Abarobanuriwe Kuba Abasingiza Imana Bishimye ku Isi Hose
“Haleluya. Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, nimushime, nimushime izina ry’Uwiteka.”—ZABURI 113:1.
1, 2. (a) Mu guhuza na Zaburi ya 113:1-3, ni nde dukwiriye gusingiza tubigiranye igishyuhirane? (b) Ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza?
YEHOVA IMANA, ni we Muremyi Mukuru w’ijuru n’isi, Umutegetsi wacu w’Ikirenga w’iteka ryose. Dukwiriye kumusingiza mu buryo bwuzuye tubigiranye igishyuhirane. Iyo ni yo mpamvu muri Zaburi 113:1-3, haduha itegeko rigira riti “Haleluya. Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, nimushime, nimushime izina ry’Uwiteka. Izina ry’Uwiteka rihimbazwe, uhereye none, ukageza iteka ryose. Uhereye aho izuba rirasira, ukageza aho rire[n]gera, izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa.”
2 Twebwe Abahamya b’Imana, twishimira kubigenza dutyo. Mbega ukuntu bishimishije kuba vuba hano, Yehova Imana azatuma iyo ndirimbo y’ikigereranyo yo kumusingiza turirimbana ibyishimo muri iki gihe, ikwira ku isi hose (Zaburi 22:28, umurongo wa 27 muri Biblia Yera)! Mbese, ijwi ryawe ririmo rirumvikana mu majwi y’abagize uwo mutwe ukomeye w’abaririmbyi ku isi hose? Niba ari ko biri, mbega ukuntu gutandukanywa n’iyi si irangwa n’amacakubiri, itagira ibyishimo, bigomba kuba bigushimisha!
3. (a) Ni iki gituma ubwoko bwa Yehova buba ubwoko butandukanye n’abandi kandi bwihariye? (b) Ni mu buhe buryo twatandukanijwe n’abandi?
3 Kuba dusingiza Yehova twunze ubumwe, bituma rwose tuba abantu batandukanye n’abandi, kandi bihariye. Tuvuga rumwe kandi tukigisha bimwe, kandi dukoresha uburyo bumwe mu gutangaza ‘kugira neza kwinshi [kwa Yehova]’ (Zaburi 145:7). Ni koko, twebwe ubwoko bwa Yehova bwamwiyeguriye, twatoranyirijwe umurimo w’Imana yacu, ari yo Yehova. Imana yabwiye ubwoko bwayo bwa kera bwari bwarayiyeguriye, ari bwo Isirayeli, ko bwagombaga kwitandukanya n’amahanga yari abukikije, kugira ngo butanduzwa n’ibikorwa byayo (Kuva 34:12-16). Yahaye ubwoko bwayo amategeko yagombaga kubufasha kubigeraho. Muri iki gihe na bwo, Yehova yaduhaye Ijambo rye Ryera, ari ryo Bibiliya. Inyigisho zikubiyemo, zitwereka uburyo dushobora gukomeza kwitandukanya n’iyi si (2 Abakorinto 6:17; 2 Timoteyo 3:16, 17). Nta bwo twitandukanyie n’abandi mu buryo bwo kwigunga mu bigo byitwa iby’abihaye Imana, nk’uko bimeze ku bapadiri n’ababikira bo muri Babuloni Ikomeye. Turi abantu basingiriza Yehova mu ruhame, dukurikiza urugero rwa Yesu Kristo.
Twigane Usingiza Yehova w’Ibanze
4. Ni gute Yesu yatanze urugero mu bihereranye no gusingiza Yehova?
4 Yesu ntiyigeze atandukira, ngo areke intego ye yo gusingiza Yehova. Kandi ibyo, byamutandukanije n’isi. Mu masinagogi no mu rusengero i Yerusalemu, yasingizaga izina ry’Imana ryera. Haba mu mpinga z’umusozi cyangwa ku nkengero z’inyanja, aho imbaga y’abantu yabaga iteraniye hose, Yesu yabwiririzaga mu ruhame ibyerekeye ukuri kwa Yehova. Yagize ati “ndagusingiriza mu ruhame, Data, Mwami w’ijuru n’isi” (Matayo 11:25, NW). Ndetse n’igihe yari imbere ya Pontiyo Pilato, arimo acirwa urubanza, Yesu yahamije agira ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Yesu yari azi agaciro k’umurimo we. Aho Yesu yabaga ari hose, yatangaga ubuhamya ku byerekeye Yehova, kandi akamusingiriza mu ruhame.
5. Ni nde werekezwaho amagambo yo muri Zaburi 22:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera, kandi se, ni uwuhe mutima twagombye kugira?
5 Muri Zaburi 22:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera, tuhasanga iyi mvugo y’ubuhanuzi yerekeza k’Usingiza Yehova w’Ibanze, igira iti “nzabwira bene Data izina ryawe, nzagushimira hagati y’iteraniro.” Kandi mu Baheburayo 2:11, 12, intumwa Pawulo yerekeza iyo mirongo ku Mwami Yesu, no ku bo Yehova Imana yejeje kugira ngo bazahabwe ikuzo mu ijuru. Kimwe na we, ntibakozwa isoni no gusingiza izina rya Yehova bari mu itorero. Mbese, mu gihe turi mu materaniro y’itorero, tuba dufite umutima nk’uwo? Kwifatanya mu materaniro tubigiranye igishyuhirane, binyuriye mu gutega amatwi no mu byo tuvuga, bihesha Yehova ikuzo. Ariko se, gusingiza Yehova twishimye, ni aho bigarukira gusa?
6. Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be, kandi se, ni gute abakunda umucyo bahesha Imana ikuzo?
6 Dukurikije uko muri Matayo 5:14-16 habivuga, Umwami Yesu yanategetse abigishwa be kureka umucyo wabo ukaboneka, kugira ngo n’abandi basingize Yehova. Yagize ati “muri umucyo w’isi: . . . umucyo wanyu uboneker[e] imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.” Abakunda umucyo, bahesha Imana ikuzo. Mbese, ibyo babikora binyuriye mu kuvuga amagambo meza no gukora ibikorwa byiza byo gufasha abantu? Oya, ahubwo babikora bahesha Yehova ikuzo bunze ubumwe. Ni koko, abakunda umucyo, biyegurira Imana maze bakaba abayisingiza bishimye. Mbese, waba warateye iyo ntambwe ishimishije?
Ibyishimo Bibonerwa mu Gusingiza Yehova
7. Kuki abasingiza Yehova bishimye bene ako kageni, kandi se, ni ibihe byishimo bagize ku munsi wa Pentekote mu mwaka wa 33 I.C.?
7 Kuki abasingiza Yehova bishimye bene ako kageni? Ni ukubera ko ibyishimo ari imbuto y’umwuka wera w’Imana. Mu Bagalatiya 5:22, yashyizwe mu rutonde rw’imbuto z’umwuka, ikurikira urukundo. Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, barangwaga n’iyo mbuto y’umwuka wa Yehova. Ku munsi wa Pentekote mu mwaka wa 33 I.C., igihe Imana yasukaga umwuka wayo ku bigishwa ba Yesu bageraga ku 120, bose batangiye gusingiza Yehova mu ndimi zitandukanye. Abayahudi b’abanyedini bari baraje i Yerusalemu baturutse mu mahanga menshi, ‘barumiwe bose, baratangara.’ Biyamiriye bagira bati “turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu” (Ibyakozwe 2:1-11). Uko gusingiza Yehova mu buryo buhebuje mu ndimi nyinshi, byagize izihe ngaruka? Abayahudi hamwe n’abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi bagera hafi ku 3.000, bakiriye ubutumwa bwiza bw’Ubwami buhereranye na Mesiya. Barabatijwe, buzuzwa umwuka wera, maze bunga amajwi yabo ku y’abasingiza Yehova bishimye, babishishikariye (Ibyakozwe 2:37-42). Mbega ukuntu ibyo byari imigisha!
8. Nyuma ya Pentekote, ni iki Abakristo bakoze kugira ngo bongere ibyishimo byabo?
8 Iyo nkuru ikomeza igira iti “iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima, bakarya bishimye, bafite imitima itishāma, bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose; kandi uko bukeye, Umwami Imana ikabongerera abakizwa” (Ibyakozwe 2:46, 47). Mbese, kwifataniriza hamwe no gusangira ibyo kurya, byaba ari byo byonyine byatumaga bagira ibyishimo byinshi? Oya, ibyishimo byabo byinshi, babiheshwaga no gusingiza Yehova Imana, iminsi yose. Kandi ibyishimo byabo byarushijeho kwiyongera, igihe babonaga abantu babarirwa mu bihumbi bitabira ubutumwa bwabo bubonerwamo agakiza. Ibyo ni ko bimeze no kuri twe muri iki gihe.
Abasingiza Imana Bishimye bo mu Mahanga Yose
9. (a) Ni ryari kandi ni gute, Imana yatangiye guha abantu bo mu mahanga yose uburyo bwo kumva ubutumwa bwayo bwiza? (b) Kuki umwuka wera wasutswe kuri Koruneliyo hamwe n’abari bifatanyije na we, mbere y’uko babatizwa?
9 Nta bwo Yehova yashakaga ko umurimo wo gutanga umucyo wakorwaga n’abagaragu be, ugarukira ku ishyanga rimwe gusa. Ni yo mpamvu, uhereye mu mwaka wa 36 I.C., yahaye abantu bo mu mahanga yose, uburyo bwo kumva ubutumwa bwe bwiza. Ayobowe n’Imana, Petero yagiye i Kayisariya mu rugo rw’umutware w’Umunyamahanga utegeka umutwe w’ingabo. Yahasanze Koruneliyo, incuti ze z’amagara, hamwe n’abo mu rugo rwe, bateraniye hamwe. Mu gihe bategaga amatwi amagambo ya Petero babigiranye ubwitonzi, bizeye Yesu mu mitima yabo. Ibyo tubizi dute? Kuko umwuka wera w’Imana waje kuri abo Banyamahanga bizeye. Ubusanzwe, impano y’umwuka w’Imana yatangwaga nyuma y’umubatizo gusa, ariko icyo gihe bwo, Yehova yagaragaje ko yemeye abo bantu batari Abayahudi, mbere y’uko bibizwa mu mazi. Iyo Yehova ataza kuba yarabigenje atyo, nta bwo Petero aba yaramenye ko ubwo noneho Imana yari yemeye ko Abanyamahanga baba abagaragu bayo, kandi ko bakwiriye umubatizo w’amazi.—Ibyakozwe 10:34, 35, 47, 48.
10. Ni gute byari byarahanuwe uhereye kera kose, ko abantu bo mu mahanga yose bari kuzasingiza Yehova?
10 Uhereye kera kose, Yehova yari yarahanuye ko abantu bo mu mahanga yose bari kuzamusingiza. Yari kugira abantu bamusingiza bishimye mu bihugu byose. Kugira ngo intumwa Pawulo ibigaragaze, yandukuye amagambo y’ubuhanuzi yo mu Byanditswe bya Giheburayo. Yabwiye itorero mpuzamahanga ry’Abakristo b’i Roma ati “mwemerane, nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe. Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w’abakebwe wo kubagaburira iby’Imana, ku bw’ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe, kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo, nk’uko byanditswe [muri Zaburi 18:50, umurongo wa 49 muri Biblia Yera] ngo: ‘nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, kandi nzaririmbira izina ryawe.’ Kandi [avuga ibyo mu Gutegeka 32:43] ngo ‘banyamahanga mwese mwe, mwishimane n’ubwoko bwayo.’ Kandi [nanone muri Zaburi 117:1] ngo ‘banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka: kandi amoko yose amuhimbaze.’ ”—Abaroma 15:7-11, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
11. Ni gute Imana yafashije abantu bo mu mahanga yose kumenya ukuri kwayo, kandi ingaruka yabaye iyihe?
11 Nta bwo abantu bashobora gusingiza Yehova bunze ubumwe batiringiye Yesu Kristo, uwo Imana yashyiriyeho gutegeka abantu bo mu mahanga yose. Mu kubafasha kugira ngo basobanukirwe ukuri kwayo kuyobora ku buzima bw’iteka, Imana yashyizeho porogaramu mpuzamahanga yo kwigisha. Iyobora iyo porogaramu binyuriye ku itsinda ryayo ry’umugaragu ukiranuka (Matayo 24:45-47). Ibyo bigira izihe ngaruka? Amajwi y’abantu bishimye basaga miriyoni eshanu, basingiza Yehova baririmba mu bihugu bisaga 230. Hari n’abandi babarirwa muri za miriyoni, na bo bagaragaza ko bashimishijwe babigenza batyo. Irebere nawe umubare w’abateranye ku Rwibutso mu mwaka wa 1996: abantu bagera ku 12.921.933. Birahebuje!
Imbaga y’Abantu Benshi Basingiza Imana Bishimye, Bari Barahanuwe
12. Ni ibihe bintu bishishikaje intumwa Yohana yeretswe, kandi se, ni ukuhe kuri nyako kw’ibintu ibyo byerekezwaho?
12 Mu iyerekwa, intumwa Yohana yabonye “[imbaga y’]abantu benshi” bo mu mahanga yose (Ibyahishuwe 7:9). Umutwe w’indirimbo zo gusingiza ziririmbwa n’abagize imbaga y’abantu benshi bafatanyije n’abasigaye basizwe b’Imana, ni uwuhe? Yohana awutubwira muri aya magambo ngo “agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’intama” (Ibyahishuwe 7:10). Ibyo birimo biratangazanywa ubushizi bw’amanga mu mpande zose z’isi. Tuzunguza amashami y’imikindo mu buryo bw’ikigereranyo, dusingiza Imana twunze ubumwe, tuvuga ko ari yo Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi tugatanga ubuhamya imbere y’ijuru n’isi tubigiranye ibyishimo, ko agakiza kacu ‘ari’ yo tugakesha, yo hamwe n’Umwana wayo, Umwana w’Intama, ari we Yesu Kristo. Mbega ukuntu intumwa Yohana igomba kuba yarashimishijwe no kwerekwa ibyo bintu bishishikaje byerekeye imbaga y’abantu benshi! Kandi se, mbega ukuntu muri iki gihe dushimishwa no kubona ukuri nyako kw’ibyo Yohana yeretswe, ndetse natwe tukaba tubarirwamo!
13. Ni iki gituma ubwoko bwa Yehova butandukana n’isi?
13 Twebwe abagaragu ba Yehova, twumva dufite ishema ryo kwitirirwa izina rye (Yesaya 43:10, 12). Kuba turi Abahamya ba Yehova, bituma tuba abantu batandukanye n’ab’iyi si. Mbega ukuntu bishimishije kwitirirwa izina ry’Imana ryihariye, no gukora umurimo w’Imana, kandi akaba ari na wo tugira intego mu mibereho yacu! Umugambi ukomeye wa Yehova wo kweza izina rye ryera, no kuvana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga binyuriye ku Bwami, watumye tugira imibereho ifite icyo igamije. Kandi yadufashije kugira uruhare mu mugambi w’Imana urebana n’izina ryayo hamwe n’Ubwami bwayo. Kugira ngo ibigereho, yakoresheje uburyo butatu.
Twahawe Ukuri
14, 15. (a) Ni ubuhe buryo bumwe Imana yadufashijemo, kugira ngo tugire uruhare mu mugambi wayo, werekeye izina ryayo n’Ubwami bwayo? (b) Ni gute Ubwami bwashyizweho mu mwaka wa 1914 I.C., butandukanye n’ubwahiritswe mu mwaka wa 607 M.I.C.?
14 Mbere na mbere, Yehova yahaye ubwoko bwe ukuri. Ikintu gishimishije cyane kurusha ibindi cyahishuwe, ni uko Ubwami bwe bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914 (Ibyahishuwe 12:10). Ubwo butegetsi bwo mu ijuru, butandukanye n’ubwami bwe bw’ikigereranyo bwari i Yerusalemu, aho abami bo mu muryango wa Dawidi bimikirwaga. Ubwo bwami bwaje guhirikwa, maze uhereye mu mwaka wa 607 M.I.C., Yerusalemu yigarurirwa burundu n’ubutegetsi bw’ibihangage by’isi by’Abanyamahanga. Ubwami bushya bwashyizweho na Yehova mu mwaka wa 1914, ni ubutegetsi bwo mu ijuru butazigera bwigarurirwa n’undi muntu uwo ari we wese utari Yehova, kandi nta bwo buzigera burimburwa (Daniyeli 2:44). Nanone kandi, imitegekere yabwo itandukanye n’iy’ubundi butegetsi. Mu buhe buryo? Mu Byahishuwe 11:15 hasubiza hagira hati “mu ijuru havuga amajwi arenga, ngo ‘Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.’ ”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
15 ‘Ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we,’ butegeka isi yose y’abantu. Ubwo buryo bushya bwo kugaragaza ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, bugizwe n’Umwana we wa Kimesiya, hamwe n’abavandimwe ba Yesu bagera ku 144.000, abenshi muri bo bakaba barazutse bagahabwa ikuzo mu ijuru, si ibintu bidushishikaza mu buryo bwo kugwiza ubwenge gusa—ibintu bimeze nk’inyigisho abanyeshuri bishimira kujyaho impaka gusa. Oya, ubwo Bwami bwo mu ijuru, ni ubutegetsi nyakuri. Kandi ibyiringiro byacu bishimishije byo kuzabaho iteka mu butungane tubikesha ubwo butegetsi, biduha impamvu nyinshi zituma dukomeza kwishima. Kuba twarahawe uko kuri kw’Ijambo rya Yehova, bidusunikira kurivugaho neza buri gihe (Zaburi 56:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera). Mbese, ukora ibyo buri gihe, ubwira buri wese ko Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya ubu burimo butegeka mu ijuru?
Dufashwa n’Umwuka Wera, Hamwe n’Umuryango w’Abavandimwe ku Isi Hose
16, 17. Ni Ubuhe buryo bwa kabiri n’ubwa gatatu Imana yadufashijemo, kugira ngo tugire uruhare mu mugambi wayo?
16 Uburyo bwa kabiri Imana yadufashijemo kugira ngo tugire uruhare mu mugambi wayo, ni uko yaduhaye umwuka wayo wera, udufasha kwera imbuto zawo nziza mu mibereho yacu, no kwemerwa na yo (Abagalatiya 5:22, 23). Byongeye kandi, Pawulo yandikiye Abakristo basizwe agira ati ‘twebweho twahawe umwuka uva ku Mana, kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu’ (1 Abakorinto 2:12). Kwemera kuyoborwa n’umwuka wa Yehova, bituma buri wese muri twe ashobora kumenya kandi agasobanukirwa ibintu byiza yaduhaye muri iki gihe, abigiranye ubuntu—ni ukuvuga, amasezerano ye, amategeko ye, amahame ye, n’ibindi n’ibindi.—Gereranya na Matayo 13:11.
17 Ku bihereranye n’uburyo bwa gatatu Imana idufashirizamo, dufite umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe wo ku isi hose, hamwe na gahunda ya Yehova ishimishije yo gusenga mu rwego rw’umuteguro. Intumwa Petero yerekeje kuri uwo muryango, igihe yaduteraga inkunga yo ‘gukunda umuryango wose w’abavandimwe’ (1 Petero 2:17, NW). Umuryango wacu mpuzamahanga dukunda w’abavandimwe na bashiki bacu, udufasha gukorera Yehova dufite ibyishimo byinshi mu mutima, nk’uko Zaburi ya 100:2 idutegeka igira iti “mukorere Uwiteka munezerewe: muze mu maso ye muririmba.” Hanyuma, umurongo wa 4 ugira uti “mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza; mumushime, musingize izina rye.” Bityo rero, twaba tubwiriza mu ruhame cyangwa tujya mu materaniro yacu, dushobora kubona ibyishimo. Mbega amahoro n’umutekano twaboneye mu bikari byiza by’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova!
Dusingize Yehova Tubigiranye Ibyishimo!
18. Kuki dushobora kubonera ibyishimo mu gusingiza Yehova, n’ubwo twaba dushavuzwa n’ibitotezo, cyangwa izindi ngorane?
18 N’ubwo twaba dushavuzwa n’imimerere igoranye, ibitotezo, cyangwa se ibindi bibazo, nimucyo twishimire kuba turi mu nzu ya Yehova yo gusengeramo (Yesaya 2:2, 3). Wibuke ko ibyishimo, ari umuco uba mu mutima. Abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo ba mbere, basingizaga Yehova bishimye, n’ubwo bagezweho n’ingorane nyinshi kandi bagatakaza ibintu byinshi (Abaheburayo 10:34). Bagenzi bacu duhuje ukwizera bariho muri iki gihe, na bo bameze nk’abo Bakristo.—Matayo 5:10-12.
19. (a) Ni irihe tegeko risubirwamo kenshi ridushishikariza gusingiza Yehova? (b) Ni iki ubuzima bwacu bw’iteka bushingiyeho, kandi se, ni iki twiyemeje gukora tumaramaje?
19 Abakorera Yehova twese, twishimira kumvira itegeko duhabwa na Bibiliya ryo kumusingiza. Igitabo cy’Ibyahishuwe, gisubiramo incuro nyinshi amagambo yo gusingiza Imana, mu mvugo igira iti ‘musingize Ya’ (Ibyahishuwe 19:1-6, NW). Mu mirongo itandatu ya Zaburi ya 150, dusabwa gusingiza Yehova incuro zigera kuri 13. Ibyaremwe byose byo mu isi no mu ijuru, bihamagarirwa kuza kwifatanya mu kuririmba indirimbo zo gusingiza Yehova byishimye. Ubuzima bwacu bw’iteka, bushingiye ku kwifatanya muri iyo ndirimbo ikomeye ya Haleluya! Ni koko, ubwoko buzabaho iteka, ni ubusingiza Yehova ubutadohoka. Ku bw’ibyo rero, uko imperuka igenda yegereza, ni na ko turushaho kwiyemeza tumaramaje, kwizirika ku muteguro we w’indahemuka wo ku isi hose, ubutanamuka. Bityo, dushobora kwiringira kuzabona amagambo asoza ya Zaburi ya 150 asohozwa mu buryo bwuzuye, amagambo agira ati “ibihumeka byose bishime [“bisingize,” NW ] Uwiteka. Haleluya.”
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni iki gituma ubwoko bwa Yehova buba abantu batandukanye n’abandi kandi bihariye?
◻ Kuki abagaragu ba Yehova bishimye cyane?
◻ Ni iki gituma tuba abantu batandukanye n’ab’isi?
◻ Ni mu buhe buryo butatu Imana yadufashijemo, kugira ngo tugire uruhare mu mugambi wayo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Aho Yesu yabaga ari hose, yatangaga ubuhamya ku byerekeye Yehova, kandi akamusingiriza mu ruhame