Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Urugero ababyeyi banjye bampaye rwarankomeje
BYAVUZWE NA JANEZ REKELJ
Hari mu mwaka wa 1958. Jye n’umugore wanjye Stanka twari mu misozi miremire ya Karawanken ku mupaka wa Yugosilaviya na Otirishiya, tugerageza guhungira muri Otirishiya. Byashoboraga guteza akaga, kubera ko abasirikare barindaga umupaka wa Yugosilaviya bari bariyemeje gukumira umuntu wese washakaga kwambuka. Twigiye imbere, twageze ku manga ihanamye cyane. Bwari ubwa mbere jye na Stanka tugera muri ako gace k’imisozi ya Otirishiya. Twerekeje mu burasirazuba tugera ahantu hamanuka cyane, hari ibibuye bishinyitse n’ubutaka bw’urusekabuye. Twafashe ihema twari twitwaje turitsukiraho, tugera mu kabande tutazi iyo tuzerekeza.
REKA mbabwire uko twageze muri iyo mimerere n’ukuntu urugero rwiza ababyeyi banjye bampaye rwatumye nkomeza kuba indahemuka kuri Yehova mu bihe bigoye.
Nakuriye muri Siloveniya, ubu kakaba ari agahugu gato kari mu Burayi bwo hagati. Gahagitse mu misozi miremire y’u Burayi, kakaba gahana imbibi na Otirishiya mu majyaruguru, u Butaliyani mu burengerazuba, Korowasiya mu majyepfo na Hongiriya mu burasirazuba. Icyakora, igihe ababyeyi banjye ari bo Franc na Rozalija Rekelj bavukaga, Siloveniya yari intara y’Ubwami bwa Otirishiya na Hongiriya. Intambara ya Mbere y’Isi Yose irangiye, Siloveniya yabaye intara y’Ubwami bushya bwari bumaze kuvuka bw’Abaseribe, Abakorowate n’Abanyasiloveniya. Mu mwaka wa 1929, icyo gihugu cyiswe Yugosilaviya, bisobanura “Silaviya y’amajyepfo.” Navukiye mu nkengero z’umudugudu wa Podhom hafi y’ikiyaga cyiza cyane cya Bled, ku itariki ya 9 Mutarama 1929.
Mama yari yararerewe mu muryango w’Abagatolika bari bakomeye ku idini ryabo. Yari afite se wabo w’umupadiri na ba nyirasenge batatu b’ababikira. Yifuzaga cyane gutunga Bibiliya, kuyisoma no kuyisobanukirwa. Icyakora, papa we ntiyakundaga idini. Yaryangiraga ko ryari ryarivanze mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose yo mu mwaka wa 1914-1918.
Niga ukuri
Intambara imaze kurangira, mubyara wa mama witwa Janez Brajec n’umugore we Ančka babaye Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Icyo gihe babaga muri Otirishiya. Kuva mu mwaka wa 1936, Ančka yakundaga gusura mama. Yamuhaye Bibiliya maze mama ahita atangira kuyisomera hamwe n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi, n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byanditse mu Gisiloveniya. Kubera ko mu mwaka wa 1938 Hitileri yigaruriye Otirishiya, Janez na Ančka bagarutse muri Siloveniya. Nibuka ko bombi bari abantu bajijutse, bafite ubushishozi kandi bakundaga Yehova cyane. Bakundaga kuganira na mama ku nyigisho zo muri Bibiliya, bituma yiyegurira Yehova. Yabatijwe mu 1938.
Mama yavugishije menshi abantu bo mu karere k’iwacu igihe yarekaga gukurikiza imihango idashingiye ku Byanditswe nka Noheli, akareka no kurya ikiremve. Ariko noneho igihe yafataga amashusho yose twari dutunze akayatwika, byabaye ibindi bindi. Bidatinze yatangiye kurwanywa. Ba nyirasenge b’ababikira bamwandikiye bashaka kumwumvisha ko akwiriye kugarukira Mariya na kiliziya. Icyakora, igihe mama yabandikiraga ababaza ibibazo bimwe na bimwe bishingiye kuri Bibiliya, ntibigeze bamusubiza. Sogokuru na we yaramurwanyije cyane. Ntiyari umuntu mubi, ariko yokejwe igitutu na bene wacu n’abaturanyi. Byatumye incuro nyinshi atwika ibitabo bya mama by’imfashanyigisho za Bibiliya, ariko ntiyigeze akora kuri Bibiliya ye. Yarapfukamye amusaba kugarukira kiliziya. Yageze n’aho ashaka kumutera icyuma. Icyakora, papa yeruriye sogokuru amubwira ko ibyo atashoboraga kubyihanganira.
Papa yakomeje gushyigikira uburenganzira mama yari afite bwo gusoma Bibiliya no guhitamo idini ashaka. Mu mwaka wa 1946 na we yarabatijwe. Nabonye ukuntu Yehova yahaye mama imbaraga zo kuvuganira ukuri adatinya n’ubwo yarwanywaga, n’ukuntu yamugororeye kubera ukwizera kwe, bituma ntangira kugirana imishyikirano n’Imana. Nanone, ukuntu mama yajyaga akunda kunsomera Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo mu ijwi riranguruye byangiriye akamaro cyane.
Mama yakundaga no kuganira na murumuna we witwaga Marija Repe, maze amaherezo jye n’uwo mama wacu Marija tubatirizwa rimwe muri Nyakanga 1942. Hari umuvandimwe waje atanga disikuru ngufi, maze tubatirizwa iwacu mu muvure munini.
Imirimo y’agahato mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose
Mu mwaka wa 1942, Intambara ya Kabiri y’Isi yose igeze hagati, Abadage n’Abataliyani bigaruriye Siloveniya bayigabagabana na Hongiriya. Ababyeyi banjye banze kujya mu muryango w’Abanazi witwaga Volksbund. Nanze kuvuga indamukanyo ya Hitileri (Heil Hitler) ku ishuri. Birashoboka ko mwarimu yabibwiye abategetsi.
Batwurije gari ya moshi batujyana mu kigo cyari hafi y’umudugudu wa Hüttenbach i Bavière, bakaba bari baragihinduye ikigo gikorerwamo imirimo y’agahato. Papa yanshakiye akazi ku muntu wo muri ako karere wakoraga imigati, ansabirayo n’icumbi. Muri icyo gihe nize gukora imigati kandi nyuma y’aho byangiriye akamaro cyane. Nyuma y’igihe runaka, abagize umuryango wanjye bari basigaye bose, harimo na mama wacu Marija n’umuryango we, bimuriwe mu nkambi y’i Gunzenhausen.
Intambara irangiye, hari abantu nari ngiye kujyana na bo kugira ngo bangeze aho ababyeyi banjye babaga. Buri bucye ngenda, nagiye kubona mbona papa araje. Kubera ko abo bantu twari tugiye kujyana bari bafite imico mibi, sinzi uko byari kugenda iyo njyana na bo. Icyo gihe nongeye kumva ko Yehova anyitaho mu buryo bwuje urukundo, kuko yakoresheje ababyeyi banjye kugira ngo bandinde akaga kandi bampe uburere. Jye na papa twakoresheje iminsi itatu kugira ngo tugere aho abandi bari bari. Twese twageze mu rugo ahagana muri Kamena 1945.
Nyuma y’intambara, Abakomunisiti bari bayobowe na Perezida Josip Broz Tito bafashe ubutegetsi muri Yugosilaviya. Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bakomeza gufatwa nabi.
Mu mwaka wa 1948, hari umuvandimwe waje aturutse muri Otirishiya maze tumwakira ku meza. Aho yajyaga hose, abapolisi baramukurikiraga bakagenda bafata abavandimwe yabaga yasuye. Papa na we bamufatiye ko yamwakiriye ntabibwire abapolisi maze bamufunga imyaka ibiri. Mama yari afite ibibazo byinshi, bidatewe gusa n’uko papa atari ahari, ahubwo nanone bitewe n’uko yari azi ko mu gihe gito jye na murumuna wanjye twari kuzahura n’ikigeragezo cyo kutivanga.
Mfungirwa i Macédoine
Mu Gushyingo 1949, nahamagariwe kujya mu gisirikare. Naritabye maze nsobanura ko umutimanama wanjye utabinyemerera. Abategetsi banyimye amatwi maze banyuriza gari ya moshi hamwe n’abandi bari binjijwe mu gisirikare, batujyana i Macédoine ku mupaka wa Yugosilaviya.
Namaze imyaka itatu ntabonana n’umuryango wanjye n’abavandimwe banjye b’Abakristo, ntagira igitabo, habe na Bibiliya. Ntibyari byoroshye. Nafashwaga no gutekereza kuri Yehova no ku rugero rw’Umwana we Yesu Kristo. Urugero ababyeyi banjye bampaye na rwo rwarankomeje. Byongeye kandi, gusenga buri gihe nsaba imbaraga byandinze kwiheba.
Amaherezo, banjyanye muri gereza yo muri Idrizovo hafi ya Skopje. Muri iyo gereza, imfungwa zakoraga imirimo itandukanye. Nabanje kuba umuparanto. N’ubwo hari umwe mu mfungwa wari warahoze ari maneko wakundaga kumputaza, nabanaga neza n’abantu bose, baba abari bashinzwe kurinda gereza, imfungwa ndetse n’uwayoboraga uruganda rwa gereza.
Nyuma naje kumenya ko gereza yari ikeneye umuntu uzi gukora imigati. Iminsi mike nyuma y’aho, umuyobozi wa gereza yaje aho twari twitabye iperu. Yanyuze aho twari dutonze umurongo, ageze imbere yanjye arahagarara, arambaza ati “uzi gukora imigati?” Nti “yego nyakubahwa.” Arambwira ati “ejo mu gitondo uzitabe aho bakorera imigati.” Ya mfungwa yakundaga kumputaza yanyuraga kenshi aho twakoreraga imigati, ariko nta cyo yashoboraga kuntwara. Nahakoze kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga 1950.
Nyuma y’aho, nimuriwe mu kigo cy’abasirikare cyitwa Volkoderi kiri mu majyepfo ya Macédoine hafi y’Ikiyaga cya Prespa. Kubera ko nari hafi ya Otešovo, nashoboraga kwandikira umuryango wanjye. Nari mu mfungwa zakoraga imihanda, ariko akenshi nakoraga aho twakoreraga imigati kandi ibyo byatumaga ibintu birushaho kunyorohera. Nafunguwe mu Gushyingo 1952.
Igihe nari ntakiba i Podhom, muri ako karere havutse itorero. Iryo torero ryabanje guteranira mu gahoteli gato k’i Spodnje Gorje. Nyuma y’aho, papa yabahaye icyumba kimwe mu nzu yacu ngo bajye bagiteraniramo. Igihe navaga muri Macédoine, nishimiye guteranira muri iryo torero. Nanone kandi, nubuye imishyikirano nari mfitanye na Stanka, tukaba twaraherukanaga mbere y’uko mfungwa. Ku itariki ya 24 Mata 1954, twarashyingiranywe. Icyakora ako gahenge ntikamaze kabiri.
Mfungirwa i Maribor
Muri Nzeri 1954, nongeye guhamagarirwa kujya mu gisirikare. Icyo gihe nakatiwe imyaka irenga itatu n’igice, mfungirwa muri gereza y’i Maribor iri hafi y’umupaka w’iburasirazuba bwa Siloveniya. Nkimara kubona uburyo, naguze impapuro n’amakaramu y’igiti. Natangiye kwandika ibyo nashoboraga kwibuka byose, ni ukuvuga imirongo y’Ibyanditswe, interuro zo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi n’ibitekerezo byo mu bindi bitabo bya gikristo. Nasomaga ibyo nabaga naranditse, kandi nkongeraho ibindi uko nagendaga mbyibuka. Nagiye gufungurwa maze kuzuza igitabo, kandi ibyo byatumye ntateshuka ku kuri, nkomeza kuba umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka. Isengesho no gutekereza ku byo nabaga nasomye na byo byarankomeje cyane mu buryo bw’umwuka, kandi binyongerera ubutwari bwo gukomeza kubwiriza.
Icyo gihe nemererwaga kwakira ibaruwa imwe mu kwezi no gusurwa iminota 15 mu kwezi. Iyo Stanka yazaga kunsura, yararaga agenda ijoro ryose muri gari ya moshi kugira ngo agere kuri gereza hakiri kare, kandi aze no gusubirayo uwo munsi. Kuba yaransuraga byanteye inkunga ikomeye. Nashohoje umugambi nari mfite wo kubona Bibiliya. Jye na Stanka twari twicaye ku meza duteganye hari n’umucungagereza wo kutugenzura. Igihe uwo mucungagereza yari arangaye gato, nahise nterera mu isakoshi ya Stanka akabaruwa nari nanditse musaba ko yazanzanira Bibiliya agarutse kunsura.
Stanka n’ababyeyi banjye babonye ko byari guteza akaga gakomeye, baca impapuro z’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bakajya bazishyira imbere mu migati. Nguko uko nabonye Bibiliya nifuzaga. Ni na bwo buryo Stanka yakoresheje kugira ngo mbone kopi z’Umunara w’Umurinzi yari yarandikishije intoki. Nahitaga nandika indi kopi mu mukono wanjye, maze iyo nabaga nohererejwe nkayishwanyaguza kugira ngo hatagira ubona izo nyandiko maze akavumbura aho nabaga nazikuye.
Kubera ukuntu nakomezaga kubwiriza, izindi mfungwa zavugaga ko byanze bikunze nzahura n’akaga. Igihe kimwe, ubwo naganiraga kuri Bibiliya n’umuntu twari dufunganywe, ikiganiro kimaze gushyuha, twagiye kumva twumva umucungagereza arafunguye, maze arinjira. Nahise ntekereza ko agiye guhita amfungira muri kasho. Icyakora, icyo si cyo cyari kimuzanye. Yari yakurikiranye icyo kiganiro maze ashaka kugira icyo abaza. Yanyuzwe n’ibisubizo namuhaye ku bibazo byose yambajije, maze arisohokera afunga urugi.
Mu kwezi kwa nyuma kw’igifungo, umuyobozi wari ushinzwe kugorora imfungwa yanshimiye icyemezo nari narafashe cyo gukomeza gushikama mu kuri. Natekereje ko iyo ari ingororano ikomeye nahawe kubera imihati nashyizeho nkomeza kumenyekanisha izina rya Yehova. Muri Gicurasi 1958, nongeye gufungurwa.
Duhungira muri Otirishiya tugakomereza muri Ositaraliya
Muri Kanama 1958, mama yarapfuye. Yari amaze igihe arwaye. Nyuma y’aho, muri Nzeri 1958, nongeye guhamagarirwa kujya mu gisirikare bwa gatatu. Muri uwo mugoroba, ni bwo jye na Stanka twafashe umwanzuro ukomeye watumye twambuka umupaka dufite ubwoba nk’uko nabivuze ngitangira. Twashyize ibintu mu bikapu, dufata n’ihema, hanyuma duca mu idirishya nta we tubwiye, twerekeza ku mupaka wa Otirishiya, ahagana mu burengerazuba bw’umusozi wa Stol. Bisa n’aho Yehova ari we waduciriye akanzu tugashobora kwambuka kubera ko yari azi ko twari tubikeneye.
Abayobozi bo muri Otirishiya batwohereje mu nkambi y’impunzi yari hafi ya Salzburg. Mu mezi atandatu twamaze muri iyo nkambi, buri gihe twabaga turi kumwe n’Abahamya bo muri ako karere, bigatuma tudakunda kuyibonekamo. Abandi twari kumwe mu nkambi batangajwe n’ukuntu twahise tugira incuti. Muri iyo minsi ni bwo twagiye mu ikoraniro ku ncuro ya mbere. Ni na bwo bwa mbere twatangiye kubwiriza ku nzu n’inzu nta cyo twishisha. Igihe cyo kugenda kigeze, gusiga izo ncuti zacu byaratugoye cyane.
Abayobozi ba Otirishiya baduhaye uburenganzira bwo guhungira muri Ositaraliya. Ntitwari twarigeze na rimwe dutekereza ko twari kugera kure bene ako kageni. Twagiye muri gari ya moshi yajyaga i Genoa mu Butaliyani, tugezeyo dufata ubwato bwerekezaga muri Ositaraliya. Amaherezo twaje gutura mu mujyi wa Wollongong ho muri Nouvelle Gales yo mu Majyepfo. Aho ni ho umuhungu wacu Philip yavukiye, ku itariki ya 30 Werurwe 1965.
Kuba muri Ositaraliya byatumye tubona uburyo butandukanye bwo gukora umurimo, hakubiyemo kubwiriza izindi mpunzi zari zaraturutse mu turere tw’icyahoze ari Yugosilaviya. Turashimira Yehova kubera imigisha yaduhaye hakubiyemo kuba twarashoboye kumukorera turi umuryango wunze ubumwe. Ubu Philip n’umugore we Susie bafite inshingano ihebuje yo gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya, ndetse bigeze no kumara imyaka ibiri bakora ku biro by’ishami byo muri Siloveniya.
N’ubwo tujya duhura n’ibibazo by’iza bukuru n’iby’uburwayi, jye n’umugore wanjye turacyakomeza gukora umurimo wa Yehova twishimye. Nshimira ababyeyi banjye ko bampaye urugero rwiza. Urwo rugero ruracyankomeza, kandi rumfasha kugera ku byo intumwa Pawulo yavuze ati “mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye.” (Abaroma 12:12).
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Ababyeyi banjye, ahagana mu mpera y’imyaka ya za 20
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Mama (hirya iburyo), ari hamwe na Ančka wamwigishije Bibiliya
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ndi kumwe n’umugore wanjye Stanka nyuma gato y’ishyingiranwa ryacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Itorero ryateraniraga mu nzu yacu mu 1955
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ndi kumwe n’umugore wanjye, umuhungu wacu Philip, n’umugore we Susie