Samusoni yaneshaga abifashijwemo n’imbaraga za Yehova
ABARI bamufashe bashaka kwihorera bamunogoyemo amaso maze bamukoresha imirimo y’uburetwa. Nyuma bamukuye aho yari afungiye bamujyana mu rusengero rw’abapagani kugira ngo imbaga y’abantu yari ihateraniye imuseke. Bamunyujije imbere y’abantu babarirwa mu bihumbi bari baje kumushungera no kumukoba. Iyo mfungwa ntiyari umugizi wa nabi cyangwa umugaba w’ingabo z’abanzi. Yasengaga Yehova kandi yabaye umucamanza muri Isirayeli mu gihe cy’imyaka 20.
Ni gute Samusoni, umugabo wari ufite imbaraga kurusha undi wese wabayeho, yageze muri iyo mimerere ikojeje isoni? Mbese izo mbaraga ze zidasanzwe zari kumukiza? Ibanga ry’imbaraga Samusoni yari afite ryari irihe? Mbese hari isomo dushobora kuvana mu nkuru ivuga iby’imibereho ya Samusoni?
‘Azatangira gukiza Abisirayeli’
Incuro nyinshi Abisirayeli baratandukiraga bakareka ugusenga k’ukuri. Bityo, igihe ‘bongeraga gukora ibyangwa n’Uwiteka, Uwiteka yabahānye mu maboko y’Abafilisitiya imyaka mirongo ine.’—Abacamanza 13:1.
Inkuru ivuga ibya Samusoni, itangirana n’igihe marayika wa Yehova yabonekeraga umugore wari ingumba w’umugabo w’Umwisirayeli witwaga Manowa, maze amubwira ko azabyara umuhungu. Marayika yaramubwiye ati “ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya” (Abacamanza 13:2-5). Mbere y’uko Samusoni asamwa, Yehova yari yaragennye ko azahabwa inshingano yihariye. Yagombaga kuba Umunaziri kuva akivuka, ni ukuvuga uwatoranyijwe kugira ngo akore umurimo wera wihariye.
“Kuko ari we nkunda cyane”
Uko Samusoni yagendaga akura, ‘Uwiteka [yakomezaga] kumuha umugisha’ (Abacamanza 13:24). Umunsi umwe Samusoni yasanze se na nyina arababwira ati “nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b’Abafilisitiya, none mumunsabire” (Abacamanza 14:2). Tekereza ukuntu batunguwe! Aho kugira ngo umuhungu wabo akize Abisirayeli amaboko y’ababakandamizaga, ahubwo yashakaga kubashakamo umugore. Gushyingiranwa n’umugore wasengaga imana z’abapagani byari binyuranyije n’Amategeko y’Imana (Kuva 34:11-16). Ni yo mpamvu ababyeyi be banze bati “mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?” Icyakora, Samusoni yaratsimbaraye ati “nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”—Abacamanza 14:3.
Ni mu buhe buryo Samusoni ‘yakundaga cyane’ uwo Mufilisitiyakazi? Hari igitabo cyavuze ko atari uko yari “mwiza cyane, ahubwo ko [Samusoni] yamukundaga kubera ko hari umugambi yari amufiteho” (McClintock and Strong’s Cyclopedia). Uwuhe mugambi? Mu Bacamanza 14:4, hasobanura ko Samusoni “yashakaga impamvu ku Bafilisitiya.” Iyo ni yo mpamvu Samusoni yari yarabengutse uwo mugore. Samusoni amaze gukura ‘umwuka w’Uwiteka watangiye kumukoresha’ cyangwa se kumushishikariza kugira icyo akora (Abacamanza 13:25). Bityo, umwuka wa Yehova ni wo watumye Samusoni asaba mu buryo budasanzwe umugore, kandi ni na wo wamuyoboye mu gihe cyose yamaze ari umucamanza wa Isirayeli. Ese uburyo Samusoni yashakaga yarabubonye? Mbere na mbere, reka turebe ukuntu Yehova yamwijeje ko azamushyigikira.
Samusoni yari mu nzira agana mu mujyi wa Timuna, aho umugore we yabaga. Inkuru y’Ibyanditswe igira iti ‘bageze mu mizabibu yaho, ahura n’umugunzu w’intare, uramutontomera. Maze umwuka w’Uwiteka umuzaho cyane, arayitanyaguza.’ Icyo gikorwa cyagaragaje imbaraga zidasanzwe cyabayeho Samusoni ari wenyine. Nta wundi muntu wabibonye. Ese ubwo bwari uburyo Yehova yakoresheje kugira ngo yizeze Samusoni ko kuba yari Umunaziri yashoboraga gusohoza inshingano yari yahawe n’Imana? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Ariko mu by’ukuri, Samusoni yamenye ko izo mbaraga zidasanzwe zitari ize, ko zigomba kuba zari zivuye ku Mana. Yashoboraga kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo amufashe gukora umurimo wari umutegereje. Ibyo Samusoni yari amaze gukorera intare byamuteye imbaraga, “arimanukira aganira n’uwo mukobwa, aramushima cyane.”—Abacamanza 14:5-7.
Hanyuma igihe Samusoni yasubiragayo kugira ngo azane uwo mugore iwe, ‘yakebereje ha handi kurora ya ntumbi y’intare yatanyaguje, asangamo irumbo ry’inzuki n’ubuki bwazo.’ Samusoni yibutse iby’iyo ntare maze asakuza igisakuzo gikurikira abasangwa 30. Yagize ati “mu muryi havuyemo ibyokurya, kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.” Iyo baza kwica icyo gisakuzo, Samusoni yari kubaha imyambaro y’ibitare 30 n’iyo gukuranwa 30. Iyo bananirwa kucyica, na bo bari guha Samusoni iyo myenda. Abafilisitiya bamaze iminsi itatu badashobora kugisobanukirwa. Ku munsi wa kane, batangiye gutera ubwoba uwo mugore. Baramubwiye bati “shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n’urugo rwa so.” Mbega abagome! Niba Abafilisitiya bari kugenza batyo bene wabo, tekereza uko bakandamizaga Abisirayeli!—Abacamanza 14:8-15.
Uwo mugore wari wahahamutse yakomeje gutota Samusoni kugira ngo amubwire igisubizo cy’icyo gisakuzo. Uwo mugore yagaragaje ko atakundaga Samusoni kandi ko atamubereye indahemuka kuko yahise abwira bene wabo icyo gisubizo. Bishe icyo gisakuzo, kandi Samusoni amenya impamvu yabiteye. Yarababwiye ati “iyaba mutahingishije ishashi yanjye, ntimuba mwishe igisākuzo cyanjye.” Ubwo noneho uburyo Samusoni yari yarategereje igihe kirekire bwari bubonetse. “Umwuka w’Uwiteka [u]muzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye.”—Abacamanza 14:18, 19.
Ese ibyo Samusoni yakoze i Ashikeloni, yabitewe no gushaka kwihorera? Oya. Ni igikorwa Imana yakoze ibinyujije ku mucunguzi yari yarahisemo. Binyuze kuri Samusoni, Yehova yari atangije intambara yo kurwanya abagome bakandamizaga ubwoko bwe. Byari ngombwa ko iyo ntambara ikomeza. Ubundi buryo bwabonetse igihe Samusoni yajyaga gusura umugore we.
Yarwanye intambara wenyine
Samusoni ageze i Timuna, yasanze umugore we yarashyingiwe. Sebukwe yari yaramushyingiye undi mugabo atekereza ko Samusoni yamwanze. Samusoni yarababaye na bo barabibona. Yafashe ingunzu 300 maze akagenda afata ebyiri ebyiri akazihambiranya imirizo, akayihambiraho n’ifumba y’umuriro. Amaze kuzirekura zakongeje imirima, imizabibu, imyelayo; zikongora umusaruro w’ibihingwa bitatu by’ingenzi Abafilisitiya bari biteze muri uwo mwaka. Abafilisitiya bari bariye karungu bakoze igikorwa cy’ubugome. Babonye ko umugore wa Samusoni na se ari bo bari nyirabayazana w’icyo gikorwa maze barabatwika. Icyo gikorwa cy’ubugome cyo kwihorera cyatumye Samusoni agera ku ntego ye. Na we yahise abatera arabatikiza cyane.—Abacamanza 15:1-8.
Mbese Abisirayeli baba barasobanukiwe ko Yehova Imana yarimo afasha Samusoni, bityo bigatuma bifatanya na we mu gukuraho Abafilisitiya bari barabigaruriye? Oya rwose. Ahubwo kugira ngo abagabo b’i Buyuda birinde akaga, bohereje abagabo 3.000 kujya gufata umuyobozi wari waratoranyijwe n’Imana kandi bamutanga mu banzi be. Icyakora, ubwo buhemu bw’Abisirayeli bwahaye Samusoni ubundi buryo bwo kwica abandi bantu benshi mu banzi be. Igihe bari bagiye kumushyikiriza Abafilisitiya, ‘umwuka w’Uwiteka wamujeho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk’imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko.’ Nuko atoragura igufwa ry’umusaya w’indogobe maze aryicisha abanzi be igihumbi.—Abacamanza 15:10-15.
Samusoni yatakambiye Yehova agira ati “wadukirishije ukuboko k’umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y’abatakebwe?” Yehova yumvise isengesho rya Samusoni kandi ararisubiza. “Imana ifukura iriba . . . , amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka.”—Abacamanza 15:18, 19.
Samusoni yari yariyemeje gusohoza umugambi we wo kurwanya Abafilisitiya. Icyatumye arara mu nzu ya maraya i Gaza kwari ukugira ngo arwanye abanzi b’Imana. Yari akeneye icumbi ry’ijoro rimwe mu mujyi w’abanzi be, kandi ryari kuboneka mu nzu ya maraya. Ntiyari agamije gukora igikorwa cy’ubwiyandarike. Yavuye mu nzu y’uwo mugore mu gicuku, afata inzugi z’irembo ry’umudugudu n’ibikingi by’irembo byombi, arabizamukana abigeza mu mpinga y’umusozi uteganye na Heburoni, wari ku birometero bigera kuri 60. Imana yemeye ko Samusoni abigenza atyo kandi imuha imbaraga.—Abacamanza 16:1-3.
Ukuntu umwuka wa Yehova wazaga kuri Samusoni byari byihariye kubera ko na we yabaga ari mu mimerere yihariye. Muri iki gihe, abagaragu b’Imana b’indahemuka na bo bashobora kwishingikiriza kuri uwo mwuka kugira ngo ubahe imbaraga. Yesu yijeje abigishwa be ko Yehova azaha ‘umwuka wera abawumusabye.’—Luka 11:13.
Kuki Yehova ‘yaretse Samusoni’?
Byageze aho Samusoni abenguka umukobwa witwaga Delila. Abatware batanu b’Abafilisitiya bari biyunze bashakaga cyane gufata Samusoni, ku buryo babwiye uwo mugore ngo abafashe. Basanze Delila baramubwira bati “umuhende ubwenge, umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenye uburyo twamushobora.” Buri wese muri ba batware batanu yari kumuha impongano ingana n’ “ibice by’ifeza igihumbi n’ijana.”—Abacamanza 16:4, 5.
Niba ibyo bice by’ifeza byari shekeli, shekeli 5.500 bari kumuha zari kuba ari impongano itubutse. Aburahamu yatanze shekeli 400 agura isambu yo gushyinguramo umugore we, kandi umugaragu yagurwaga shekeli 30 gusa (Itangiriro 23:14-20; Kuva 21:32). Kuba abo batware bari biyunze, bategekaga imijyi itanu y’Abafilisitiya, baruririye ku mururumba wa Delila ntibafatire ku budahemuka yari afitiye ubwoko yakomokagamo, byumvikanisha ko ashobora kuba yari Umwisirayelikazi. Uko byaba biri kose Delila yemeye iyo mpongano.
Samusoni yashubije ikibazo cya Delila incuro eshatu zose amubeshya, kandi izo ncuro eshatu Delila yagambaniye Samusoni agerageza kumushyikiriza abanzi be. Ariko “kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nk’uwenda gupfa,” amaherezo Samusoni yamubwije ukuri: umusatsi we ntiwari warigeze wogoshwa. Igihe bari kumwogosha, imbaraga zari kumushiramo maze akamera nk’abandi bagabo.—Abacamanza 16:6-17.
Ngicyo icyo Samusoni yazize. Delila yaguyaguye Samusoni atuma babona uko bamwogosha umusatsi. Icyakora, imbaraga za Samusoni mu by’ukuri ntizabaga mu musatsi. Ahubwo uwo musatsi we wagereranyaga gusa imishyikirano yihariye yari afitanye n’Imana kubera ko yari Umunaziri. Igihe Samusoni yishyiraga mu mimerere yagize ingaruka ku bunaziri bwe kubera ko bamwogoshe umusatsi, Yehova ‘yaramuretse.’ Ubwo noneho Abafilisitiya barushije Samusoni imbaraga, bamunogoramo amaso, kandi bamushyira mu nzu y’imbohe.—Abacamanza 16:18-21.
Iyo nkuru itwigisha isomo ry’ingenzi cyane. Mbese ntitwagombye gufatana uburemere imishyikirano dufitanye na Yehova, tukabona ko ari iy’agaciro kenshi? Turamutse tunamutse mu buryo ubwo ari bwo bwose ku kwitanga kwacu kwa gikristo, twakwizera dute ko Imana yakomeza kuduha imigisha?
“Mpfane n’Abafilisitiya!”
Abafilisitiya bari basazwe n’ibyishimo bashimiye imana yabo Dagoni ku bwo kuba yari yabaneshereje Samusoni. Mu gihe bishimiraga ko batsinze, bajyanye Samusoni mu rusengero rw’imana yabo Dagoni. Ariko Samusoni yari azi impamvu nyayo yari yatumye atsindwa. Yari azi icyatumye Yehova amureka, kandi yasabye imbabazi ku bw’intege nke yagize. Igihe Samusoni yari mu nzu yari afungiwemo, umusatsi we watangiye gukura ari mwinshi. Mbese yakoze iki igihe yari imbere y’Abafilisitiya babarirwa mu bihumbi?
Samusoni yarasenze ati “Uwiteka Mana, ndakwingize nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.” Hanyuma Samusoni yegamiye inkingi ebyiri zo hagati y’iyo nzu arazifata, maze “aritugatuga n’imbaraga ze zose arazishikuza.” Nuko bigenda bite? “Inzu iridukira abo batware n’abantu bari barimo bose. Nuko abo Samusoni yiciye mu ipfa rye bari benshi, barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe.”—Abacamanza 16:22-30.
Nta muntu n’umwe wanganyaga imbaraga na Samusoni. Ibikorwa bye birangwa n’imbaraga byari bitangaje koko. Ariko icyari ingenzi kurushaho, Ijambo rya Yehova rishyira Samusoni mu bantu bari bafite ukwizera gukomeye.—Abaheburayo 11:32-34.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Ibanga ry’imbaraga za Samusoni ryari irihe?