Duheshe Imana icyubahiro aho kugiha abantu
MU MEZI ashize, abantu bakunda gukiranuka bo hirya no hino ku isi bize ukuntu bahesha Imana icyubahiro igihe bajyaga mu Makoraniro y’Intara y’Abahamya ba Yehova yari afite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro.” Reka dusubiremo porogaramu y’inyigisho zahatangiwe.
Ku bantu benshi bari bagiye mu makoraniro, iyo porogaramu yari ishingiye kuri Bibiliya yamaze iminsi itatu ikurikirana, ariko ku babashije kujya mu makoraniro mpuzamahanga yihariye bo yamaze iminsi ine. Muri ayo makoraniro yose, abari bayajemo bumvise ibiganiro birenga 30 bishingiye ku Byanditswe, bikubiyemo za disikuru zatumye abantu barushaho kwishimira ubumenyi bwo mu buryo bw’umwuka, inkuru z’ibyabaye zakomeje ukwizera, ibyerekanwa byatsindagirije ukuntu bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya hamwe n’umukino wa darame wagaragaje ibitotezo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahuye na byo. Niba waragiye muri rimwe muri ayo makoraniro, kuki utagenda usubiramo ibintu wagiye wandika mu gihe usoma iyi ngingo? Turiringira tudashidikanya ko ibyo bizatuma wibuka ifunguro ryiza ryo mu buryo bw’umwuka kandi ryubaka twahawe.
Umutwe w’ifatizo w’umunsi wa mbere: “Mana yacu ukwiriye guhabwa icyubahiro”
Nyuma yo gutangiza indirimbo hamwe n’isengesho, uwabimburiye abandi mu gutanga disikuru yahaye ikaze n’ibyishimo byinshi abari bateraniye aho bose muri disikuru yibanze ku mpamvu y’ingenzi y’iryo koraniro; iyo disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Duteranyirijwe aha no guhesha Imana icyubahiro.” Uwatanze iyo disikuru yasubiyemo amagambo yo mu Byahishuwe 4:11, atsindagiriza umutwe w’ifatizo w’iryo koraniro. Yahise asobanura icyo guhesha Imana icyubahiro bisobanura. Yifashishije igitabo cya Zaburi, yatsindagirije ko guhesha Imana icyubahiro bikubiyemo ‘kuyiramya,’ ‘kuyishima,’ no “kuyihimbaza.”—Zaburi 95:6; 100:4, 5; 111:1, 2.
Ikiganiro cyakurikiyeho cyari gifite umutwe uvuga ngo “Hahirwa abahesha Imana icyubahiro.” Hari ikintu gishishikaje uwatangaga disikuru yavuze. Kubera ko Abahamya ba Yehova barenga miriyoni esheshatu bari mu bihugu 234 hirya no hino ku isi, dushobora kuvuga ko izuba ritajya rirenga na rimwe ku bantu bahesha Imana icyubahiro (Ibyahishuwe 7:15). Ibisubizo abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bari mu murimo wihariye w’igihe cyose bashubije ku bibazo babajijwe, na byo byari ibintu bishimishije byari muri icyo kiganiro cyasusurukije imitima y’abari bateranye.
Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibyaremwe bitangaza icyubahiro cy’Imana.” N’ubwo ijuru ritavuga, ritangaza ko Yehova akomeye kandi ridufasha kurushaho gushimira kubera ukuntu atwitaho mu buryo bwuje urukundo. Ibyo byasobanuwe mu magambo arambuye.—Yesaya 40:26.
Ibitotezo, kurwanywa, ibishuko by’isi ndetse na kamere yacu ibogamira ku cyaha, bigerageza ubudahemuka bw’Abakristo b’ukuri. Kubera iyo mpamvu, disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya ugendera mu nzira yo gukiranuka” yashishikaje cyane abari bateze amatwi. Hakurikiyeho gusobanura Zaburi ya 26 umurongo ku wundi, no kugira icyo babaza Umuhamya ukiri mu ishuri wanze guteshuka ku mahame mbwirizamuco hamwe n’undi wamaraga igihe kirekire cyane ari mu myidagaduro ikemangwa, ariko akaba yarateye intambwe zamufashije gukemura icyo kibazo.
Disikuru y’ifatizo yari ifite umutwe uvuga ngo “Iyerekwa ry’ubuhanuzi bw’ikuzo rituma dushishikarira umurimo!” ni yo yashoje porogaramu ya mu gitondo. Uwatanze iyo disikuru yavuze ku rugero rwa Daniyeli n’urw’intumwa Yohana na Petero, avuga ko ukwizera kwabo kwakomejwe n’iyerekwa ry’ubuhanuzi bw’ikuzo rirebana n’ukwimikwa k’Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya ndetse n’icyo bwari gukora. Igihe uwatanze iyo disikuru yavugaga ku bantu bashobora kuba baribagiwe ibihamya bigaragaza neza ko turi mu minsi y’imperuka, yagize ati “twiringiye rwose ko bene abo bantu bazongera kwerekeza imitima ku byiringiro by’ikuzo ry’ukuhaba kwa Kristo ari Umwami kandi ko bazabona ubufasha bakeneye kugira ngo bongere gutora agatege mu buryo bw’umwuka.”
Porogaramu ya nyuma ya saa sita yatangijwe n’ikiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo “Icyubahiro cya Yehova gihishurirwa abicisha bugufi.” Uwatanze icyo kiganiro yagaragaje ko Yehova aduha urugero mu kwicisha bugufi n’ubwo ari we ukomeye cyane kurusha abandi mu isi no mu ijuru (Zaburi 18:36). Yehova yita ku bantu bicisha bugufi by’ukuri, ariko yanga ba bandi usanga basa n’abicisha bugufi ari uko gusa bari kumwe n’urungano cyangwa ababasumba, naho abo barusha ububasha bakabigirizaho nkana.—Zaburi 138:6.
Hakurikiyeho disikuru ivuga ku buhanuzi bwa Bibiliya igizwe n’ingingo z’uruhererekane, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubuhanuzi bwa Amosi bukubiyemo ubutumwa butureba muri iki gihe.” Uwatanze disikuru ya mbere yavuze ku rugero rwa Amosi, atsindagiriza inshingano dufite yo kuburira abantu tubabwira iby’urubanza rwa Yehova rwegereje. Umutwe w’iyo disikuru ye wagiraga uti “Tujye tuvuga ijambo ry’Imana dushize amanga.” Uwatanze disikuru ya kabiri yabajije iki kibazo ati “mbese hari igihe Yehova azakuraho ububi n’imibabaro hano ku isi?” Iyo disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Urubanza Imana yaciriye ababi,” yagaragaje ko imanza Imana ica iteka ziba zikwiriye, ko nta n’umwe ushobora kuzicika kandi ko izo manza zitoranya. Uwatanze disikuru isoza izo ngingo z’uruhererekane yibanze kuri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Yehova agenzura umutima.” Abantu bose bashaka gushimisha Yehova bazumvira amagambo ari muri Amosi 5:15 agira ati “mwange ibibi mukunde ibyiza.”
Inzoga, urugero nka vino ishimisha umutima, dushobora kuyikoresha nabi. Uwatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Irinde umutego wo gusabikwa n’inzoga,” yavuze urutonde rw’ingaruka inzoga zigira ku mubiri no mu buryo bw’umwuka bitewe no kuzinywa ari nyinshi, kabone n’iyo umuntu yaba atajya asinda. Yatanze ihame ritugenga: kubera ko abantu badashobora inzoga kimwe, inzoga unyoye uko yaba ingana kose, niba ituma utakaza “ubwenge nyakuri no kwitonda” cyangwa ubushobozi bwo gutekereza, uba warengeje urugero rwawe.—Imigani 3:21, 22.
Kubera ko turi mu bihe birushya, ikiganiro cyakurikiyeho cyari gifite umutwe uvuga ngo “Yehova ni we ‘Gihome kidukingira mu gihe cy’amakuba,’ ” cyahumurije abari bateranye. Isengesho n’umwuka wera bishobora kudufasha kwihangana kandi na bagenzi bacu b’Abakristo bashobora kubigenza batyo.
Disikuru ya nyuma y’uwo munsi yari ifite umutwe uvuga ngo “ ‘Igihugu Cyiza’ cyari umusogongero wa Paradizo,” yashoje itangaza agatabo katunguye abari aho bose kandi kakabashimisha. Ako gatabo gashya karimo amakarita menshi yo muri Bibiliya kitwa Tumenye uko “Igihugu Cyiza” cyari giteye.
Umutwe w’ifatizo w’umunsi wa kabiri: “Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga”
Nyuma yo gusuzuma isomo ry’umunsi, hakurikiyeho undi mutwe wa disikuru ugizwe n’ingingo z’uruhererekane watanzwe muri iryo koraniro, wagiraga uti “Kimwe n’indorerwamo, tujye turabagiranisha icyubahiro cya Yehova.” Igice cya mbere cyasobanuye ingingo yagiraga iti “Dukwirakwiza hose ubutumwa bwiza,” yari ikubiyemo ibyerekanwa bisubiramo ibyabaye mu murimo wo kubwiriza. Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Duhumura abahumye.” Uwatanze iyo disikuru yashyizemo n’icyerekanwa cy’ukuntu umuntu asubira gusura. Disikuru ya nyuma muri izo z’uruhererekane yari ifite umutwe uvuga ngo “Turushaho kwitanga mu murimo wo kubwiriza,” yatsindagirijwe n’ibisubizo bishishikaje abantu babajijwe batanze byari bikubiyemo ibintu babonye mu murimo wo kubwiriza.
Iyindi disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Batwanga nta mpamvu.” Muri iyo disikuru bagize icyo babaza abantu b’indahemuka bakomeje gushikama mu gihe cy’ibitotezo babishobojwe n’imbaraga z’Imana, batanga ibisubizo bitera inkunga.
Ikindi kintu kiba gitegerejwe cyane mu makoraniro ni disikuru y’umubatizo ikurikirwa no kwibiza mu mazi abujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe. Umubatizo wo mu mazi ushushanya ko umuntu aba yiyeguriye Yehova mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo, disikuru yari ifite umutwe ugira uti “Kubaho duhuje no kwiyegurira Imana kwacu biyihesha icyubahiro,” yari ikwiriye rwose.
Gahunda ya nyuma ya saa sita yatangiranye na disikuru yashishikarizaga abantu kwigenzura, yari ifite umutwe uvuga ngo “Tujye tubona ibyo kuba umuntu ukomeye nk’uko Kristo abibona.” Uwatanze iyo disikuru yavuze ikintu gishishikaje: kuba umuntu ukomeye bituruka ku kwicisha bugufi nka Kristo. Ku bw’ibyo, Umukristo ntiyagombye gushaka inshingano agamije guhaza irari rye. Yagombye kwibaza ati “mbese nshimishwa no gukora imirimo y’ingirakamaro ariko idahita igaragarira abandi?”
Mbese hari igihe ujya wumva unaniwe? Twese tuzi igisubizo cy’icyo kibazo. Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Turananirwa ariko ntiducogora,” yashimishije abari aho bose. Ibyo babajije Abahamya bamaze igihe kirekire babatijwe byagaragaje ko Yehova ashobora ‘kudukomeza’ binyuriye ku ‘mwuka we.’—Abefeso 3:16.
Kugira ubuntu ni umuco tutavukana ahubwo tugomba kwiga. Icyo kintu cy’ingenzi cyatsindagirijwe muri disikuru yagiraga iti “Tube abanyabuntu bakunda gutanga.” Hari ikibazo gikangura ubwenge cyabajijwe cyagiraga kiti “mbese natwe twishimira kumarana iminota runaka n’abavandimwe hamwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru, barwaye, abahungabanye mu byiyumvo cyangwa abumva bafite irungu?”
Disikuru yagiraga iti “Jya wirinda ‘amajwi y’abandi’ ” yashishikaje cyane abari bateranye. Iyo disikuru yagereranyaga abigishwa ba Yesu n’intama zumviraga ijwi rye wenyine, kuko yari we “mwungeri mwiza,” kandi ntizumvire “amajwi y’abandi” bavuga binyuriye ku miyoboro myinshi Satani yifashisha.—Yohana 10:5, 14, 27.
Abaririmbyi bo muri korari bagomba kujyanirana kugira ngo ibyo bavuga byumvikane. Kugira ngo abagaragu ba Yehova bo ku isi hose bamuheshe icyubahiro, bagomba kugira ubumwe. Ni yo mpamvu disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro n’ ‘akanwa kamwe’ ” yatanze amabwiriza y’ingirakamaro y’ukuntu twese dushobora kuvuga “ururimi [rumwe] rutunganye” kandi tugakorera Yehova ‘duhuje inama.’—Zefaniya 3:9.
Ababyeyi, cyane cyane abafite abana bakiri bato, bashimishijwe cyane na disikuru ya nyuma y’uwo munsi yari ifite umutwe uvuga ngo “Abana bacu ni umurage w’igiciro cyinshi.” Hasohotse igitabo gishya cy’amapaji 256 cyatunguye abari bateranye kandi kirabashimisha. Igitabo cyitwa Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, ni igitabo kizafasha ababyeyi kumara igihe gishimishije bagirana ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka n’abana babo, ari zo mpano Imana yabahaye.
Umutwe w’ifatizo w’umunsi wa gatatu: “Mujye mukorera byose guhimbaza Imana”
Uwo munsi wa nyuma w’ikoraniro watangiye hasuzumwa umurongo w’Ibyanditswe wakuwe mu byo twibutswa mu isomo ry’umunsi. Igice cya mbere cya porogaramu y’uwo munsi cyibanze mu buryo bw’umwihariko ku miryango. Disikuru ya mbere yari ifite umutwe ugira uti “Babyeyi, mukomeze imirunga ihuza abagize umuryango wanyu,” yakanguye ibitekerezo by’abari aho. Uwatanze disikuru amaze kuvuga ku nshingano ababyeyi bafite yo gushakira imiryango yabo ibiyitunga mu buryo bw’umubiri, yatsindagirije ko inshingano y’ibanze ababyeyi bafite ari iyo kwita ku byo abana babo bakeneye mu buryo bw’umwuka.
Uwatanze disikuru yakurikiyeho yibanze cyane ku bakiri bato muri disikuru ye yari ifite umutwe ugira uti “Uko abakiri bato basingiza Yehova.” Yavuze ko abakiri bato bameze nk’ “ikime” kubera ko ari benshi kandi ishyaka ry’ubuto bwabo rikaba rigarura ubuyanja. Abakuze bashimishwa no gufatanya n’abakiri bato bakorera Yehova (Zaburi 110:3). Muri iyo disikuru bagize icyo babaza abakiri bato b’intangarugero.
Imikino ya darame ishingiye kuri Bibiliya buri gihe iba ari ikintu gishishikaje mu makoraniro y’intara, kandi no muri iryo koraniro ni ko byari bimeze. Darame yari ifite umutwe uvuga ngo “Tubwirizanye ubutwari tutitaye ku baturwanya” yavugaga ku bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere. Nta bwo yashimishije gusa abayirebye, ahubwo icy’ingenzi kurushaho ni uko hari amasomo bayikuyemo. Disikuru yakurikiye iyo darame yari ifite umutwe uvuga ngo “ ‘Ntitugasibe’ kuvuga ubutumwa bwiza” yatsindagirije ibintu by’ingenzi byari muri iyo darame.
Abari aho bose bari bategerezanyije amatsiko igice cy’ingenzi cya porogaramu y’uwo munsi wo ku Cyumweru, ni ukuvuga disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni bande bahesha Imana icyubahiro muri iki gihe?” Uwatanze iyo disikuru yatanze ibihamya bigaragaza ukuntu abahanga mu bya siyansi ndetse n’amadini muri rusange bitahesheje Imana icyubahiro. Ubwoko bwa Yehova bwitirirwa izina rye, ni bwo bwonyine bubwiriza kandi bukigisha ukuri kuri Yehova, bityo akaba ari bwo buhesha izina rye icyubahiro muri iki gihe.
Disikuru y’abantu bose yakurikiwe n’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi wo muri icyo cyumweru mu ncamake. Nyuma y’aho hakurikiyeho disikuru yashoje yari ifite umutwe ugira uti “Dukomeze guhesha Yehova icyubahiro ‘twera imbuto nyinshi.’ ” Uwatanze iyo disikuru yasomeye abari aho ingingo icumi zikubiye mu mwanzuro abari aho basabwaga kwemera. Uwo mwanzuro wari ushingiye ku buryo butandukanye bakwiriye guheshamo Yehova icyubahiro, we Muremyi. Abateranye mu makoraniro yo hirya no hino ku isi bose bashubirije icyarimwe bati “Yego!”
Nguko uko ikoraniro ryarangiye buri muntu wese mu bateranye azirikana umutwe waryo wagiraga uti “Duheshe Imana icyubahiro.” Turifuza ko twazakomeza gukora uko dushoboye tugahesha Imana icyubahiro aho kugiha abantu, tubifashijwemo n’umwuka wa Yehova ndetse n’umuteguro we ugaragara.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Amakoraniro mpuzamahanga
Muri Afurika, muri Aziya, muri Ositaraliya, mu Burayi, muri Amerika ya Ruguru n’iy’Amajyepfo, habereye amakoraniro mpuzamahanga yamaze iminsi ine. Abahamya bo hirya no hino ku isi bari batumiwe muri ayo makoraniro. Muri ubwo buryo, abashyitsi n’abari babakiriye ‘bateranye inkunga’ (Abaroma 1:12, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Incuti zitari ziherukanye zarongeye zirahura kandi n’abatari baziranye babaye incuti. Ikintu cyari cyihariye muri ayo makoraniro cyari igice cyo muri iyo porogaramu cyari gifite umutwe uvuga ngo “Raporo ziturutse mu bindi bihugu.”
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Ibitabo bishya bihesha Imana icyubahiro
Mu makoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro” hasohotse ibitabo bibiri bishya. Agatabo kitwa Tumenye uko “Igihugu Cyiza” cyari giteye, gafite igifubiko gikomeye, karimo amakarita y’ibihugu bivugwa muri Bibiliya, kakagira n’amapaji 36 ariho amakarita n’amafoto y’ibyo bihugu. Buri paji iriho amafoto y’amabara kandi ako gatabo gafite amakarita y’Ubwami bw’Abashuri, ubwa Babuloni, ubw’Abamedi n’Abaperesi n’ay’ubw’Abaroma. Karimo amakarita atandukanye agaragaza ahantu Yesu yagiye abwiriza n’ukuntu Ubukristo bwagiye bukwirakwira.
Igitabo cyitwa Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe gifite amapaji 256 hamwe n’amashusho agera kuri 230. Igihe kirekire gishimishije gishobora gukoreshwa umuntu ari kumwe n’abana barebana gusa ayo mashusho kandi basubiza ibibazo bikangura ibitekerezo biri muri icyo gitabo. Iki gitabo gishya kigamije gukoma imbere ibitero Satani agaba ku bakiri bato biba bigamije kubonona mu by’umuco.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Abamisiyonari bavuze ibintu bikomeza ukwizera byababayeho
[Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Umubatizo wari ikintu cy’ingenzi mu makoraniro yari afite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro”
[Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Imikino ya darame ishimisha abakiri bato ndetse n’abakuze