Kumenyekanisha Intumwa Nyakuri Iyo Ari Yo
“Ni we ukomeza ijambo ry’umugaragu we, agasohoza inama z’intumwa ze.”—YESAYA 44:25, 26.
1. Ni gute Yehova amenyekanisha intumwa nyakuri izo ari zo, kandi ni gute ashyira ahabona iz’ibinyoma?
YEHOVA IMANA ni we Nyir’ukumenyekanisha intumwa ze nyakuri Ukomeye. Azimenyekanisha atuma ubutumwa avuga binyuriye kuri zo busohora. Yehova ni na we Nyir’ugushyira ahabona intumwa z’ibinyoma Ukomeye. Ni gute azishyira ahabona? Azishyira ahabona ahindura ubusa ibimenyetso byazo, n’ibyo zihanura. Muri ubwo buryo, agaragaza ko ari abahanuzi bishyizeho, ubutumwa bwabo bukaba rwose buturuka ku bitekerezo byabo by’ibinyoma—ni koko, imitekerereze yabo y’ubupfapfa, imitekerereze ya kimuntu!
2. Ni iyihe ntambara yabaye hagati y’intumwa mu bihe by’Abisirayeli?
2 Yesaya na Ezekiyeli bavuze ko bari intumwa za Yehova Imana. Mbese, bari zo? Reka tubirebe. Yesaya yahanuriye i Yerusalemu kuva ahagana mu wa 778 M.I.C., kugeza nyuma y’umwaka wa 732 M.I.C. Ezekiyeli yari yarajyanyweho umunyago i Babuloni, mu mwaka wa 617 M.I.C. Yahanuriye abavandimwe be b’Abayahudi bari aho. Abo bahanuzi bombi, batangazanyije ubushizi bw’amanga ko Yerusalemu yari kuzarimburwa. Abandi bahanuzi bo bavuze ko Imana itari kureka ngo ibyo bibe. Ni ba nde baje kugaragara ko bari intumwa nyakuri?
Yehova Ashyira Ahabona Abahanuzi b’Ibinyoma
3, 4. (a) Ni ubuhe butumwa bubiri buvuguruzanya bwabwiwe Abisirayeli bari i Babuloni, kandi se, ni gute Yehova yashyize ahabona intumwa y’ibinyoma? (b) Ni iki Yehova yavuze ko cyari kugera ku bahanuzi b’ibinyoma?
3 Igihe Ezekiyeli yari i Babuloni, yeretswe ibyarimo bibera mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ku irembo ry’umuryango warwo w’i Burasirazuba, hari abagabo 25. Muri bo hari ibikomangoma bibiri, Yazaniya na Pelatiya. Ni gute Yehova yababonaga? Muri Ezekiyeli 11:2, 3 hasubiza hagira hati “mwana w’umuntu, abo ni abantu bagambirira ibibi, kandi bakagira abo muri uyu murwa inama mbi; bavuga bati ‘mbese igihe cyo kubaka amazu nticyegereje?’ ” Izo ntumwa z’amahoro zishyiraga hejuru, zarimo zivuga ziti ‘nta kibi kiri i Yerusalemu. None se ntitugiye kuhubaka amazu menshi vuba aha!’ Bityo, Imana yabwiye Ezekiyeli guhanura yamagana abo bahanuzi bavugaga ibinyoma. Ku murongo wa 13 w’igice cya 11, Ezekiyeli atubwira uko byagendekeye umwe muri bo, mu magambo agira ati “ngihanura, Pelatiya mwene Benaya, aherako arapfa.” Ibyo bishobora kuba byarabayeho bitewe n’uko Pelatiya ari we wari igikomangoma cy’igikomerezwa kandi gifite ububasha kurusha abandi bose, kikaba kandi ari cyo cyari ku isonga mu gusenga ibigirwamana. Kuba yarapfuye mu buryo butunguranye, byagaragaje ko yari umuhanuzi w’ibinyoma!
4 Kuba Yehova yarishe Pelatiya, ntibyabujije abandi bahanuzi b’ibinyoma kubeshya bitwaje izina ry’Imana. Abo babeshyi bakomeje kugaragaza imyifatire y’ubugoryi, bahanura ibintu birwanya ibyo Imana ishaka. Bityo, Yehova Imana yabwiye Ezekiyeli ati “bazabona ishyano, ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira, kandi ari nta cyo beretswe.” Kimwe na Pelatiya, ‘[ntibari] kubaho,’ kuko baboneraga Yerusalemu “iyerekwa ry’amahoro, kandi ari nta mahoro,” babigiranye agasuzuguro.—Ezekiyeli 13:3, 15, 16.
5, 6. Ni gute Yesaya yagizwe umwere, akagaragazwa ko ari umuhanuzi nyakuri, n’ubwo hari izo ntumwa zose z’ibinyoma?
5 Ku birebana na Yesaya, ubutumwa bwe bwose yari yarahawe n’Imana buhereranye na Yerusalemu, bwarasohoye. Mu mpeshyi y’umwaka wa 607 M.I.C., Abanyababuloni barimbuye uwo murwa, maze bafata Abayahudi basigaye, babajyanaho iminyago i Babuloni (2 Ngoma 36:15-21; Ezekiyeli 22:28; Daniyeli 9:2). Mbese, ayo makuba yaba yaratumye abahanuzi b’ibinyoma bareka kubwira ubwoko bw’Imana amagambo y’ubusa, atagira umumaro? Oya, izo ntumwa z’ibinyoma zarabikomeje!
6 Uretse ibyo, Abisirayeli bari mu bunyage banahuraga n’abarotora inzozi b’abirasi, abapfumu, n’abaraguza inyenyeri. Ariko kandi, Yehova yagaragaje ko izo ntumwa z’ibinyoma zose ari abapfapfa batsinzwe, bahanuraga ibintu binyuranye n’ibyagombaga kuba. Mu gihe runaka, yagaragaje ko Ezekiyeli ari we wari intumwa ye nyakuri, nk’uko Yesaya yari yo. Yehova yasohoje amagambo yose yavugiye mu kanwa kabo, nk’uko yari yarabisezeranije agira ati “indagu z’abanyabinyoma nzihindura ubusa, abarozi nkabatera ibisazi, nsubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfu. Uwiteka ni we ukomeza ijambo ry’umugaragu we, agasohoza inama z’intumwa ze.”—Yesaya 44:25, 26.
Ubutumwa Butangaje, Buhereranye na Babuloni Hamwe na Yerusalemu
7, 8. Ni ubuhe butumwa bwahumetswe Yesaya yari afitiye Babuloni, kandi se, ni iki amagambo ye yashakaga kuvuga?
7 I Buyuda n’i Yerusalemu hagombaga kumara imyaka 70 harahindutse umusaka, ari nta muntu uhatuye. Icyakora, binyuriye kuri Yesaya na Ezekiyeli, Yehova yatangaje ko uwo murwa wari kuzongera kubakwa, n’igihugu kigaturwa, mu gihe nyacyo yari yarahanuye! Ubwo bwari ubuhanuzi butangaje. Kubera iki? Kubera ko Babuloni yari izwi hose ko itashoboraga na rimwe kurekura imfungwa zayo (Yesaya 14:4, 15-17). None se, ni nde wari gushobora kurekura izo mbohe? Ni nde wari gushobora guhirika igihangange Babuloni, cyari gifite inkuta nini hamwe n’amazi yari akirinze? Ushoborabyose Yehova, yari kubishobora! Kandi yivugiye ko yari kubikora, agira ati “[m]bwira imuhengeri [n]ti ‘kama; nanjye nzakamya imigezi yawe [ni ukuvuga amazi yarindaga umurwa].’ Kandi avuga ibya Kuro ati ‘ni umushumba wanjye, azasohoza ibyo nshaka byose.’ Akavuga iby’i Yerusalemu ati ‘hazubakwa’, kandi avuga iby’urusengero ati ‘urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’ ”—Yesaya 44:25, 27, 28.
8 Tekereza gato! Uruzi Ufurate, inzitizi ikomeye cyane yatangiraga abantu, kuri Yehova yari nk’igitonyanga cy’amazi kiguye ahantu humye. Iyo nzitizi yagombaga gukama mu kanya gato! Babuloni yari kugwa. N’ubwo byari hafi imyaka 150 mbere y’uko Kuro w’Umuperesi avuka, Yehova yabwiye Yesaya ngo ahanure iby’uko uwo mwami yari gufata Babuloni, n’ibyo kurekurwa kw’Abayahudi b’imbohe, abahaye uburenganzira bwo gusubirayo, bakongera bakubaka Yerusalemu, n’urusengero rwayo.
9. Ni nde Yehova yashyizeho kugira ngo abe umuhagarariye mu guhana Babuloni?
9 Ubwo buhanuzi tubusanga muri Yesaya 45:1-3, hagira hati “ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta, ni we mfashe ukuboko kw’iburyo, nkamuneshereza amahanga ari imbere ye . . . kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. ‘Nzakujya imbere; ahataringaniye mparinganize; nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe.’ ”
10. Ni mu buhe buryo Kuro “yimikishij[w]e amavuta,” kandi se, ni gute Yehova yashoboraga kumuvugisha, imyaka isaga ijana mbere y’uko avuka?
10 Zirikana ko Yehova yavugishije Kuro nk’aho yari ariho. Ibyo bihuza n’amagambo ya Pawulo, avuga ko Yehova “[y]īta ibitariho nk’aho ari ibiriho” (Abaroma 4:17). Nanone kandi, Imana igaragaza ko Kuro ari “uwo yimikishije amavuta.” Kuki yakoze ibyo? N’ubundi kandi, nta na rimwe umutambyi mukuru wa Yehova yigeze asuka amavuta yera ku mutwe wa Kuro. Ibyo ni ko biri, ariko rero, uko ni ugusigwa mu buryo bw’ubuhanuzi. Bigaragaza gushyirwa mu mwanya w’ubutegetsi wihariye. Bityo, Imana yashoboraga kuvuga ibihereranye n’uko yari gushyiraho Kuro mbere y’igihe, nk’aho ari ugusigwa.—Gereranya na 1 Abami 19:15-17; 2 Abami 8:13.
Imana Isohoza Amagambo Avugwa n’Intumwa Zayo
11. Kuki abaturage b’i Babuloni bumvaga bafite umutekano?
11 Igihe Kuro yazamukaga agiye gutera Babuloni, abaturage baho bumvaga barinzwe rwose, bafite umutekano. Umurwa wabo wari uzengurutswe n’umuferege muremure kandi wagutse w’amazi warindaga umurwa, wari ugizwe n’Uruzi Ufurate. Aho uruzi rwanyuraga rwambukiranya umurwa, hari urukuta rwakomezaga kuri buri ruhande rw’inkombe z’uruzi. Kugira ngo arutandukanye n’umurwa, Nebukadinezari yubatse icyo yise “urukuta rukomeye, kimwe n’umusozi, rukaba rutarashoboraga kunyeganyezwa . . . uburebure bwarwo bwareshyaga n’umusozi.”a Urwo rukuta rwari rufite imiryango ifite inzugi nini zikozwe mu miringa. Kugira ngo umuntu ayinyuremo, yagombaga kuzamuka inkombe y’uruzi. Ntibitangaje rero kuba imfungwa z’i Babuloni zari zarihebye ku buryo zumvaga zitazigera na rimwe zirekurwa!
12, 13. Ni gute amagambo Yehova yavuze binyuriye ku ntumwa ye Yesaya, yasohoye igihe Kuro yigaruriraga Babuloni?
12 Ariko kandi, imbohe z’Abayahudi zizeraga Yehova, zo ntizihebye! Zari zifite ibyiringiro bishimishije. Imana yari yarasezeranije binyuriye ku bahanuzi bayo, ko yari kuzazibohora. Ni gute Imana yasohoje isezerano ryayo? Kuro yategetse ingabo ze kuyobya Uruzi rwa Ufurate, ziruyobereza ku birometero byinshi mu majyaruguru ya Babuloni. Bityo, uburinzi bukomeye bw’umurwa, bwasigaye ari nk’umuyoboro wakamye. Mu ijoro ryari simusiga muri Babuloni, abari mu myidagaduro irangwa n’ubusinzi, bagize uburangare maze basiga za nzugi ebyiri zari ku nkengero za Ufurate zikinguye. Nta bwo Yehova yamennye, ibi byo kumena, izo nzugi zari zikozwe mu miringa; ndetse nta n’ubwo yaciye ibihindizo bikozwe mu byuma izo nzugi zari zikingishije, ariko kandi uburyo buhebuje yakoresheje kugira ngo zikomeze kuba zikinguye, bwagize ingaruka nk’iyo ibyo byari kugira. Inkuta za Babuloni nta cyo zari zimaze. Ingabo za Kuro ntizagombaga kuririra ku rwego kugira ngo zigeremo imbere. Yehova yagiye imbere ya Kuro, avanaho “ahataringaniye,” ni koko, avanaho imbogamizi zose. Yesaya yagaragaye ko yari intumwa nyakuri y’Imana.
13 Mu gihe Kuro yari amaze gufata umujyi wose, ubutunzi bwawo bwose bwari mu maboko ye, hakubiyemo n’ubwari buhishwe mu byumba byari ahiherereye. Kuki Yehova Imana yakoreye Kuro ibyo? Kwari ukugira ngo amenye ko Yehova, ‘umuhamagara mu izina rye,’ ari we Mana ivuga ubuhanuzi nyakuri, kandi akaba Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga w’isi n’ijuru. Yari kumenya ko Imana yari yaramukoreye gahunda yo gufata ubutegetsi, kugira ngo arekure ubwoko bwayo, ari bwo Isirayeli.
14, 15. Tuzi dute ko kuba Kuro yarigaruriye Babuloni, yabikeshaga Yehova?
14 Iyumvire amagambo Yehova yabwiye Kuro, agira ati “ku bw’umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe, nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya. ‘Ni jye Uwiteka, nta wundi; nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza, nubwo utigeze kumenya, kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho. Ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro [ni ukuvuga ayazanira ubwoko bwe bwari mu bunyage] n’amakuba [kuri Babuloni]. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose.’ ”—Yesaya 45:4-7.
15 Kuba Kuro yarigaruriye Babuloni, yabikeshaga Yehova, kuko ari We wamukomeje kugira ngo asohoze ibyo Ashaka, arwanya uwo murwa mubi, maze akabohora ubwoko Bwe bwari imbohe. Mu kubigenza ityo, Imana yitabaje ijuru ryayo kugira ngo risuke imbaraga zo gutuma habaho ibikorwa byo gukiranuka. Yitabaje isi yayo, kugira ngo itume habaho imimerere yo gukiranuka n’agakiza ku bwoko bwayo bwari bwarajyanyweho iminyago. Kandi ijuru n’isi byayo bw’ikigereranyo byitabiriye iryo tegeko (Yesaya 45:8). Yesaya yagaragajwe ko yari intumwa nyakuri ya Yehova, imyaka isaga ijana nyuma yo gupfa kwe!
Inkuru Nziza Intumwa Itangariza Siyoni!
16. Ni iyihe nkuru nziza yashoboraga gutangazwa mu murwa wa Yerusalemu wari warabaye umusaka, igihe Babuloni yaneshwaga?
16 Ariko kandi, hari ibirenze ibyo. Muri Yesaya 52:7 havuga iby’ubutumwa bwiza bureba Yerusalemu, hagira hati “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro, akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza, akabwira i Siyoni ati ‘Imana yawe iri ku ngoma.’ ” Tekereza ukuntu byari bishimishije kubona intumwa ijya i Yerusalemu ivuye mu misozi! Yagombaga kuba ifite ubutumwa. Ni butumwa ki? Ni ubutumwa bushimishije bw’i Siyoni. Ni ubutumwa bw’amahoro, ni koko, ubutumwa bw’ineza y’Imana. Yerusalemu n’urusengero rwayo, byari kongera kubakwa! Kandi intumwa itangaza mu ijwi rigaragaza ibyishimo byo gutsinda, igira iti “Imana yawe iri ku ngoma.”
17, 18. Ni gute kuba Kuro yaranesheje Babuloni byagize ingaruka ku izina rya Yehova ubwe?
17 Igihe Yehova yemereraga Abanyababuloni guhirika intebe ye y’ikigereranyo, iyo abami bo mu gisekuruza cya Dawidi bicaragaho, byasaga n’aho atari akiri Umwami. Merodaki, imana yategekaga i Babuloni, yagaragaraga ko yari yamusimbuye. Icyakora, igihe Imana y’i Siyoni yaneshaga Babuloni, yagaragaje ko ari umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi—ko yari Umwami ukomeye kurusha abandi bose. Kandi kugira ngo atsindagirize uko kuri, Yerusalemu, “ururembo rw’Umwami ukomeye,” yagombaga kongera kubakwa, hamwe n’urusengero rwayo (Matayo 5:35). Na ho ku bihereranye n’intumwa yazanye iyo nkuru nziza, n’ubwo ibirenge byayo byari biriho umukungugu, byanduye, kandi byakomeretse, mu maso y’abakundaga Siyoni n’Imana yayo, byagaragaraga ko ari byiza cyane!
18 Mu buryo bw’ubuhanuzi, kugwa kwa Babuloni kwagaragazaga ko ubwami bw’Imana bwari bushyizweho, kandi uwari uzanye iyo nkuru nziza, yari umubwiriza wavugaga ibihereranye n’uko kuri. Byongeye kandi, iyo ntumwa ya kera, yahanuwe binyuriye kuri Yesaya, yashushanyaga intumwa izanye inkuru nziza ikomeye kurushaho—ikomeye kurushaho, kubera ko ibikubiyemo biri mu rwego rwo hejuru cyane, n’umutwe mukuru wayo uhereranye n’Ubwami, hamwe n’ingaruka zihebuje igira ku bantu bose bafite ukwizera.
19. Ni ubuhe butumwa buhereranye n’igihugu cy’Isirayeli, Yehova yatanze binyuriye kuri Ezekiyeli?
19 Ezekiyeli na we yahawe ubuhanuzi bushishikaje buhereranye no kongera gusubiza ibintu mu buryo. Yahanuye agira ati “uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: . . . ‘nzatuma imidugudu iturwamo n’ahasenyutse hasubirana. Maze bazavuga bati “iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo mu Edeni.” ’ ”—Ezekiyeli 36:33, 35.
20. Mu buryo bw’ubuhanuzi, ni iyihe nkunga ishimishije Yesaya yateye Yerusalemu?
20 Igihe ubwoko bw’Imana bwari mu bunyage i Babuloni, bwaririraga Siyoni (Zaburi 137:1). Ubwo noneho, bwashoboraga kwishima. Yesaya yabuteye inkunga agira ati “nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y’i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be, acunguye i Yerusalemu. Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y’amahanga yose; impera z’isi zose zizabona agakiza k’Imana yacu.”—Yesaya 52:9, 10.
21. Ni gute amagambo avugwa muri Yesaya 52:9, 10 yasohoye, nyuma yo kuneshwa kwa Babuloni?
21 Ni koko, ubwoko bwa Yehova bwatoranijwe bwari bufite impamvu zikomeye zo kugira ibyishimo. Bwari bugiye kongera gutura ahantu hari harabaye umusaka, maze bukahahindura nk’ubusitani bwa Edeni. Yehova yari ‘yarahinnye ukuboko kwe kwera’ kubera bwo. Yakunje ishati ye mu buryo bw’ikigereranyo, kugira ngo ashobore kubucyura mu gihugu cyabwo bwakundaga cyane. Icyo nticyari igikorwa cyoroheje, kidashobora kumenyekana mu mateka. Oya, abantu bose bariho icyo gihe, babonye Imana ‘ihina ukuboko,’ ikoresha imbaraga mu bibazo birebana n’abantu, kugira ngo izanire ishyanga agakiza mu buryo butangaje. Abantu b’amahanga bahawe igihamya kidashidikanywaho cy’uko Yesaya na Ezekiyeli bari intumwa nyakuri za Yehova. Nta muntu n’umwe washoboraga gushidikanya ko Imana y’i Siyoni ari yo Mana nzima, kandi y’ukuri yonyine mu isi yose. Muri Yesaya 35:2, dusoma ngo “bazareba ubwiza bw’Uwiteka, n’igikundiro cy’Imana yacu.” Abemeye icyo gihamya cy’uko Yehova ari Imana, baramuhindukiriye kugira ngo bamusenge.
22. (a) Ni ku bw’ikihe kintu twebwe abasenga Yehova dushobora gushimira muri iki gihe? (b) Kuki twagombye mu buryo bwihariye gushimira ku bwo kuba Yehova yarashyize ahabona intumwa z’ibinyoma?
22 Mbega ukuntu twagombye gushimira ku bwo kuba Yehova amenyekanisha intumwa ze nyakuri! Rwose, “ni we ukomeza ijambo ry’umugaragu we, agasohoza inama z’intumwa ze” (Yesaya 44:26). Ubuhanuzi yahaye Yesaya na Ezekiyeli bwo kongera gusubiza ibintu mu buryo, buhimbaza urukundo rwe rukomeye, ubuntu butagereranywa, n’imbabazi agirira abagaragu be. Ku bw’ibyo, dukwiriye rwose gusingiza Yehova mu buryo bwose! Kandi muri iki gihe, twebwe twagombye mu buryo bwihariye kumushimira ku bwo kuba yarashyize ahabona intumwa z’ibinyoma. Ibyo ni ko biri, bitewe n’uko inyinshi zigaragara mu isi muri iki gihe. Ubutumwa bwazo buhambaye, bwirengagiza imigambi ya Yehova yatangajwe. Igice gikurikira kizadufasha kumenya izo ntumwa z’ibinyoma.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igitabo The Monuments and the Old Testament, cyanditswe na Ira Maurice Price, mu mwaka wa 1925.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni gute Yehova amenyekanisha intumwa ze nyakuri?
◻ Binyuriye kuri Yesaya, ni nde Yehova yavuze ko yari umuhagarariye mu kunesha Babuloni?
◻ Ni gute ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ibyo kuneshwa kwa Babuloni, bwasohoye?
◻ Ni izihe ngaruka nziza kuneshwa kwa Babuloni kwagize ku izina rya Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Babuloni yasaga n’aho idashobora kuneshwa n’amahanga yariho mu gihe cya Ezekiyeli