyeyi be, Bibiliya igereranya ibye n’iby’imbata. (Imigani 1:8; 6:20-23; Abagalatia 4:1) Ndetse na Yesu, igihe yali akili umwana, yayobowe n’ababyeyi be. (Luka 2:51) Mu yandi magambo, yarabumviraga. Mu gukulikiza urugero rwe, abana bazana umunezero mu mulyango.
15. Kuki abana akenshi cyane usanga batera agahinda ababyeyi?
15 Aliko, aho kubera umulyango umugisha, abana akenshi cyane usanga batera agahinda ababyeyi. Kubera iki? Kubera ko ababyeyi n’abana badakulikiza inama za Bibiliya zerekeye umulyango. Ni ayahe amwe muli ayo mabwiliza y’Imana? Tuyagenzure maze uzemere ko kuyakulikiza bishobora kuzana umunezero.
UKUNDE KANDI WUBAHE UMUGORE WAWE
16. Abagabo bahugulirwa gukora iki, kandi ni gute bashobora kumvira ayo mategeko?
16 Mu kugaragaza ubwenge bw’Imana, Bibiliya igira iti: “Abagabo bagomba gukunda abagore babo nk’imibili yabo bwite.” (Abefeso 5:28-30, MN) Kugira ngo anezerwe, umugore akeneye kumva akunzwe. Bityo, umugabo azita ku mugore we cyane; ntazakagatize, ntazabe “bitwayiki” kandi azabe umuhoza. Agomba “kumwubaha.” Mu yandi magambo, azamwereke icyubahiro muli byose. Bityo azubahwa n’umugore we.—1 Petero 3:7.
WUBAHE UMUGABO WAWE
17. Abagore bafite ilihe tegeko, kandi balikulikiza bate?
17 Bite ku bagore? Bibiliya igira iti: “Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.” (Abefeso 5:33, MN) Akenshi kutubahiliza iyo nama ni byo biteranya abagabo n’abagore. Umugore agaragaliza umugabo we icyubahiro ashyigikira ibyemezo bye kandi afatanya na we rwose ngo bagere ku ntego z’umulyango. Umugore narangiza inshingano ye yahawe yo kuba “umufasha n’umwunganizi, umugabo we azabimukundira.—Itangiriro 2:18, MN.
MUBERANE INDAHEMUKA
18. Kuki abashakanye bagomba kudahemukirana?
18 Bibiliya igira iti: “Kuryamana kw’abarongoranye kwe kugir’ikikwanduza.” (Abaheburayo 13:4, Bibiliya Yera) No ku mugabo iti: “Wishimir;umugore w’ubusore bgawe . . . Kuki wakwishimir’ umugore w’inzaduka ukagira ng’uhoberane na we?” (Imigani 5:18-20) Gusambana binyuranije n’itegeko ly’Imana; bishyira mu kaga ugushyingirwa. Dukulikije umuyobozikazi w’ikinyamakuru cy’ibyo gushyingirwa, “abantu benshi batekereza ko gusambana hali icyo bimalira ugushyingirwa,” aliko yongeraho ko ibyo bintu iteka bibyara “ingorane zikomeye.”—Imigani 6:27-29, 32.
SHAKA IBYISHIMO BY’UWO MWASHAKANYE
19. Ni gute abashakanye bazavana ibyishimo byinshi mu kulyamana?
19 Umunezero ntuturuka mu gushaka kwinezeza wowe ubwawe mu kulyamana. Ahubwo, umunezero uturuka mu gushaka gushimisha uwo mwashakanye. Bibiliya iravuga iti: “Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye; kandi n’umugore na w’abigenz’ atyo ku mugabo.” (1 Abakorinto 7:3) Bibiliya itsindagiliza ko kwitura no gutanga ali ngombwa. Utanga yiturwa ibyishimo nyakuli, nk’uko Yesu yabivuze ati: “Gutanga guhesh’umugisha kuruta guhabwa.—Ibyakozwe 20:35.
BONANA N’ABANA
BAWE
20. Kuki ali iby[ingenzi cyane gukorana n’abana bawe?
20 Umwana w’imyaka umunani yaravuze ati: “Data akora igihe cyose. Ntaba imuhira na limwe. Ampa amafaranga n’ibikinisho byinshi, aliko ndamurabukwa gusa. Ndamukunda, maze nkifuza ko atakora buli gihe kugira ngo nshobore kumubona kenshi.” Mbega ibyishimo ku mulyango igihe ababyeyi bigisha abana babo “bicaye mu mazu, bagenda mu mayira, n’uko baryamye n’uko babyutse”! Mubonane n’abana banyu, maze muzane umunezero wo mu mulyango.—Gutegeka kwa kabiri 11:19; Imigani 22:6.
TANGA IGIHANO GIKWIYE
21. Bibiliya ivuga iki ku byerekeye guhana abana?
21 Data wo mu ijuru aha ababyeyi urugero: Ahana kandi akigisha ubwoko bwe kugira ngo abukosore. Abana bakeneye guhanwa. (Abaheburayo 12:6; Imigani 29:15) Bibiliya igira iti: “Namwe, base, mukomeze kurera abana banyu, mubahana mubigisha ibya Yehova.” Gutanga igihano, kilimo urushyi ku kibuno cyangwa kumwima igishimishije, ni ikimenyetso cy’ urukundo ku babyeyi. Dukulikije Ibyanditswe, “ukund’umwana we amuhana hakiri kare.”—Abefeso 6:4, MN; Imigani 13:24; 23:13, 14.
RUBYIRUKO—NIMUNANIRE ISI
22. Ni iyihe nshingano urubyiruko rufite, kandi rwayisohoza rute?
22 Isi yoshya urubyiruko guca ku itegeko ly’Imana. Kandi, “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana.” (Imigani 22:15) Ni ngombwa rero guharanira gukora ibyo gukiranuka. Na Bibiliya iravuga iti: “Bana, mujye mwumvir’ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kukw ari byo bibakwiriye.” Bana, nimugaragaze ubwenge maze mukulikize iyi nama ngo: “Ujye wibuk’ Umuremyi [mukuru] mu minsi y’ubusore bwawe.” Nimunanire ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi, n’ibindi, kuko ibyo bintu binyuranye N’amategeko y’Imana.—Abefeso 6:1-4; Umubgiriza 12:1; Imigani 1:10-19.
NIMWIGIRE BIBILIYA HAMWE
23. Ni iyihe nyungu imilyango izavana mu kwigira Bibiliya hamwe?
23 Iyo umwe mu bo mu mulyango yiga Bibiliya agakulikiza inyigisho zayo, azanira bose ibyishimo. Aliko aho umugabo, umugore n’abana babikorera hamwe, haba imishyikirano ya bugufi kandi isusurutse, kuko buli wese afasha abandi gukorera Yehova. Nimufate rero akamenyero ko kwigira Bibiliya hamwe.—Gutegeka kwa kabiri 6:4-9; Yohana 17:3.
UKO TWAKEMURA INGORANE ZO MU MULYANGO
24. Kuki abashakanye bagombye kubabalirana amakosa?
24 No mu ngo zifite umunezero, ingorane limwe na limwe zirabyuka kubera kudatungana kwa kimuntu. “Kuko twese ducumura muri byinshi,” ni ko Bibiliya ivuga. (Yakobo 3:2) Abashakanye rero ntibazashakanaho ubutungane. Ahubwo, buli wese azababalira amakosa y’undi. Bityo, nta we uzashaka umubano ulimo umunezero usesuye, kuko bidashoboka ku bantu badatunganye.
25. Ni gute ibibazo by’abashakanye byagombye gukemurwa mu rukundo?
25 Ni ibyumvikana ko umugabo cyangwa umugore azihatira kudashalilira uwo bashakanye, aliko ntazabigeraho buli gihe. Ubwo se, azakemura ate ingorane? Bibiliya itanga iyi nama iti: “Urukundo rutwikir’ ibyaha byinshi.” (1 Petero 4:8) Ibyo birashaka kuvuga ko uwo mwashakanye ugira urukundo atazibutsa buli kanya ikosa lya mugenzi we. Urukundo rugira ruti: “Wakoze ikosa, ali nanjye ndayakora; ikosa lyawe rero ndalyirengagije, aliko nawe ube ali ko ungenzereza.”—Imigani 10:12; 19:11.
26. Iyo ingorane zivutse, ni iki kizoroshya ikemurwa lyazo?
26 Iyo abashakanye bihutira kwemera amakosa yabo no kwikosora, bilinda intonganya nyinshi n’agahinda. Intego yabo igomba kuba iyo gukemura ibibazo ntibe iyo gutsinda ingamba. Uwo mwashakanye yakosheje? Mugwire neza maze ibisigaye bizakemurwa bitagoye. Ese ni wowe uli mu ikosa? Saba imbabazi wiyoroheje. “Izuba ntirikarenge mukirakaye.”—Abefeso 4:26.
27. Ni ukubahiliza izihe nama za Bibiliya kuzafasha abashakanye gukemura ibibazo byabo?
27 Niba warashatse, ugomba kwita cyane cyane “atali ku nyungu yawe bwite cyangwa ibyawe bwite gusa, aliko kandi ugomba no kuzilikana abandi.” (Abafilipi 2:4) “Mwambar’ umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana. Mwihanganirana, kandi mubabariran’ ibyaha, uk’ umunt’agiz’ icy’apfa n’undi. Nk’uk’Umwami wacu [Yehova] yabababariye, ab’ari ko namwe mubabarirana. Arikw ikigeretse kw’ibyo byose, mwambar’ urukundo, kukw ari rwo murunga wo gutungana rwose.”—Abakolosai 3:12-14.
28. (a) Mbese, gutana bikemura ibibazo by’abashakanye? (b) Dukulikije Bibiliya, ni iyihe mpamvu yonyine yemerera umuntu kongera gushaka?
28 Abashakanye benshi batareka ngo Ijambo ly’Imana libayobore mu gukemura ingorane zabo biyambaza gutana. Dukulikije Imana, mbese, gutana ni ubulyo bwo gukemura ibibazo? Oya. (Malaki 2:15, 16) Umugambi wayo wali uko gushyingirwa biba iby’ubuzima bwose. (Abaroma 7:2) Bibiliya yemera gutana no kongera gushaka kubera impamvu imwe yonyine: iy’ubusambanyi. Icyo gihe, utaliho urubanza ni we ugomba kwemeza niba ashaka cyangwa adashaka gutana.—Matayo 5:32.
29. (a) Niba uwo mwashakanye atifatanya nawe mu bya Gikirsto, ugomba gukora iki? (b) Yenda ahali byagira ingaruka ki?
29 Niba se uwo mwashakanye yanga ko mwigana Bibiliya cyangwa akarwanya umulimo wawe wa Gikristo? No muli icyo gihe, Bibiliya ikugira inama yo guhamana na we no kudashaka gutana. Wihatire gutunganya ibyo mu rugo rwawe ukulikiza amabwiliza ya Bibiliya. Uko igihe gihita, ahali uwo mwashakanye azakururwa n’imico yawe myiza. (1 Abakorinto 7:10-16; 1 Petero 3:1, 2) Mbega ibyishimo wagira uramutse ubonye icyo gihembo ugikesha kwihangana kwawe n’urukundo rwawe!
30. Kuki ali iby’ingenzi cyane ku babyeyi guha abana urugero rwiza?
30 Abana ni isoko y’ibibazo byinshi byo mu mulyango. Icyo gihe wabigenza ute? Mbere na mbere, babyeyi, mutange urugero. Abana bihutira cyane kwigana ibikorwa kurusha gukulikiza amagambo. Igihe ibikorwa bitajyanye n’amagambo, ako kanya abana barabitahura. Rero, niba mwifuza ko abana banyu bagira imico ya Gikristo, nimubabere urugero.—Abaroma 2:21, 22.
31. (a) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma, abana bagomba kumvira ababyeyi? (b) Ushobora ute kwereka ingimbi ko ali iby’ubwenge kumvira itegeko ly’Imana libuza gusambana?
31 Ibaze hamwe n’abana bawe; ntibihagije kubabwira ngo: “Sinshaka ko usambana, kuko ali bibi cyane.” Bagomba kumenya ko ibyo bidashimisha Yehova. (Abefeso 5:3-5; 1 Abatesalonike 4:3-7) Bagomba kandi kumenya impamvu bagomba kumvira amategeko y’Imana. Urugero, ushobora kugaragaliza ingimbi imikulire y’igitangaza y’umwana uvuye mu guhura kw’ intanga y’umugabo “siperimatazoyide” n’iy’umugore “ovile,” maze ukabaza iyo ngimbi uti: “Ntiwemera ko Uwatumye igitangaza cyo kuvuka gishoboka arusha uwo ali we wese kumenya uko ingingo zibyara zigomba gukoreshwa?” (Zaburi 139:13-17) Cyangwa nanone uti: “Urakeka ko Umuremyi wacu yashyiliraho itegeko kutubuza ibyishimo by’ubuzima? Mbese, umunezero ntuturuka ahubwo mu kumvira amategeko ye?”
32. (a) Uzifata ute niba igitekerezo cy’umwana wawe gitandukanye n’icy’Imana? (b) Wafasha ute umwana kugira ubwenge bw’inyigisho za Bibiliya?
32 Ibibazo nk’ibyo bizatera umwana wawe kwibaza ku mategeko y’Imana yerekeye igitsina. Mureke avuge ibimuli ku mutima. Niba ingingo ye atali iyo wifuzaga, wirakara. Ntiwibagirwe ko urubyiruko bangana rwataye cyane inyigisho zikiranuka za Bibiliya; mwereke rero ko imico iliho ubu italimo ubwenge. Nibiba ngombwa, umubwire ibintu bizwi by’uko ubusambanyi bwagize ingaruka yo kubyara abana mu bulyo butemewe n’amategeko, y’indwara zifata ku bitsina, n’ibindi. Uzamufasha muli ubwo bulyo kugira ubwenge bwo mu nyigisho za Bibiliya.
33. Ni gute ibyilingiro bya Bibiliya by’ubuzima bw’ iteka muli paradizo y’isi bizadufasha kwitegulira imibereho y’ibyishimo mu mulyango?
33 Ibyilingiro byo kubaho iteka muli paradizo y’isi bizadufasha kuboneza ubuzima bwacu bwo mu mulyango. Kubera iki? Kubera ko bizadutera gukora uko dushoboye kose kugira ngo uhereye ubu tugire ubuzima twifuza kuzagira icyo gihe. Rero tuzakulikiza amabwiliza ya Yehova. Ingaruka izaba iyihe? Imana izongera ku munezero wacu wa none ibyilingiro by’ubuzima bw’iteka, ihirwe litunganye ly’iteka lyose lituli imbere.—Imigani 3:11-18.