Yerusalemu—“Ururembo rw’Umwami Ukomeye”
‘Ntimukarahire . . . i Yerusalemu, kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye.’—MATAYO 5:34, 35.
1, 2. Ni iki gishobora kubyutsa ikibazo cy’ingorabahizi mu bitekerezo by’abantu bamwe na bamwe ku birebana na Yerusalemu?
IZINA Yerusalemu ubwaryo, rituma abantu b’amadini atandukanye bagira ibyiyumvo bikomeye. Mu by’ukuri, nta n’umwe muri twe ushobora kwirengagiza uwo mujyi wa kera, kubera ko uvugwa kenshi mu makuru. Ikibabaje ariko, ni uko raporo nyinshi zigaragaza ko Yerusalemu atari ahantu harangwa n’amahoro igihe cyose.
2 Ibyo bishobora kubyutsa ikibazo cy’ingorabahizi mu bitekerezo by’abantu bamwe na bamwe basoma Bibiliya. Mu gihe cya kera, Yerusalemu yitwaga Salemu mu magambo ahinnye, bisobanurwa ngo “amahoro.” (Itangiriro 14:18; Zaburi 76:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Abaheburayo 7:1, 2.) Bityo rero, ushobora kwibaza uti ‘kuki mu myaka ya vuba aha, umurwa ufite iryo zina wabuzemo amahoro?’
3. Ni hehe dushobora kubona amakuru yiringirwa ahereranye na Yerusalemu?
3 Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba gusubira inyuma tukareba ibyabaye mu mateka, maze tukamenya ibyerekeye Yerusalemu yo mu gihe cya kera. Ariko kandi, hari abashobora gutekereza bati ‘nta gihe dufite cyo kwiga amateka ya kera.’ Nyamara kandi, kugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’amateka ya Yerusalemu yo mu gihe cya mbere, bidufitiye akamaro twese. Bibiliya itubwira impamvu muri aya magambo ngo “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduheshe ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye na Yerusalemu, bishobora kuduhumuriza—ni koko, bishobora no kuduha ibyiringiro by’amahoro, atari ay’uwo murwa gusa, ahubwo y’isi yose.
Aho “[I]ntebe y’Ubwami y’Uwiteka” Yari Iri
4, 5.Ni gute Dawidi yagize uruhare mu gutuma Yerusalemu igira umwanya ukomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana?
4 Mu kinyejana cya 11 M.I.C., Yerusalemu yaramamaye mu isi, kubera ko yari umurwa mukuru w’ishyanga ryarangwaga n’umutekano n’amahoro. Yehova Imana yasize umusore Dawidi kugira ngo abe umwami w’iryo shyanga rya kera—ari ryo Isirayeli. Kubera ko icyicaro cy’ubutegetsi cyari i Yerusalemu, Dawidi hamwe n’abami bamukomokagaho, bicaraga “ku ntebe y’ubwami bw’Uwiteka” cyangwa ku “ntebe y’ubwami y’Uwiteka.”—1 Ngoma 28:5; 29:23.
5 Dawidi, umugabo watinyaga Imana—wari Umwisirayeli wo mu muryango wa Yuda—yavanye Yerusalemu mu maboko y’Abayebusi basengaga ibigirwamana. Muri icyo gihe, uwo murwa wari wubatswe ku musozi umwe gusa witwaga Siyoni, ariko iryo zina rikaba ryarageze aho rikitiranwa na Yerusalemu ubwayo. Nyuma y’igihe runaka, Dawidi yaje kwimura isanduku y’isezerano Imana yagiranye n’Isirayeli, ayijyana i Yerusalemu, aho yashyizwe mu ihema. Imyaka myinshi mbere y’aho, Imana yari yaravuganiye n’umuhanuzi wayo Mose mu gicu cyabaga hejuru y’iyo Sanduku yera (Kuva 25:1, 21, 22; Abalewi 16:2; 1 Ngoma 15:1-3). Iyo Sanduku yashushanyaga ukuhaba kw’Imana, kubera ko Yehova ari we wari Umwami nyakuri w’Isirayeli. Ku bw’ibyo rero, mu buryo bubiri byashoboraga kuvugwa ko Yehova Imana yategekeraga mu murwa wa Yerusalemu.
6. Ni iki Yehova yasezeranyije ku byerekeye Dawidi hamwe na Yerusalemu?
6 Yehova yasezeranyije Dawidi ko ubwami bw’inzu ye ya cyami, bwari buhagarariwe na Siyoni, cyangwa Yerusalemu, butari kuzagira iherezo. Ibyo byasobanuraga ko umuntu wo mu rubyaro rwa Dawidi yari guhabwa uburenganzira bwo gutegeka iteka ryose, ari Uwasizwe n’Imana—ni ukuvuga Mesiya, cyangwa Kristo (Zaburi 132:11-14; Luka 1:31-33).a Bibiliya ihishura nanone ko uwo wari kuragwa “intebe y’ubwami y’Uwiteka” mu buryo buhoraho, atari kuzategeka Yerusalemu yonyine, ahubwo ko yari kuzategeka amahanga yose.—Zaburi 2:6-8; Daniyeli 7:13, 14.
7. Ni gute Umwami Dawidi yateje imbere ugusenga kutanduye?
7 Abagerageje kuvana ku ntebe Umwami Dawidi wari warasizwe n’Imana, nta cyo bagezeho. Ahubwo, yigaruriye amahanga y’abanzi, kandi yagura imbibi z’Igihugu cy’Isezerano kugeza ku mpera zagenwe n’Imana. Dawidi yaboneyeho umwanya wo guteza imbere ugusenga kutanduye. Kandi inyinshi muri za zaburi za Dawidi zisingiza Yehova ko ari we Mwami nyakuri w’i Siyoni.—2 Samweli 8:1-15; Zaburi 9:2, 12, umurongo wa 1 n’uwa 11 muri Biblia Yera; 24:1, 3, 7-10; 65:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera; 68:2, 25, 30, umurongo wa 1, 24 na 29 muri Biblia Yera; 110:1, 2; 122:1-4.
8, 9. Ni gute ugusenga k’ukuri kwateye imbere i Yerusalemu mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Salomo?
8 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa mwene Dawidi, ari we Salomo, gahunda yo kuyoboka Yehova yateye imbere cyane. Salomo yaguye Yerusalemu ahagana mu majyaruguru, hakubiyemo n’umusozi Moriya (mu karere ubu kitwa le Dôme du Rocher). Kuri uwo musozi ni ho yagize igikundiro cyo kubaka urusengero ruhebuje rwahesheje Yehova ikuzo. Isanduku y’isezerano yaje gushyirwa Ahera Cyane h’urwo rusengero.—1 Abami 6:1-38.
9 Ishyanga ry’Isirayeli ryagize amahoro mu gihe ryashyigikiraga byimazeyo gahunda yo kuyoboka Yehova, yari ishingiye i Yerusalemu. Ibyanditswe bivuga ibihereranye n’iyo mimerere mu buryo bushimishije, bigira biti “Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga, bakanywa bakanezerwa. . . . [Salomo] yari afite amahoro impande zose. Abayuda n’Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we.”—1 Abami 4:20; 5:4, 5 (umurongo wa 24 n’uwa 25 muri Biblia Yera.)
10, 11. Ni gute ubucukumbuzi bw’ibyo mu matongo bushyigikira ibivugwa muri Bibiliya byerekeranye na Yerusalemu, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo?
10 Ubucukumbuzi bw’ibyo mu matongo bushyigikira iyo nkuru ivuga ibyerekeye uburumbuke bwaranze ubutegetsi bwa Salomo. Mu gitabo cye cyitwa The Archaeology of the Land of Israel, umwarimu umwe wo muri kaminuza witwa Yohanan Aharoni yanditse agira ati “ubutunzi bwisukiranyaga i bwami buturutse impande zose, no gusagamba k’ubucuruzi . . . byatumye habaho ihinduka mu buryo bwihuse kandi bugaragara, muri buri mimerere yose irebana n’iterambere hamwe n’uburumbuke bw’ibintu byo mu buryo bw’umubiri. . . . Nta bwo ihinduka ryabayeho mu bihereranye n’iterambere hamwe n’uburumbuke bw’ibintu byo mu buryo bw’umubiri . . . ryagaragariye mu bintu bihenda gusa, ahubwo nanone ryagaragariye cyane cyane mu bintu bikozwe mu ibumba . . . Umwuga wo gukora ibintu mu ibumba no kubitwika, wateye imbere mu buryo bukomeye cyane.”
11 Mu buryo nk’ubwo, uwitwa Jerry M. Landay yanditse agira ati “mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo, umuco w’Abisirayeli mu bihereranye n’ibintu byo mu buryo bw’umubiri, wateye imbere mu gihe cy’imyaka mirongo itatu, kurusha uko wari warateye imbere mu myaka magana abiri mbere y’aho. Mu gucukumbura ibyo mu matongo yo mu gace Salomo yari atuyemo, twabonye amatongo y’amazu yari akomeye cyane, imijyi minini yari ifite inkuta zifite umubyimba munini, uturere dutuwemo twagendaga twiyongera mu buryo bwihuse cyane, tugizwe n’insisiro z’amazu meza yagenewe guturwamo n’abakungu, n’amajyambere akataje mu byerekeye ubuhanga bwo gutunganya ibumba no kurikoramo ibikoresho. Nanone kandi, tubona ibisigazwa by’ibintu byakozwe n’abanyabukorikori bigereranya ibicuruzwa byakorewe mu turere twa kure cyane, ibyo bikaba bigaragaza ko hakorerwaga ubucuruzi bukomeye bwo mu rwego mpuzamahanga.”—Byavanywe mu gitabo cyitwa The House of David.
Kuva ku Mahoro Kugeza ku Guhindurwa Umusaka
12, 13. Ni mu buhe buryo ugusenga k’ukuri kutakomeje gutera imbere muri Yerusalemu?
12 Amahoro n’uburumbuke bwa Yerusalemu, umurwa warimo urusengero rwa Yehova, byari ibintu bikwiriye gushyirwa mu masengesho. Dawidi yaranditse ati “nimusabire i Yerusalemu amahoro: ‘abagukunda bagubwe neza. Amahoro abe imbere y’inkike zawe, kugubwa neza kube mu nyumba zawe.’ Ku bwa bene data na bagenzi banjye none ndavuga nti ‘amahoro abe muri wowe’ ” (Zaburi 122:6-8). N’ubwo Salomo yagize igikundiro cyo kubaka urusengero ruhebuje muri uwo murwa warangwaga n’amahoro, amaherezo yaje gushaka abagore benshi b’abapagani. Ageze mu za bukuru, baramwoheje batuma ashyigikira ibyo gusenga imana z’ikinyoma zo muri icyo gihe. Ubwo buhakanyi bwagize ingaruka zononnye ishyanga ryose uko ryakabaye, bituma amahoro nyakuri y’uwo murwa n’ay’abaturage bawo ayoyoka.—1 Abami 11:1-8; 14:21-24.
13 Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa mwene Salomo, ari we Rehobowamu, imiryango cumi yarigometse maze iba ubwami bw’Isirayeli bwo mu majyaruguru. Imana yatumye ubwo bwami buvanwaho n’Abashuri, bitewe no gusenga ibigirwamana kwabwo (1 Abami 12:16-30). Yerusalemu ni yo yakomeje kuba icyicaro cy’ubwami bwa Yuda bwo mu majyepfo bwari bugizwe n’imiryango ibiri. Ariko nyuma y’igihe, na bo baje gutera umugongo ugusenga kutanduye, bityo Imana ikaba yaratumye uwo mujyi wayobye urimburwa n’Abanyababuloni, mu mwaka wa 607 M.I.C. Abayahudi bajyanyweho iminyago, bamaze imyaka 70 barihebye babohewe i Babuloni. Hanyuma, ku bw’imbabazi z’Imana, bemerewe gusubira i Yerusalemu kugira ngo bongere kugarura ugusenga k’ukuri.—2 Ngoma 36:15-21.
14, 15. Ni gute Yerusalemu yasubiranye umwanya wayo w’ingenzi nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu bunyage i Babuloni, ariko kandi, ni irihe hinduka ryabayeho?
14 Amazu yari yarasenyutse, agomba kuba yari yararengewe n’ikigunda nyuma y’imyaka 70 yamaze ari umusaka. Inkike za Yerusalemu zari zarasenyutse, kandi mu myanya yahozemo imiryango n’iminara yari iyifashe, hari imyobo minini. Ariko kandi, Abayahudi bari bagarutse, bagize ubutwari. Bubatse igicaniro ahahoze urusengero maze batangira gutambira Yehova ibitambo bya buri munsi.
15 Iyo yari intangiriro itanga icyizere, ariko iyo Yerusalemu yasanwe ntiyari kuzigera yongera kuba umurwa mukuru w’ubwami butegekwa n’umuntu ukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi, wicaye ku ntebe y’ubwami. Ahubwo, Abayahudi bategekwaga n’umutware washyizweho n’Abanyababuloni bari baranesheje, bakaba kandi baragombaga gutanga imisoro bayiha abatware babo b’Abaperesi (Nehemiya 9:34-37). N’ubwo ariko Yerusalemu yari ‘yarasiribanzwe,’ ni wo murwa wonyine wari ucyemerwa na Yehova Imana mu buryo bwihariye ku isi hose (Luka 21:24). Kubera ko yari ihuriro ry’ugusenga kutanduye, yanashushanyaga uburenganzira Imana ifite bwo kuba umutware w’ikirenga w’isi yose binyuriye ku muntu wakomokaga mu muryango w’Umwami Dawidi.
Barwanyijwe n’Abaturanyi Babo Bakurikizaga Idini ry’Ikinyoma
16. Kuki Abayahudi bavuye i Babuloni batakomeje umurimo wabo wo gusana Yerusalemu?
16 Bidatinze, Abayahudi bari bavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu, bashyizeho urufatiro rw’urusengero rushya. Ariko kandi, abaturanyi babo bakurikizaga idini ry’ikinyoma, boherereje Umwami Aritazeruzi w’Umuperesi urwandiko rusebanya, rwavugaga ko Abayahudi bari kuzigomeka. Ibyo byatumye Aritazeruzi ahagarika indi mirimo yo kubaka i Yerusalemu. Ushobora gutekereza ko iyo uza kuba muri uwo mujyi icyo gihe, wari kwibaza icyo Yerusalemu yari ihishiwe mu gihe cyari imbere. Byageze aho Abayahudi bahagarika imirimo yo kubaka urusengero, maze birundumurira mu bikorwa byo kwishakira ubutunzi.—Ezira 4:11-24; Hagayi 1:2-6.
17, 18. Ni mu buhe buryo Yehova yatumye Yerusalemu isanwa?
17 Imyaka igera kuri 17 nyuma y’aho bagarukiye, Imana yahagurukije abahanuzi Hagayi na Zekariya, kugira ngo bakosore imitekerereze y’ubwoko bwayo. Byatumye Abayahudi bihana maze bongera gutangira kubaka urusengero. Hagati aho, Dariyo yari yarabaye umwami w’u Buperesi. Yasuzumye itegeko ryatanzwe n’Umwami Kuro ryavugaga ko urusengero rw’i Yerusalemu rwagombaga gusanwa. Dariyo yandikiye abaturanyi b’Abayahudi abasaba ‘kwitarura [i Yerusalemu]’ no gutanga inkunga y’amafaranga bavanye ku musoro bahaga umwami, kugira ngo umurimo wo kubaka ushobore kurangira.—Ezira 6:1-13.
18 Abayahudi barangije kubaka urusengero mu mwaka wa 22 nyuma y’aho bagarukiye. Ushobora kwiyumvisha ukuntu icyo gikorwa cy’ingenzi cyagombaga kwizihizwa mu byishimo byinshi. Ariko kandi, Yerusalemu n’inkike zayo byari bikiri amatongo mu rugero runini. Uwo murwa witaweho mu buryo bukwiriye “mu gihe cya Nehemiya igisonga cy’umwami, na Ezira umutambyi akaba n’umwanditsi” (Nehemiya 12:26, 27). Uko bigaragara, mu mpera z’ikinyejana cya gatanu M.I.C., Yerusalemu yari yaramaze gusanwa mu buryo bwuzuye, ihinduka umujyi ukomeye wa kera.
Mesiya Agaragara!
19. Ni gute Mesiya yemeye umwanya wihariye Yerusalemu yari ifite?
19 Reka noneho dusimbuke ibinyejana runaka, tuvuge ibyerekeye ikintu cyabaye ingenzi cyane mu ijuru no ku isi, ari cyo kuvuka kwa Yesu Kristo. Umumarayika wa Yehova Imana yari yarabwiye nyina wa Yesu wari isugi ati “Umwami Imana [a]zamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi . . . ubwami bwe ntibuzashira” (Luka 1:32, 33). Imyaka myinshi nyuma y’aho, Yesu yatanze Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane. Muri icyo kibwiriza, yateye abantu inkunga abagira n’inama ku bintu byinshi. Urugero, yagiriye abari bamuteze amatwi inama yo guhigura umuhigo baba barahize imbere y’Imana, ariko bakaba baragombaga kwirinda, kugira ngo batarahira indahiro z’ubupfayongo. Yesu yagize ati “mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’ Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose; naho ryaba ijuru, kuko ari ryo ntebe y’Imana; cyangwa isi, kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo; cyangwa i Yerusalemu, kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye” (Matayo 5:33-35). Birashishikaje kuba Yesu yaremeye umwanya wihariye Yerusalemu yari ifite—umwanya yari yarigeze kugira mu binyejana byinshi. Ni koko, yari “ururembo rw’Umwami ukomeye,” ari we Yehova Imana.
20, 21. Ni irihe hinduka rikomeye mu birebana n’imyifatire y’abantu benshi bari batuye i Yerusalemu?
20 Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi, Yesu yigaragarije abaturage b’i Yerusalemu ko ari we Mwami wabo mu buryo bukwiriye. Ingaruka z’icyo gikorwa gishimishije, ni uko abantu benshi baranguruye amajwi y’ibyishimo bavuga bati “hahirwe uje mu izina ry’Uwiteka: hahirwe n’ubwami buje, ni bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi!”—Mariko 11:1-10; Yohana 12:12-15.
21 Ariko kandi, mu gihe kitageze no ku cyumweru kimwe, imbaga y’abantu yemeye koshywa n’abayobozi ba kidini b’i Yerusalemu ngo ihindukire irwanye Yesu. Yatanze umuburo avuga ko umurwa wa Yerusalemu hamwe n’ishyanga ryose uko ryakabaye byari gutakaza umwanya w’igikundiro byari bifite imbere y’Imana (Matayo 21:23, 33-45; 22:1-7). Urugero, Yesu yaravuze ati “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi, ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo; ntimunkundire. Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka” (Matayo 23:37, 38). Mu gihe cya Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C., abarwanyaga Yesu bamujyanye hanze ya Yerusalemu bamwicirayo, azize akarengane. Nyamara kandi, Yehova yazuye Uwo yasize kandi aramukuza, amuha ubuzima bw’umwuka budashobora gupfa, muri Siyoni yo mu ijuru, icyo kikaba ari igikorwa twese dushobora kuboneramo inyungu.—Ibyakozwe 2:32-36.
22. Nyuma y’urupfu rwa Yesu, ni iki imirongo myinshi yavugaga ibyerekeye Yerusalemu yerekezagaho?
22 Uhereye icyo gihe, ubuhanuzi bwinshi butasohojwe bwerekeye Siyoni, cyangwa Yerusalemu, bushobora kumvwa ko bwerekeza kuri gahunda zo mu ijuru, cyangwa ku bigishwa ba Yesu basizwe (Zaburi 2:6-8; 110:1-4; Yesaya 2:2-4; 65:17, 18; Zekariya 12:3; 14:12, 16, 17). Uko bigaragara, imirongo myinshi ya Bibiliya yerekeza kuri “Yerusalemu” cyangwa “Siyoni” yanditswe nyuma y’urupfu rwa Yesu, isobanura ibintu mu buryo bw’ikigereranyo, bityo ikaba iterekeza ku murwa nyamurwa uriho cyangwa ahantu runaka hazwi (Abagalatiya 4:26; Abaheburayo 12:22; 1 Petero 2:6; Ibyahishuwe 3:12; 14:1; 21:2, 10). Igihamya cya nyuma kigaragaza ko Yerusalemu itakomeje kuba “ururembo rw’Umwami ukomeye,” cyabayeho mu mwaka wa 70 I.C., igihe ingabo z’Abaroma zayihinduraga umusaka, nk’uko byari byarahanuwe na Daniyeli hamwe na Yesu Kristo (Daniyeli 9:26; Luka 19:41-44). Baba abanditsi ba Bibiliya cyangwa Yesu ubwe, nta n’umwe muri bo wahanuye ko nyuma y’aho Yerusalemu yo ku isi yari kuzongera gutoneshwa na Yehova Imana mu buryo bwihariye, nk’uko byari bimeze mbere.—Abagalatiya 4:25; Abaheburayo 13:14.
Umusogongero w’Amahoro Arambye
23. Kuki na n’ubu twagombye gushishikazwa na Yerusalemu?
23 Nyuma yo gusubiramo amateka yo mu gihe cya mbere ahereranye na Yerusalemu yo ku isi, ntidushobora guhakana ko uwo murwa wasohoje icyo izina ryawo risobanura—ni ukuvuga “Kugira [cyangwa Ishingiro ry’]Amahoro y’Uburyo Bubiri”—mu gihe cy’ubutegetsi bw’amahoro bw’Umwami Salomo. Ariko kandi, ibyo byari umusogongero gusa w’amahoro n’uburumbuke abantu bakunda Imana bazaba ku isi izahinduka paradizo bazagira mu gihe cya vuba aha.—Luka 23:43.
24. Ni iki dushobora kumenya tubikesheje imimerere yari iriho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo?
24 Zaburi ya 72 igaragaza imimerere yari iriho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Salomo. Ariko kandi, iyo ndirimbo ihebuje, ikubiyemo ubuhanuzi buhereranye n’imigisha abantu bazabona mu gihe cy’ubutegetsi bwo mu ijuru bwa Mesiya, ari we Yesu Kristo. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye amwerekezaho, agira ati “mu minsi ye, abakiranutsi bazashisha, kandi hazabaho amahoro menshi, kugeza aho ukwezi kuzashirira. . . . azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro, utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo; kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye. Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:7, 8, 12-14, 16.
25. Kuki twagombye gushaka kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye na Yerusalemu?
25 Mbega ukuntu ayo magambo atanga ihumure n’ibyiringiro ku bantu bakunda Imana, baba bari i Yerusalemu cyangwa ahandi hantu aho ari ho hose ku isi! Ushobora kuba mu mubare w’abantu bazagira amahoro azakwira ku isi hose, mu gihe cy’Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya. Kumenya ibyerekeye Yerusalemu ya kera, bishobora kudufasha gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye abantu. Ibice bibiri bikurikira, bizibanda ku bintu byabayeho mu mwaka wa mirongo irindwi n’uwa mirongo inani, nyuma y’aho Abayahudi baviriye mu bunyage i Babuloni. Ibyo bihumuriza abantu bose bifuza gusenga Yehova Imana, Umwami Mukuru, mu buryo yemera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina y’icyubahiro, ari yo “Mesiya” (ryaturutse ku ijambo ry’Igiheburayo) na “Kristo” (ryaturutse ku ijambo ry’Ikigiriki), yombi asobanurwa ngo “Uwasizwe.”
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute Yerusalemu yaje kuba “[i]ntebe y’ubwami y’Uwiteka”?
◻ Ni uruhe ruhare rugaragara Salomo yagize mu guteza imbere ugusenga k’ukuri?
◻ Tuzi dute ko Yerusalemu itakomeje kuba ihuriro rya gahunda yo kuyoboka Yehova?
◻ Kuki dushishikazwa no kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye Yerusalemu?
[ifoto yo ku ipaji ya 10]
Umurwa wa Dawidi wari ku musozi wo mu karere k’amajyepfo, ariko Salomo yaguye uwo murwa ahagana mu majyaruguru maze ahubaka urusengero
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.